• 15/12/2019 12:56 39

Kigali: Abanya-Lithuania 3 bafunzwe bakekwaho forode n’impapuro mpimbano

Kuri station ya RIB ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo hafungiye abaturage batatu bakomoka mu gihugu cya Lithuania cyo ku Mugabane w’Uburayi, bakurikiranyweho gukora forode (fraud), no gukoresha impapuro mpimbano no gushora akaboko mu mutungo w’abandi.

Abaturage batatu bo muri Lithouania ubu bafungiye kuri RIB station ya Kimihurura

Aba bagabo ni abacuruzi bakaba bari basanzwe bakorera ikigo kitwa Sawmill East Africa Ltd (SEAL) gikorera mu Karere ka Rwamagana.

SEAL ni ikigo gitunganya ibikomoka ku mbaho, kikabikoramo ibikoresho byo mu nzu bitandukanye birimo ameza, intebe, ibitanda n’ibindi.

Gifite ibindi biro mu Karere ka Kicukiro, ahitwa Sonatubes.

Umwe muri bariya baturage ba Lithuania, RIB ivuga ko yamufatiye ku mupaka wa Cyanika ashaka gutoroka ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri taliki 27 Kanama.

Umuseke wagerageje guhamagara nomero iri ku rubuga rwa kiriya kigo kugira ngo dusabe ibindi bisobanuro kuri bariya bakozi ba SEAL bavugwaho gutabwa muri yombi ariko ntiyacamo.

Kuri Twitter RIB yatangaje ko yafashe uriya muturage ashaka gucika ubutabera ageze ku mupaka w’u Rwanda na Uganda.

Abafashwe bose bafungiye ku Kimihurura, iperereza ku byaha bakurikiranyweho ngo rirakomeje, amazina yabo ntiyatangajwe.

Abo RIB ikurikiranyeho biriya byaha bakomoka muri Lithuania

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Mendaugas Kilda
    Marytnas Medelis
    Agnis Magernksis
    NIbo batwambuye mudufashe rwose batwishyure

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *