• 11/12/2019 4:43 42

Kigali: ADEPR iragisha inama ba Bishop Tom na Sibomana yambuye inshingano

Mu minsi mike ishize Umuvugizi w’Itorero ry’Apantekoti mu Rwanda (ADEPR) Past Ephraim Karuranga yandikiye Bishop Sibomana Jean wari Umuvugizi w’Itorero na Bishop Rwagasana Tom wari wungirije yifuza ko babagira inama y’ibitera imvururu n’amakimbirane mu Itorerero.

Rev Pasteur Karuranga Ephraim Umuvugizi w’Itorero ADEPR yemera ko Sibomana na Rwagasana babatezemo ibitekerezo.

Ni baruwa Umuvugizi wa ADEPR Past Ephraim Karuranga avuga ko yandikiwe Inama ngishwanama y’abantu barenga 120 barimo abakiri mu Buyobozi, abacyuye igihe, na Bishop Sibomana Jean ndetse na Bishop Rwagasana Tom wari wungirije bombi bakaba barambuwe izo nshingano z’ubushumba, ndetse bakaba bari mu nkiko baregwa gukoresha nabi umutongo w’itorero.

Iyo nama irimo kubera mu Karere ka Muhanga na n’ubu ikomeje imirimo yayo.

Bamwe mu bayoboke b’Itorero ADEPR bavuga ko kuba Ubuyobozi butangiye kugisha inama abo bwavanye mu nshingano, ndetse bukaba bwarajuriirye ikemezo cy’Urukiko kigira abere ba Bishop Sibomana na Tom Rwagasana bigaragaza ko ibyo bagiye babashinja bidafite ishingiro, bakavuga ko ari ugushaka kubigizayo.

Abandi bakavuga ko kuba batangiye kubatega amatwi byaba byiza babasubije mu nshingano ndetse bakabwira Urukiko ko batakijuririye icyo kemezo.

Nubwo harimo abandi bavuga ko batifuza ko Komite yari iyobowe na Bishop Sibomana itagaruka, kuko hari icyasha bafite.

Umwe yagize ati: “Ubusanzwe iyo Itorero ryambuye Umushumba inshingano ntiryagombye no kumutega amatwi kuko hari ibyo baba bamushinja.” 

Mu Kiganiro Umuseke  wagiranye n’Umuvugizi wa ADEPR, Past Karuranga Ephraim avuga ko nubwo hatumiwe abayobozi benshi, Bishop Sibomana na Rwagasana batari kubirengagiza kubera ko bayoboye Itorero ADEPR igihe kirekire.

Ati: “Abo twatumiye bose ni abantu bashobora kuvuguta umuti w’ibibazo biri mu Itorero, rero ntabwo twakwirengagiza Sibomana na Rwagasana bayoboye ADEPR bashobora gutanga ibitekerezo.”

Karuranga akavuga ko imyanzuro izava muri iyi nama bazayikurikiza uko imeze.

Rwagasana Tom yabwiye Umuseke ko batumiwe mu nama nk’Abakristo basanzwe, gusa akavuga ko babagiriye inama ko Itorero rigomba kurangwa n’amhoro n’umutuzo rikirinda kugira uwo ribangamira.

Rwagasana ati: “Niba hari bamwe mu bayoboke bifuza ko dusubizwa mu nshingano ni uburenganzira bwabo.”

Agira inama Ubuyobozi bwa ADEPR ko bwagombye gukemura ibibazo buhereye ku bo bwarenganyije kuva mbere nk’uko abivuga.

Iyi nama ngishwanama ibaye mu gihe muri ADEPR harimo kuvugwa ibindi bibazo by’ubwumvikane buke mu bagize Komite  y’inama y’Ubuyobozi (CA), aho Perezida n’Umwungirije birukanywe na Komite Nyobozi y’Itorero, bagasimbuzwa abandi bataremerwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rufite mu nshingano amashyirahamwe ajyanye n’imyemerere, ndetse ntibaremerwa n’inteko rusange kuko batatowe.

Umuseke ufite amakuru avuga ko aba  Nyobozi yashakaga kwirukana bari bagaragarije Leta amakosa Abashumba bakora, bigatuma bahitamo kubeguza.

Abayoboke ba ADEPR kugeza ubu bategereje imyanzuro izava muri uwo mwiherero urimo kubera i Muhanga.

Ba Bishop Sibomana Jean na Rwagasana Tom hari abifuza ko bagaruka ku Buyobozi

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Kigali.

9 Ibitekerezo

  • Ngo “Umuvugizi w’Itorero ry’Apantekoti mu Rwanda (ADEPR) Past Ephraim Karuranga yandikiye Bishop Sibomana Jean wari Umuvugizi w’Itorero na Bishop Rwagasana Tom wari wungirije yifuza ko babagira inama y’ibitera imvururu n’amakimbirane mu Itorerero”???? Mbega ikibazo gishekeje.
    Ikintu gitera “amakimbirane” muli ADEPR ndetse no mu yandi madini,nukubera gushaka ibyubahiro n’amafaranga.Biteye agahinda kumva abantu bitwa ko ari “abakozi b’Imana” bahora batikurana na Leta ibashinja kunyereza 3 billions/milliards.Abakuru b’amadini baramutse babaye abakristu nyakuri,bakubahiriza AMAHAME Yesu yadusabye,nta kibazo cyaba mu matorero,nta genocide yakongera kuba mu gihugu.Niba abakuru b’amadini bakora ibyo bible itubuza,birumvikana ko n’abayoboke babo badashobora kuba abakristu nyakuri.Yesu yavuze ko “nta giti kibi gishobora kwera imbuto nziza”.Niyo mpamvu muli Ibyahishuwe igice cya 18 umurongo wa 4,Imana idusaba “gusohoka” mu madini mabi,niba tudashaka kuzarimbukana nayo ku munsi w’imperuka.

  • Kuva ADEPR yashingwa muli 1940,buri gihe yaranzwe n’amatiku,kuronda amoko,gushwana bapfa amafaranga,kwivanga muli politike,etc…Ikibabaje nuko abayobozi n’abayoboke ba ADEPR bahora bavuga ngo “buzuye umwuka”.Bible ivuga ko imbuto z’umwuka ari amahoro no kudakunda ibyisi.
    This is a wishful thinking.

  • Buriya rero nabagira inamagara paster uzabwimana samuel nawe akabaha inama gusa ibyo muri adeper byo reta ibe maso kuko ntawamenya

  • Muri adepr hakwiye gusuzumwa igitera amatiku akomeye ndetse asatira akica nubukwe bwamaze kwandikwa no m u murenge.
    Murakoze .vinci

  • Mushakira inama aho mudashobora na rimwe kuzibonera!! Inama nzima ni iz’Uwiteka kandi tuzisanga muri Bible!

  • Icyo dukwiriye kumenya no gusobanukirwa n’uko Imana itazi kandi ntizigera imenya idini. Icyo Imana izi ni ubwoko byayo(Ishyanga ryera) ni ukuvuga abana bayo bavutse ubwakabiri gusa k’ubwo kwizera no kwakira Yezu Kristo nk’umwami n’Umukiza w’ubugingo bwabo, n;aho iby’amadini n’ibindi, ni uburyo abantu bishyiriyeho kugirango bibonere indamu, ubutunzi, icyubahiro n’izina rimenyekana, ntabwo ari Imana bakorera nk’uko babyiyitirira kuko Imana ntikorerwa, ntibahamagawe ni Imana nk’uko babivuga kuko itigeze ibatuma amafaranga n’ubutunzi bakamura mu badafite shinge na rugero. Idini ni umwuka wa satani ukorera mu barwanya Yezu Kristo umwana w’Imana, kuko Yesu ubwe m’ubutumwa bwiza uko bwanditswe na Yohana yaravuze ati ‘Icyo Data ashaka ni uko uwitegereza uwo mwana akmwizera azahabwa ubugingo buhoraho nanjye nzamuzura k’umunsi w’imperuka” ntiyigeze avuga aya madini tubona cyangwa abiyita amatorero, itorero rya Kristo ni rimwe kandi ntirirebeshwa aya maso y’umubiri ariko Nyiraryo aribereye maso kandi niwe murinzi w’ubugingo bw’abarigize kuko ubugingo bw’abarigize buhishanywe n’ubwa Kristo mu Mana Data wa twese Iri mu ijuru, abo ngabo nta numwe Satani yavuvunura mubiganza bya Kristo, ntibatakaza agakiza nk’uko abanyamadini babyigisha, ntibatwarwa n’amategeko ahubwo batwarwa n’ubuntu bwa Yezu Kritso amen. Naho amadini azakomeza kubamo ibibazo by’urudaca niyo hajyaho abandi bayobozi kuko uwo bakorera n’intego bafite n’imwe.

  • Ariko Bene Data, ntidukwiye kwirengagiza umumaro w’amadini. Amadini afite umumaro wo kutwahagiza, kudukanga ko tuzarimbuka, kudukoreza imitwaro y’amategeko kandi Kristo yaraje kuturuhura uwo mutwaro kuko urwandiko rw’imihango rwaturegaga yarudutujeho kurubamba i Gologota, iyo amadini amaze kutwahagiza atubwira ngo ni mukore gutya na gutya kugira ngo mushyitse agakiza, turagerageza tukarwana nabyo nayamara bikarangira tutabishoboye tugahitamo kumanika amabuko imbere y’Umwami Yesu Kristo nk’ikimenyetso cy’uko tudashoboye ahubwo ko ariwe ushoboye, aho rero niwo urukundo rwa Kristo rugufatira kuko uba wemeye ko ntacyo ushoboye gukora ngo wikize urubanza rw’ibyaha, erega ntawibamba ahumbwo abikorerwa n’undi. Imana idushoboze gusobanukirwa n’ubuntu bwayo butagira akagero, erega urukundo rwanjye rucye ntirwafata Kristo nyamara we aramfata akankomeza kandi ibi ntaruhare idini ribigiramo yewe ntihacyenewe umuhuza uduhuza n’Imana kuko umwenda wari ucyingirije ahera cyane watabutsemo ngo buri wese y’igerereyo n’ubwo abatambyi(abanyamadini) bagerageje kuwudoda incuro eshatu ariko bikaba iby’ubusa. Nguwo umumaro w’idini.

  • ariko nibarize
    iyi si ninde wababwiye ko ari ijuru?/cyangwa paradizo ,ibiba muri ADEPR nicyo kigagaza ko hari ibyagaciro cyane bityo niyo mpamvu satani ahagera amajanja
    mwibuke ko umujura ajya kwiba ahari ubutunzi. naho nimuvuganira abavuye munshingano ko batabyitwayemo neza ,iri torero ntago rishingiye kumazina cyangwa kumuryango runanaka

  • Ubutunzi ushatse kuvuga ni iki? ntabwo ubutunzi buri muri ADEPR kuko yitwa ityo, nayo ni idini nk’ayandi yose erega idini ni rimwe gusa ku isi yose, ibindi ni ibyumba bigize iryo dini. iyo uvuye mu Gaturika ukajya muri ADEPR cyangwa EPR, Abadiventiste b’umunsi wa karindwi, zion temple, Restauration Church, Des amies, Assamble de Dieu………………….ni nko kuba uri munzu imwe ukava mucyumba kimwe ukajya mukindi, icyo uba uhinduye ni icyumba warurimo twagereranya n’ADEPR cg Eglise Catholique, Zion Temple n’ayandi ariko idini ikomeza kuba idini. Ntabwo ubutunzi nyakuri Imana Data watwese Idushakaho cyangwa itubonamo buri mu idini hoya!!!!! Kristo Yezu niwe butunzi nyakuri buba m’umuntu wese wamwizeye kandi akatuza akanwa ke ko ari umwami. Uku kwizera kwera imbuto nziza mu bamaze kwakira Kristo by’ukuri. Bitari bya bindi idini rivuga ngo vuga ngo Yesu mwami ndakwizeye…………..kucyumweru bakavuga ngo bakirije abantu agakiza aba naba. Kuvuka ubwakabiri cyangwa kwakira Kristo ni umurimo wa Mwuka Wera nta ruhare umuntu runaka abigiramo. Kubijyanye no kuba Ubuyobozi bw’ADEPR bwatumira Bishop SIBOMANA na Thom RWAGASANA njye nta kibazo mbibonamo kuko ni abanyarwanda nk’abandi bose, mugihe hari ibitekerezo babonwamo byakubaka umuryango nyarwanda ntakibazo rwose kandi ga mukwiye kumenya ko twese turi abanyabyaha gusa amahirwe ni uko tuba tutarafatwa ariko uwashungura buri wese urubanza rwamutsinda amahirwe abizera dufite n’uko Umwami wacu Yesu Kristo yabitubabariye icyakora iyo tuyobye tukamushavuza ntareka kudukunda n’ubwo tudakwiriye ariko ikidusubizamo imbaraga ni ukwibuka urukundo rwa Yesu Kristo byonyine kandi ubusabane bw’umwizera hagati n’Imana Data bwari bwahungabanye buhita bwongera bukaba bwiza iyo twimenyeho inenge dufite. Niko mbyumva kandi niko mbyizera.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *