• 21/01/2020 1:50 28

Kigali: Abanyeshuri bahembewe ibihangano birwanya ibiyobyabwenge

Irushanwa ryaberaga mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye mu mujyi wa Kigali ryo kuririmba no kuvuga imivugo bifite ubutumwa bwo kwamagana ibiyobyabwenge, ryasojwe mu cyumweru gishize, abanyeshuri batsize babihembewe.

Abatsinze bahembwe n’ibikoresho by’ishuri

Iri rushanwa ngarukamwaka ryari rifite insanganyamatsiko igira iti “hashya ibiyobyabwenge” ryanyuze mu bigo 30 byo mu mujyi wa Kigali.

Abagiye barushanwa ni abanyeshuri biga mu mashuri abanza hamwe nayisumbuye.

Iri rushanwa ryateguwe n’umuhanzi Mutimawurugo Claire afatanyije na Minisiteri y’uburezi, ryasojwe taliki ya 31 Gicurasi mu birori byabereye ku kigo cya Kimisagara mu karere ka Nyarugenge ahazwi nko kuri Maison des Jeunes.

Abanyeshuri bageze ku kiciro cya nyuma haba mu ndirimbo no mu mivugo ni 30.

Mu batsinze hahembwe batanu ba mbere mu mivugo n’abandi batanu bitwaye neza mu kuririmba neza ndetse no ku butumwa bw’igihangano.

Muri buri kiciro hahembwe abana batanu ba mbere ariko uwa mbere byumwihariko ahabwa amafaranga, amakayi 30, imyenda ya Siporo n’ikigo yigaho gihabwa igikombe na Decoder ya Star Times.

Uwabaye uwa mbere mu kuririmba azakorerwa indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho, naho uwa mbere mu mivugo, iki gihangano ke kikazatunganywa neza mu buryo bugezweho.

Abanyeshuri batsinze mu gukora indirimbo nziza bitwa The Singers bari bahagarariye ikigo cya Camp Kigali cyo muri Nyarugenge.

Mutimawurugo wateguye iri rushanwa avuga ko yishimiye uko cyagenze, akaba yifuza ko ubutaha kizagera no mu ntara.

Ati “Ubu nahawe uburenganzira na MINEDUC bwo kujyana iki gikorwa mu bigo by’amashuri mu gihugu hose. Mu nsanganyamatsiko yo guhashya ibiyobyabwenge nabwo yagenze neza kuko mu gutanga amakuru Police yatangaje ko abana 56 batanze amakuru yizewe.”

Hari n’abahembwe amakayi
Hari abakoraga mu matsinda
Ibigo byagaho uwabaye uwa mbere byahawe igikombe
Ngo ubutaha iri rushanwa rishobora kuzagera no mu ntara

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *