• 26/01/2020 4:27 58

Kigali: Igisa nka ‘Car Free day’ ku mbwa…Zakoze umutambagiro ngo ‘zimenyane’

Mu cyumweru gishize mu mujyi wa Kigali habaye umutambagiro w’imbwa zirenga 40 mu rugendo rwavuye kuri Stade Amahoro i Remera kugera ku Gishushu. Ababiteguye ngo icyo bari bagamije ni uguhuza izo mbwa ngo zihuze urugwiro zinamenyane.

Imbwa mu mutambagiro

Muri Kigali hamenyerewe ibirori byinshi bitandukanye bihuza abantu ariko ku nshuro ya mbere habaye ibihuza imbwa.

Ibi birori byabaye nyuma y’umunsi umwe habaye ibindi birori by’imurika ry’imodoka zidasanzwe byabereye kuri Stade Amahoro.

Iki gikorwa cyateguwe n’itsinda ryitwa ‘Rwanda dog lovers’ (abantu bakunda imbwa) ngo igitekerezo cyo gukora ibirori by’imbwa bagihimbiye muri Groupe ya Whatsapp bahuriyemo.

Gahamanyi Eric umwe mu babiteguye yabwiye Umuseke ko babikoze bagamije kumenyana no guhuza imbwa batunze na zo zikamenyana zikora urwo rugendo.

Ati “Ni ibirori bitamenyerewe mu Rwanda ariko mu kubikora ahanini tuba tugamije kumenyana nk’abantu batunze imbwa kugira ngo tuzihuze zimenyane kuko ziba zikwiye no gukora uwo mutambagiro.”

Uwo mutambagiro uri kuba abantu zanyuragaho ngo byarabatangaje, ababitegura bavuze ko byakiriwe neza bibereka ko benshi bafite inyota y’uko byazajya inshuro zirenze imwe mu mwaka.

Ku nshuro ya mbere ngo byagenze neza, ngo ntibaremeza niba ari ibirori ngaruka kwezi kuko hari n’ibindi bagomba gukemura kugira ngo bizarusheho kugenda neza.

Uwo mutambagiro witabiriwe n’imbwa zirenga 40 z’ubwoko butandukanye, harimo abantu babisobanukiwe kugira ngo bafashe izo mbwa kudateza umutekano muke mu muhanda.

Abateguye ibi birori ngo ubusanzwe bagira imbwa bagurisha ndetse n’ibikoresho byazo byose harimo no kuzitoza cyangwa kuzikorera isuku.

Imbwa zifite amahane bazitwaraga mu kiziriko
Gahamanyi Eric umwe mu bateguye iki gikorwa
Hari ubwoko bw’imbwa bunyuranye
Bakoze urugendo ruva ku Stade Amahoro barusoreza ku Gishushu
Uyu we yazanye imbwa ebyiri
Ifuni ibagara ubucuti ni akarenge…Aha ho byari byabaye akajanja
Iyi mbwa ngo itangwaho amafaranga angana n’ibihumbi 400 ku kwezi kugirango ibeho neza

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

26 Ibitekerezo

  • Ibi babyita “umurengwe”.Izi mbwa zabo zirya ibiro by’inyama bitabarika buli munsi,mu gihe millions and millions z’abantu ku isi zirara ubusa.Mu bihugu byateye imbere,imbwa zaho zijya kurya muli Restaurant.Ibintu bibera muli iyi si biteye agahinda.Tekereza kuba bamwe bahembwa 40 000 frw ku kwezi,mu gihe abo biganye muli university ari ba nyakubahwa bahembwa za millions buri kwezi.Gusa nk’abakristu,tuge twibuka ibyo bible ivuga kandi bizaba nta kabuza.Ku munsi w’imperuka,imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu,ishyireho ubwayo buzayobora isi yose.Ni Yesu uzahabwa ubwo butegetsi nkuko ibyahishuwe igice cya 11 umurongo wa 15 havuga.Azakura injustice n’akarengane ku isi,abantu bose bareshye.Uretse ko azabanza agakura mu isi abantu bose bakora ibyo imana itubuza.It is a matter of time.

  • Hahahahaaaaaaaaaaaaa
    Ahwi, imbavu zirandiye!
    Ubutaha muzatange itangazo njye kwihera ijisho!

    • ubu se imbwa nubutegetsi bihuriye he? nyamara mbona abarokore mwaravangiwe, ? watangiriye mumurengwe usoreza mubutegenzi utanga igitekereza byo kwandika gusa mubintu bitagira sense, uwaza mu nsengero ibiberamo ubibonye wowe ubwawe wahita urufunga

  • Nanjye ni uko najyaga mbitekereza ariko se ziriyambwa zo zabaho zite? Ntabwo abantu bazigera bareshya kandi abantu ntibazigera bakunda bimwe ibya yesu n’Imana byo ntabyinshi nabivugaho kuko njye sinemera Imana na yesu

  • umuregwe uri aha!

  • Ni aha tugeze koko! Abagabo bakava mu nzira imbwa zikidagadura!!!

  • ibi byitwa umurengwe !!!! n’ akataraza kazaza !!!!!!!!!!!!

  • Abarira nibashake babireke, Abavuga ko baburaye ndabona ntawuhari wo kubumva mugihugu gitunze abantu bakoresha 400K kukwezi yo kugaburira imbwa ahembye abarimu 100. Sha mwibereho igihugu cyarabahaye kbsa ngewe ntakindi nakongeraho gusa ubutaha mujye mutubwira natwe tujye kwihera ijisho aho u Rwanda rugeze kuko byinshi tubibona cg tukabyumva mubinyamukuru tutabibona iwacu. Ubukire burya buraryoha nibwo nabibona

  • Ese ko ndeba mwese byabarakaje,gutunga imbwa ni ikibazo? Erega hari n’ abaciriritse bazitunga, umuntu atunga icyo ashaka. Kandi niyo bazireka ayo mafaranga bazitungishaka ntayo bazabazanira….

  • Akazakulira ibi…….

  • HAhahahaha, ndabona tugeze kure pe, utu dushya abantu batuzana uwabanyereka ngo ndebe uko basa, umenya ari ibimanuka kweli. Umurengwe ni hano utugeze? Nizereko umutekano wizi mbwa warucunzwe naza mbwa z’abapolisi kuko ndabona bidasanzwe , uruzi iyo muhazana inka zo zikamwa ayera zikaduhembura? Ejo muzashake n’injangwe muzitware muri cat free zone zumve day. Nimutitonda kandi muzisekesha muri ino si, nta monyafurika urarengwa bigeze aha.

  • Hariya handitse ngo imbwa mu mutambagiro haransekeje cyane kuko bigaragaye ko iriya foto iriho imbwa gusa.

    Uzi iyo muvuga muti: “Imbwa na ba shebuja mu mutambagiro.”
    Turiho turatera imbere ni byiza, gusa utanga ibihumbi magana ane ku kwezi, byo gutunga imbwa atazakama, nizere ko hari andi nk’ayo cg icya kabiri cyayo atanga yo gufasha imbabare zinyuranye mu rwego rwo kuzirikana urukundo rw’Imana no kwitunganyiriza inzira iyigana.

  • Ese burya murwanda umuntu yemerewe gutunga ziriya bwa zitwa pitbull !!! Umva ntimuzi amahane yazo nimbaraga zigira.. iyo ikuriye nimpaka ikurangize kandi icyo gihe nasebuja biramugora kuyibuza… mubihugu byinshi byo muri europe baraziciye. Iyo bayigusanganye barayirasa kandi bakaguca amande.. kuko inkingo ntacyo ziba zivuze kuriyo.. pitbull niyo yumweru ugira injya Gym hhhh. Byaba byiza baziciye mu rwanda

  • Gatare nagirago nku menyesheko ziriya mbwa nazo zaremwe ni imana kuba abantu batareshya si cyibazo kuko no mwijuru niba habaho nku menyesheko naho mutazareshya

  • Ibaze ko umuzunguzayi we iyo bamubonye bamukubita iz’akabwana. Umukene usabiriza we no way, Kicukiro aho hirya abana barasenyewe barara mu matongo. Harya kwibohora nibi bivuze? Kigali freeday for dog kweli. Narazinutswe njyewe. Ejobundi nzajya mfata amafoto njye kwereka benewacu iyo hirya mu cyaro.

  • Ubundi mu buhanga bw’imitekerereze y’imbwa, biravuga ngo imbwa ntikurura shebuja, muli make iyo imbwa ili imbere ya shebuja iramusuzugura noneho agakora icyo imbwa ishaka. Muli make ba nyirazo ni zo nsega nyazo. Naho iby’imirengwe bamwe bavuze sinemeranya nabo kuko nabakene barasesagura iyo bamennye ibyo kurya harababibuze. Mwibuke ko benshi muraba bantu nta muco wu Rwanda bazi. Baragira inyana nti baragira imbwa.

    • Ushoborakuba ufite ikibazo gikomeye cyomumutwe…..Uri RUTARE koko! Izina niryumuntu

  • Ntimuzongere kutubeshya ko mu Rwanda abantu bagwingiye kereka niba mutatubwira abaribo. Ibaze iyo ubona ibintu nkibi mu gihugu cyane kandi bamwe barya rimwe ku munsi nabwo bigoranye.

  • Kigali mushaka kutwirukanamo ntabwo bizemera tuzayirwana kandi tuzayitsinda. Mwayidusanzemo.

  • Umurengwe.com

  • Umutambagiro w’imbwa? Zigiye i Kibeho cg i Meccah se? Gusa kuva kera na kare burya umuntu n’imbwa ni inshuti magara kabisa. Ibi rero ntacyo bitwaye cyane cyane ko imbwa ari itungo ritunzwe na benshi barimo n’abaturage basanzwe.

  • ndabona bagye kuzubakira nimitamenwa yamazu kdi harabarara mubihuru. tugire numutima wo gufasha abababaye

  • Ibi noneho nibyo batubwiraga ngo Kigali igiye guhabwa ubuyobozi bwihariye. Ubu bishobora kuzagera aho ugera Nyabugogo ugasanga bashyizeho bariyeri kuri coaster bakakubaza icyo uje kumara mu mujyi n’ikikugenza. Bakareba ukuntu wambaye bakakubwira bati wowe subira iyo uvuye utaza guteza akajagari numutekano muke. Niho turi kugana nyamara.

  • Nukwishimisha biriya bibaho! gusa bajye bazirikana nabakene! Kumva imbwa irya 400.000 jye ntarya na 30.000 mukwezi ndi Licencie avec 10 D’expérience en chômage c dommage !! Yezu akwiye kugaruka p

  • ibibintu nibyiza ahubwo imbwa nziza gutya ziboneka gute ngo twihahire natwe kuko imbwa niyo muzamu mwiza kuko itarya ruswa ntigire nuburyarya iyuyifite yaratojwe ntako bisa izi zitandukanye nazazindi zirirwa zizerera zitora ayumye kugasozi naho wowe wiyita licencie utazi nokwandika igifaransa ntubona kwariyompamvu utarya na 30.000 ahubwo abafaransa bazagufunga wowe

  • Very good!! hagize umfasha akansangiza what’sup number yiyo group ( Rwanda Dogs Lovers). Ndashaka kuba umunyamuryango. nahubundi mureke abavuga bivugire….izombwa zibatwaye iki kweli?! Ahomuramutse mubonye ba sebuja bazo nimwabahitana? nazo mutazisize!!
    Big up!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *