• 14/12/2019 9:09 03

Kigali: Hari aho kubona amazi byatangiye kuba ingume, ijerekani ni Frw 300

Abaturage bo mu Mirenge ya Nyakabanda na Nyamirambo bibaza uko bizamera impeshyi nimeneka niba amazi yaratangiye kubura bitaragera hagati muri Kanama. Ubu ijerekani y’amazi meza iragura hagati ya Frw 300 na Frw 400.

Inkomati ni nyinshi hano mu mudugudu wa Kabeza, Akagali ka Nyakabanda I mu murenge wa Nyakabanda muri Nyarugenge

Bavuga ko ikibazo cyo kutabona amazi cyatangiye kuba ingorabahizi hakiri kare kandi ngo amakuru bahawe n’ubuyobozi bw’ibanze ntasobanura neza ‘igihe amazi ashobora kuzagarukira.’

Umunyamakuru w’Umuseke wageze muri utwo duce mu mpera z’Icyumweru gishize bamutangarije ko bamaze hafi ibyumweru bibiri batabona amazi ahagije.

Hari amakuru ngo bumvise avuga ko kubura amazi byatewe n’ikorwa ry’umuhanda uva ku ruganda rwa Ruliba uca ahazwi nka Norvège ukazahinguka i Nyamirambo.

Umwe muri abo baturage utuye ku musozi wa Kigali (mount Kigali), yagize ati: “Turi kujya kuvoma ahitwa Tarinyota mu Biryogo cyangwa kwa Mutwe kuko ari ho hari kuboneka amazi. Byorohera umuntu ufite imodoka naho udafite ubwo bushobozi bimusaba byibura gukora urugendo rw’amasaha abiri cyangwa atatu ajya gushaka amazi.”

Undi muturage utuye ahitwa Karabaye mu Kagari ka Nyakabanda I, mu Mudugudu wa ka Kobe avuga ko ijerekani y’amazi igura hagati ya Frw300 na Frw 400, aya akishyurwa uwayavomye n’imodoka akaza kuyagurisha abaturage.

Afite impungenge z’uko ngo impeshyi yose ishobora kuzarangira amazi ahagije atabonetse.

Abatuye Nyakabanda ya Nyarugenge bavuga ko amazi yatangiye guhenda kandi impeshyi itarameneka

Ikindi gituma bagira impungenge zikomeye kurushaho ngo ni uko hari amakuru avuga ko amazi ashobora kuzongera kuboneka mu buryo buhagije byibura taliki 07 Nyakanga, 2019.

Abaturage basaba Ikigo k’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) gukora ibishoboka byose amazi akongera kuboneka vuba, ngo niba ari amatiyo ari ahantu runaka yasenyutse ubwo bubaka uriya muhanda (uva ku ruganda rwa Ruliba uca akazwi nko Norvège ukazahinguka i Nyamirambo) bajya bayasana nijoro kugira ngo abaturage babone amazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda, Nsabimana Desiré avuga ko akurikije amakuru yahawe n’ubuyobozi bwa WASAC asanga ibyo abaturage bavuga bitagombye gufatwa nk’ikibazo gikomeye kuko ngo kuri iki cyumweru, taliki 17, Kamena, itiyo yacitse ‘iratangira gusanwa.’

Ubutumwa yahaye Umuseke na we yahawe n’ubuyobozi bwa WASAC bugira buti: “Abakora umuhanda Ruliba-Karama-Nyamirambo ejo bakomerekeje steel pipe 400mm i Karama. Culligan izaza kuyisana ejo. Hakenewe ko dukata agapande kangijwe bagasudiramo akandi. Ku bw’iyo mpamvu ‘pumping station’ ya Karama turayihagarika saa kumi n’ebyiri mu gitondo izasubireho nimugoroba turangije gusana. Nyamirambo branch na Gikondo branch mwadufasha kumenyesha abafatabuguzi ko ejo nta mazi bazaba bafite.”

Yanzura ko akurikije ariya makuru yatanzwe na WASAC ngo ikibazo nticyagombye kuba giteye ubwoba.

Muri Gicurasi, 2019 Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ubwo yatahaga uruganda rutunganya amazi rwa Nzove II mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko ugereranyije n’amazi atunganywa, abatuye uyu Mujyi bose yari akwiye kubageraho ariko ko atari ko biri kuko hakirimo ibibazo by’imiyoboro mito n’indi ishaje.

Dr Ngirente yavuze ko uru ruganda rwatashywe ndetse n’urwaguwe, zatumye ubushobozi bw’amazi agera mu Mujyi wa Kigali ku munsi bwiyongera bugera kuri m3160 500.

Amazi ya Nzove arimo n’atunganywa n’uruganda rwa Kimisagara angana na m3 24 000, Nzove zombi zitanga m3 120.000; Karenge igatanga m3 12 000 n’amasoko atandukanye atanga m3 4 500. Amazi akenewe ku munsi mu Mujyi wa Kigali kugeza ubu ngo angana na m3 143 668.

Aimé Muzora uyobora WASAC ku rwego rw’igihugu yabwiye Umuseke ko ari mu nama ari bugire icyo adutangariza kuri iki kibazo inama irangiye.

Ubundi ngo abatuye Kigali ntibagombye kubura amazi ugereranyije n’atunganywa ku munsi

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Nibihangane. Bazayabona turangije ikibuga cy’indege cya Bugesera.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *