• 12/12/2019 8:31 15

Kigali: Abanyeshuri 95 bari mu biruhuko bahuguwe ku ukumurika imideri

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hateguwe igikorwa cyo guhugura abanyeshuri bari mu biruhuko ibijyanye no kumurika imideri. Abahungu n’abakobwa 95 niba bahuguwe. Bari bamaze iminsi itandatu babihugurirwa kuri Petit Stade Amahoro i Remera.

Abasore n’inkumi 95 nibo bitabiriye amahugurwa kuri Modelling ku nshuro ya mbere

Ihuriro ry’abamurika imideri kubufatanye n’abandi bamurika imideri babigize umwuga , bari bateguye igikorwa cyo gufasha abanyeshuri bose babyifuza kumenya uko imideri imurikwa.

Ku ikubitiro abahuguwe ngo bazajya bafashwa kumurika imideri mu bitaramo binyuranye bibera mu Rwanda.

Abahuguwe kandi ngo bazafashwa kubona ibiraka byo kwamamariza ibigo bitandukanye.

Umwe mu babyeyi  boherej abana muri iki gikorwa yabwiye abari aho ko amahugurwa umwana we yahawe ari ingirakamaro kuri we kuko asanzwe akunda kumurika imideri.

Ati :“ Nabonye itangazo rivuga kuri iki gikorwa, mpita ntekereza kohereza umwana wanjy. Nabanje  kugira impungenge z’uko azitwara ndetse n’ingaruka yahura nazo kuko twumvaga muri uyu mwuga abantu bawuvuga kwinshi. Ariko ndishimye cyane kubona umukobwa wanjye yarabashije kwitabira kandi nanabonye atambuka neza. Ndashimira abateguye iki gikorwa”

Celestin Ntawirema umaze imyaka itandatu ategura igitaramo cya Rwanda Cultural Fashion Show uri no mu bateguye iki gikorwa yavuze ko aya mahugurwa yari yateguriwe abanyeshuri mu biruhuko.

Ntawirema avuga ko abitabiriye ariya mahugurwa bamenye uko imideri imurikwa kandi yizeye ko igihe nikigera bazakoresha ubumenyi bafite bakihangira imirimo, izateza imbere igihugu.

Ngo buri mwaka bazajya bahugura abanyeshuri babyifuza

Kiriya gikorwa bise ‘Modeling Holidays Experience’kizakomereza mu zindi ntara z’u Rwanda.

Ngo ni igitaramo ngarukamwaka.

Abateguye iki gikorwa batangaza ko kizajya kiba buri mwaka.

Abasore n’inkumi bitabiriye ariya mahugurwa bigishwa ingendo yihariye bita catwalking,uburyo umurika imideri agomba kwigirira ikizere mu gihe ari kwerekana imyenda, amateka n’umuco nyarwanda, kuvuga mu ruhame n’indangagaciro zibereye Umunyarwanda.

Baje baturuka hirya no hino mu Rwanda
Bigishijwe ingendo yitwa Cat Walking yigana uko injangwe itambuka
Bahawe impamyabumenyi z’ibyo bahuguwemo

Robert KAYIHURA

UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Bakabura kwihugura muri sciences n’andi masomo biga, bakirirwa bigishwa gukora ubusa barata ikimero. Ibi bintu nta kundu bitabyara vagabondage sexuel. Wagira ngo dufite politiki yo guhindura u Rwanda igihugu gikorerwamo tourisme sexuel.

  • @AKUMIRO iyo myumvire yawe ntiyiyubashye kuko ibyo bakora uzabaze abo bitunze kandi izo science ubakeneyeho sinzi niba ufite igipimo cyuko nazo batazihuguramo.abanyarwanda muzagezahe imyumvire ishaje?tourisme sexuelle buriya ariya mafoto ubonyemo abari gusambana?? rata mukomerezaho impano yumuntu nicyo ayikuyemo wasanga ariho muzakura umugati

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *