Kigali: Ababa mu bishanga… ‘bagikemure kuri twese cg batureke twese’

Yanditswe na CHIEF EDITOR
0 Igitekerezo

Gasabo – Imvura nyinshi mu minsi ishize yujuje amazi mu nzu z’abaturage bamwe batuye mu bishanga mu mugi wa Kigali, abo mu mudugudu wa Gasasa n’uwa Izuba muri Rugando mu murenge wa Kimihurura bo byari bikabije. Ubu ariko abo mu mudugudu wa Gasasa bamwe bahawe iminsi 5 ngo babe bahavuye. Ubu hasigaye umunsi umwe…

Aya mazu ari mu gishanga munsi ya UNILAK bamwe bahita 'South Africa' igice kimwe bari mu mudugudu wa Gasasa abandi mu wa Izuba

Aya mazu ari mu gishanga munsi ya UNILAK bamwe bahita ‘South Africa’ igice kimwe bari mu mudugudu wa Gasasa abandi mu wa Izuba

Muri iyi midugudu ntibumva uburyo bamwe bategetswe kuhava abandi bakahasigara kandi bose batuye mu gishanga, ndetse iyo imvura ari nyinshi bose baba bari mu kaga. Gusa si aha gusa usanga hari abaturage benshi batuye mu gishanga muri Kigali.

Mukamana Annonciata amaze imyaka itatu (3) akodesha mu mudugudu wa Gasasa, ni mu gice kiri munsi ya Kaminuza ya UNILAK, bamwe bahita South Africa, ubu yategetswe kwimuka nyamara hano ngo niho yari afitiye ubushobozi kuko yishyuraga 12 000Frw ku kwezi.

Ati “n’abava hanze y’igihugu twumva ngo babashakira aho kuba, niba natwe bari kutuvana aho dushoboye gukodesha nibadushakire aho tuba.”

Aha hari inzu (ibyumba bito bito byinshi) zikodeshwa hagati ya 5 000Frw na 15 000Frw ku kwezi, usanga umuntu umwe (nyiri inzu) afite imiryango nka 10 cyangwa irenga akodesha.

Mukamana avuga muri Kigali ahantu wabona inzu yabamo umuryango iri munsi ya 40 000Frw urebye bidashoboka, kandi nabwo ngo bagusaba kwishyura amezi abiri cyangwa atatu.

Ati “ngaho nawe mbwira niba mu minsi itanu baduhaye mba nabonye ayo mafaranga n’inzu. Igishoboka ni ukujya ahandi nk’aha naho nimpabona.”

Kimwe na bagenzi be bagomba kwimuka bavuga ko utaba ufite ubushobozi ngo uze kuba mu gishanga ahantu hadakwiye, noneho no kubimura huti huti ngo bakabona ari ikibazo gikomeye. Basaba ko nibura bahabwa igihe gihagije bagashaka ahandi.

Nshimiyimana Emmanuel nawe uri mu bagomba kwimuka avuga ko akora akazi ko gupagasa yabona 1000Frw ku munsi ubwo ifunguro ry’abana rikaba rirabonetse. Ku kwezi akishyura inzu ya 7 000Frw, akibaza rero uko azimuka bikamuyobera.

Aba baturage bavuga ko usibye bo bategetse kwimuka bagenzi babo begeranye bo batazimuka, ngo ntibyumvikana kuko amanegeka bayarimo bose, kandi ngo si aha gusa i Kigali abanutu batuye mu bishanga.

Hakizimana Martin afite imiryango 30 akodesha mu kagari ka Gasasa, avugako aha hantu, nawe atuye, ahafitiye ibyangobwa by’ubutaka ahasorera buri kwezi akaba atumva impamvu birukana abapangayi be.

Hakizimana ati “ndaje nubahirize ibyo bategetse hanyuma ubundi nkurikirane icyo nzira kuba bahagarika bake abo duturanye n’abandi bo ntibahagarikwe.”

Hakizimana avuga ko iyo umuntu agiye kwimurwa mu butaka bwe afitiye ibyangombwa biba bikwiye guca mu nzira z’amategeko.

Hakizimana ntiyumva uburyo hatoranyijwe inzu zabo mu zindi zo muri iki gishanga akaba ari zo bahagarika.

Iki gishanga ariko sicyo gusa kirimo abaturage benshi, i Gikondo na Kibagabaga, ndetse n’ahandi hamwe na hamwe mu buryo budakabije, naho usanga hari inzu nk’izi nyinshi ziciriritse ziri mu gishanga kandi zituyemo abantu benshi cyane.

Abaturage bahawe iminsi itanu hano, uhereye kuwa gatandatu ushize, bibaza niba ari bo gusa batuye mu gishanga i Kigali. Umwe ati “nibakemure ikibazo kuri twese, cyangwa se batureke twese.”

Abatuye ibumoso bw'akagezi ni muri Gasasa bahawe iminsi 5 uhereye kuwa gatandatu ushize, abari iburyo ni mu mudugudu wa Izuba bo nta kibazo. Gusa hose ngo harabaruwe

Abatuye ibumoso bw’akagezi ni muri Gasasa bahawe iminsi 5 uhereye kuwa gatandatu ushize, abari iburyo ni mu mudugudu wa Izuba bo nta kibazo. Gusa hose ngo harabaruwe

Gahongayire Angelique Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Rugando avuga ko bari kubarura abantu bose batuye hafi y’umugezi urimo hano bose ngo bahimuke kuko  imvura yari yahashenye mu minshi yashize.

Yagize ati “ hari imiryango twabaruye ituye nabi  abapangayi tubasaba kwimuka bagashaka ahandi bakodesha imvura itazongera kugwa inzu zikabagwaho”

Abafite imbogamizi z’uko igihe bishyuye kitarashiramo ngo bavugane na ba nyiri inzu babasubize amafaranga bashake ahandi bakodesha hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Uyu muyobozi avuga ko abo bahaye iminsi itanu ari abegereye cyane ruhurura, ariko n’abandi bose batuye hano bari kubabarura ngo bazahave. Ariko ko inzu babonye zigikomeye babarekeyemo.

Uyu muyobozi avuga ko hari gahunda yo kwimura aba bantu, naho aba bahaye iminsi itanu ari abo babonye bari mu manegeka akomeye bagomba kuhava ngo inzu zitabagwaho.

Mu minsi ishize zimwe muri izi nzu zashenywe n’amazi y’imvura abari bazituyemo baracumbikiwe abandi bahabwa amafaranga yo gukodesha ahandi mugihe bakisuganya.

Imvura iherutse kugwa ari nyinshi yahateje imyuzure n'ubusanzwe ngo iyo imvura yaguye bamwe ntibaryama

Imvura iherutse kugwa ari nyinshi yahateje imyuzure n’ubusanzwe ngo iyo imvura yaguye bamwe ntibaryama

Bamwe mu batuye South Africa bahuye n'akaga

Bamwe mu batuye South Africa bahuye n’akaga

Aha ngo niho babona inzu zihendutse mu bushobozi bwabo

Aha ngo niho babona inzu zihendutse mu bushobozi bwabo

Usanga nyiri inzu afite imiryango 10 cyangwa irenga akodesha, asorera kandi afitiye icyangombwa cy'ubutaka.

Usanga nyiri inzu afite imiryango 10 cyangwa irenga akodesha, asorera kandi afitiye icyangombwa cy’ubutaka.

Nyamara, amategeko arengera ibishanga

Abayobozi na za Minisiteri zifite imibereho, ibiza…zisaba kenshi abatuye mu bishanga kuhava kuko hashyira ubuzima bwabo mu kaga mu bihe by’imvura.

Abashinzwe umutekano bavuga ko utu duce tw’imiturire y’akajagari dukunze kuba indiri y’abanyabyaha kandi kuducungamo umutekano bigoye.

REMA isaba kenshi abatuye n’abakorera mu bishanga kuhava kuko ibishanga bigomba kurindwa by’umwihariko kuko  bibumbatiye urusobe rw’ibinyabuzima bityo kubitura no kubikoreramo byangiza ibidukikije.

Bamwe mu batuye mu bishanga baganiriye n’Umuseke bavuga ko bafite ibyangombwa by’ubutaka ko ari ubwabo, ndetse bamwe bavuga ko banahawe uburenganzira bwo kubakamo.

Ariko, ingingo ya 19 y’itegeko ryo mu 2013 rigena ubutaka mu Rwanda ivuga ko “Ubutaka bwo mu bishanga ari ubwa Leta. Ntibushobora kwegurirwa burundu abantu ku giti cyabo kandi nta we ushobora kwitwaza ko abumaranye igihe kirekire ngo abwegukane.”

Itegeko Ngenga ryo mu 2005 rigena uburyo bwo kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije mu Rwanda ingingo ya 29 ivuga ko “umuyobozi ubifitiye ububasha, agendeye ku mategeko, ntashobora gutanga uruhushya rwo kubaka mu gihe bigaragara ko izo nyubako zishobora kwangiza ibidukikije.”

Ingingo ya 87 y’iri Tegeko Ngenga igira iti “Birabujijwe gushyira inyubako ahantu hahehereye (imigezi, ibiyaga, ibishanga binini cyangwa bito), haba mu mujyi

cyangwa mu cyaro, kubakamo amasoko, gushyiramo icukiro ry’imyanda, kuhashyira irimbi n’izindi nyubako zose zishobora kuhonona mu buryo bunyuranye. Inyubako zose zigomba gushyirwa nibura kuri metero 20 uvuye ku nkombe z’igishanga.”

Aha ni i Gikondo munsi y'umusozi wa Rebero aho agace k'igishanga kabaye ahantu hatuwe na benshi cyane

Aha ni i Gikondo munsi y’umusozi wa Rebero aho agace k’igishanga kabaye ahantu hatuwe na benshi cyane

Munsi y’umurongo utukura batuye mu gishanga, ni agace bita ‘Mukubite’ kari mu kagari ka Nyagatovu/Kimironko

Munsi y’umurongo utukura batuye mu gishanga, ni agace bita ‘Mukubite’ kari mu kagari ka Nyagatovu/Kimironko

Aha ni Kibagabaga aho bamwe babatse bitondeye igishanga abandi bakagishoka

Aha ni Kibagabaga aho bamwe babatse bitondeye igishanga abandi bakagishoka

Iyi foto irerekana abatuye mu gishanga hagati ya y'utugari twa Nyagatovu na Kibagabaga tw'Umurenge wa Kimironko

Iyi foto irerekana abatuye mu gishanga rwagati hagati ya y’utugari twa Nyagatovu na Kibagabaga tw’Umurenge wa Kimironko

Photos©J.Uwanyirigira&A.E.Hatangimana/Umuseke

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

citoyen 22/11/2018 7:54 39 - 7:54 39 am

Mbega imiturire! Utu tujagari twose twubakwa ku “bufatanye” na ba midugudu!

Subiza
Ndi UmunyaRwanda 22/11/2018 5:59 14 - 5:59 14 pm

Mwanditse neza inkuru yanyu ikibazo ni Title irimo ka CG kandi vraiment mwari kugakosora. So anyway big up mukomeze mwihangane mukorane umwete bizagenda biza

Subiza
Sebuharara 22/11/2018 8:01 10 - 8:01 10 pm

Ngo nyamara amategeko arengera ibishanga!!! Ibishanga n’abantu ikiza mbere ni ikihe?

Subiza

Tanga igitekerezo