• 12/12/2019 8:20 39

Kigali: Hatangijwe ikoranabuhanga ryo gufasha abana gusoma ibitabo mu Kinyarwanda

Kuri uyu wa Gatanu abagize umuryango wiswe NABU batangije ikoranabuhanga rizafasha abana gusoma ibitabo mu Kinyarwanda bikunganira ibitabo bisanzwe. Ni uburyo bw’ikoranabuhanga(app) bise nabu.org bukorana n’ibyuma by’ikoranabuhanga nka Tablet na telefoni zigezweho.

Abana bazajya basomera ku byuma by’ikoranabuhanga kugira ngo bongere ubumenyi

Inzego z’uburezi zivuga ko mu Rwanda hakiri ikibazo cy’ibitabo bike kandi ngo nibihari byanditse mu ndimi z’amahanga bityo bikagora abana kubisoma.

Tanyella Evans uhagarariye umushinga witwa NABU ku isi avuga ko bazanye ririya koranabuhanga kugira ngo bafashe abana b’u Rwanda kujya babona ibitabo bivuga ku buzima bw’igihugu n’ibindi bitabagoye.

Ati: “ Muri iki gihe abana bakeneye uburyo bwo gusoma butabagoye kandi butuma bagira ubumenyi bakeneye bitabaye ngombwa ko bajya mu masomero asanzwe.”

Avuga ko ikiza cyabyo ari uko ubumenyi bwanditse buzaba bwanditse mu Kinyarwanda bityo abana bagakura baruzi neza, barutekererezamo.

Umuyobozi mu kigo cy’igihugu cy’uburezi ushinzwe integanyanyigisho Joan Murungi yashimye uyu mushinga ariko asaba ababyeyi kuzajya baba hafi abana babo kugira ngo babashishikarize gusoma ibintu bibafitiye akamaro kurusha ibindi.

Murungi ati: “ Ni byiza ko abana bahawe uburyo bwo gusoma bitabagoye ariko nanone ababyeyi bazakomeze kubaba hafi kugira ngo basome ibibafitiye akamaro kurushaho.”

Avuga ko gusomera ku byuma by’ikoranabuhanga bizorohera abana b’u Rwanda kuko muri iki gihe abanyarwanda batunze telefoni zigezweho bagenda biyongera.

Kugeza ubu ririya koranabuhanga ryitwa nabu.org ryatangijwe mu Rwanda, Haïti na Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.

Kugeza ubu abantu basoma bakoreshe iriya app bagera ku 34039, ariko abasoma ku munsi bari hagati ya 30 000 n’ibihumbi 4000 barengaho bake.

Inyandiko zigenewe abana zandikwa n’abantu basanzwe bandika bisanzwe bari mu ihuriro ryitwa Rwanda Publishers Association ariko nyuma abo muri nabu.org bagafasha mu kubishyira mu ikoranabuhanga.

Amos uyobora NABU ku rwego rw’igihugu atanga ikiganiro akanatangiza iriya gahunda ku mugaragaro
Peace Kwizera nawe akora muri NABU
Dr Irenee Ndayambaje uyobora REB akaba yari ahagarariye Minisitiri w’uburezi muri kiriya gikorwa

 

Abana bahawe ibyuma by’ikoranabuhanga bibafasha gusoma
Umuyobozi w’agateganyo w’Isomero rusange rya Kigali
Tanyella Evans uyobora NABU ku rwego rw’isi
Ni igikorwa cyarimo abafite aho bahuriye no kwandika, gusoma no gukwiza ibitabo mu rubyiruko

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

 

 

1 Igitekerezo

  • Ahubwo se murabona mutagiye kubica amaso hakiri kare.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *