• 09/12/2019 7:43 18

Kicukiro: Umwana yagiye gutabara musaza we wari urohamye bombi barapfa

Mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa Kabiri umwana w’umukobwa witwa Igihozo Sandrine w’imyaka 12 yagiye kurohora musaza we muto w’imyaka umunani wari warohamye mu kizenga kiri muri ruhurura iri mu murenge wa Nyamirambo bombi bararohama bitaba Imana.

Ba nyakwigendera bazize kurohama umwe agiye gutabara musaza we

Se w’aba bana witwa Sylvestre Dusabe yari akiri ku kazi, nyina witwa Zena Uzarama yari ari mu ruzinduko rw’akazi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama muri Kicukiro uhana imbiri na Nyamirambo ya Nyarugenge Anathalie Uzamukunda yabwiye Umuseke ko bariya bana bari bagiye kwidumbaguza hanyuma umuto akaza kurohama mushiki we ajya kumutabara nawe ararohama bombi barapfa.

Ikizenga bariya bana barohamyemo giherereye mu Kagari ka Mumena, umudugudu wa Rwampala muri Nyamirambo ku mbiri z’akarere ka Kicukiro.

Ababyeyi ba bariya bana batuye muri Kicukiko, umurenge wa Kigarama, Akagari ka Nyarurama, umudugudu wa Kwishorezo.

Uzamukunda yasabye ababyeyi n’abarera abana mu ngo kujya baba maso bagacungira abana hafi.

Avuga ko uko bigaragara kugira ngo bariya bana barohame byatewe n’uburangare bw’abo mu rugo iwabo batari bazi aho abana bari.

Imirambo y’aba bavandimwe bapfuye umwe atabara undi irashyingurwa uyu munsi.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

7 Ibitekerezo

  • Mana we ndababaye bikomeye cyane
    Utu tumalayika ni turuhukire mu Gituza cya Abraham
    Urukundo berekanye ko bafitanye bari bajyanye banze gusigana
    Nzi neza ko muri ku mwe nu tundi tumalayika
    Mu ijuru
    Ababyeyi ni mukomeze gukomera
    Ibi bihe murimo nti byoroshye
    Turabasabira ngo mwihangane
    Naho ?‍♀️ Abamarayika bo bari mu ijuru n Imana?❤️?

  • Yooo birababaje ni ukuri .Imana yonyine ikomeze ababyeyi babuze aba bana ni agahinda kenshi.

  • Mbega inkuru ibabaje.Abana b’imyaka 12 n’imyaka 8?Twishyire mu mwanya w’ababyeyi babo.Mbega agahinda!!! Ariko tujye twitondera imyemerere yacu.Uyu witwa SELINA aravuga ngo “Utu tumalayika ni turuhukire mu Gituza cya Abraham”.Arashaka kuvuga ko aba bana bagiye mu ijuru.Niba se bagiye mu ijuru,kuki avuga ngo “ndababaye bikomeye cyane”?Niba koko Imana yabahamagaye,bakaba bari kumwe nayo mu ijuru,reka noneho twishime kubera ko “bitabye Imana”.Bagenzi banjye,ntabwo bible ivuga ko upfuye aba yitabye Imana.Ahubwo ivuga ko upfuye yumviraga Imana,izamuzura ku munsi wa nyuma,ikamuha ubuzima bw’iteka.Naho upfuye yakoraga ibyo Imana itubuza,bible ivuga ko biba birangiye atazongera kubaho.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gushaka Imana tukiriho,ntitwibere mu gushaka ibyisi gusa,kugirango azatuzure ku munsi w’imperuka.Nta bwo upfuye aba yitabye Imana.Ni ikinyoma.Siko Bible ivuga.

    • @Sezikeye,
      Ubwose wowe ibyo uvuze bimaze iki kuri iyi nkuru y’akababaro.
      Uko kwemera kwawe uzakuzane undi munsi

  • @sezikeye we celina ibyo yavuze nibyo
    Abana ni abamalayika
    Nta bushitani bagite mu mimerere yabo nku utwana
    Urumva yavuga gute
    Naho kubabara. Nuko tutazongera ku babona muri iyi si ya abazima
    Ariko utu tumalayika mbisubiremo nka celina turi mu ijuru kwa jambo
    Nta go tuzongera kubabara ukundi
    Rero twemerako abana ari abamalayika
    Nta cyaha yakoze
    Kandi nutemera imana yemera abamalayika
    Kandi bapfiriye mu gikorwa kiza kuko bati bibereye muri sport rwose
    Turashaka leta kubaka aho abana bogera bakava mu kwifumbaguza
    Dore sho hantu hadutwaye utumalayika
    Imana ituruhurize mu mahoro

  • Sha ntawe utababara iwe agiye ntuwiyemereho
    Ntawe ndabona ashyingira umugabo we
    Cyangwa umugorewe aseka
    Ngo nuko asanzwe abizi ko bagiye mu ijuru
    Cyangwa ngo ashyingure ibyo kibondo nkibi
    Ngo aze acurange ace umugara
    Rero celina imvugi ye ni iyu umukristu
    Uzi imana Kandi ukiri kwisi
    Kuko na yezu yaririye Razaro wari inshutiye
    Twese tuziko tuzajya mu ijuru Kandi turi kurikorera nu abana bararikoreye rero
    Wimubwira uko rwose
    Ahubwo wowe urashaka kwigira umukristu buka
    Ubwo upfushije uwawe muri aka kanya nabona uvuza iyabahanda
    Twese tubsbazwa nuko tuba tutazongera kubonana kubwumubiri
    Ariko tuba twizeye ko tuzahurira mu ijuru
    Tukongera tukishima
    Bible rero isobanuye bigendeye kuburyo buri wese yakira ibyiyumvumvo bye
    Muruhukire mu mahoro bamalayika beza
    Imana yabakunze irabarema irabakujije
    Irabasaruye
    Reka dushime muri byose
    Muruhukire mu mahoro

  • Nanjye ndabihamya ni utumalayika. Abamalayika bakuru batwakire, badushyikirize abatagatifu, twibere mu ihirwe ry’ijuru hamwe na Razaro wahoze ari umukene. Ababyeyi nabo Nyagasani Ababe hafi abahe imbaraga zo kubyakira no gukomeza ubuzima kuko bitoroshye pee. Tubasabire.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *