• 19/01/2020 4:00 17

Kigali: Haje uburyo bwo ‘kubetinga ukoresheje ikoranabuhanga’ kandi ugasora

Kuri uyu wa Kane mu mujyi wa Kigali hatangijwe uburyo bwo gukora ‘betting’ bukoresha ikoranabuhanga aho umuturage azajya akoresha mudasobwa ye cyangwa telefoni ye kugira ngo ashobore guhitamo ikipe ashaka kubetingira kandi amafaranga atsindiye akayabona ku cyuma yakoresheje ni ukuvuga mudasobwa cyangwa telefoni ye. Ubu buryo buzajya busorera Leta.

Herbert Kalisa avuga ko umwihariko bafite ari uko basorera Leta kandi bakaba barinda ko umukiliya wabo aba imbata ya ‘betting’

Hebert Kalisa ushinzwe kwamamaza ibikorwa by’ikigo kitwa CHEZA Rwanda Games avuga ubusanzwe byagoraga umuntu  kuva ahari ajya aho bakorera betting ariko ngo ubu bizaba byoroshye.

Ikindi ngo ni uko kuba basorera Leta ari ikintu kiza kizagirira igihugu akamaro.

Ngo utsindiye amafaranga ari hejuru ya Frw 30 000 arenze kuri aya niyo azajya akurwaho umusoro.

Kalisa ati: “ Ikintu kirimo gishya ugereranyije n’uko byari bimeze ni uko umuntu ushaka gukina  azajya abikorera kuri mudasobwa ye cyangwa kuri telefoni ye. Bizatuma atavunika ava aho ari ajya ahari imashini bakiniraho iriya mikino.”

Ikindi kirimo gishya ni uko system ikoresha buriya buryo bwo gukina imikino y’amahirwe ifite uburyo bwo gusora bityo bikazagira icyo byinjiriza igihugu.

Ngo kuba Leta y’u Rwanda yarabemereye gutangira gukorera mu Rwanda ni uko bemeye kujya basora kandi bakaba bafite uburyo bwo gukumira ko abakina iriya mikino bahinduka imbata yabyo.

Dias Iskakov uyobora ikigo CHEZA Rwanda Games avuga ko uburyo bagiye gutangiza bufite uburyo bwo kureba niba ukina iriya mikino ‘agenda aba’ imbata yayo bityo bakaba bamugira inama yo kugabanya igihe amara ayikina.

Leta y’u Rwanda ngo yabanje gusuzuma niba kiriya kigo gifite uburyo bwo kuzasuzuma niba abakiliya bayo barabaye imbata, ikabafasha kubireka cyangwa kubyirinda.

Ubusanzwe imikino nk’iyi hari abo igira imbata bakirirwa bayikina bakibagirwa ibindi by’ingenzi mu buzima.

Abo muri CHEZA Rwanda Games bavuga ko mu rwego rwo gukumira ibi bakoze website yabo k’uburyo umuntu udafite imyaka 18 y’ubukure atemererwa kuyinjiramo.

Ubukangurambaga bwo kumenyekanisha iby’iyi mikino bumaze gukorewa mu turere twa Rubavu, Huye, Musanze na Rwamagana

Barateganyano kuzabikorera muri Kigali  kuri Stade Amahoro mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo.

Yari isanzwe ikorera mu bindi bihugu  birenga 20 ku migabane itandukanye y’Isi.

Umuntu ukoresha mudasobwa yandikamo www.gorillagamesafrica.com  hakaza  aho ashyira umwirondoro, ubundi agakurikiza amabwiriza.

Kuri telefoni ushaka gukina  akanda akanyenyeri, ugashyiraho imibare 878 ugashyiraho urwego, agakurikiza amabwiriza.

Iyi gahunda izafungurwa ku mugaragaro ku wa Gatandatu taliki 10, Kanama, 2019.

Abanyamakuru babazaga igishya iyi gahunda izanye

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *