• 12/12/2019 12:09 08

Kicukiro: Pasiteri ‘yarwanyije’ Police iramufunga

Police ifatanyije n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kanombe muri Kicukiro kuri iki cyumweru yagiye gusuzuma niba insengero zafungiwe ntarwafunguye ibyo rwasabwe rutabyujuje, yasanze urusengero rw’Itorero Amazing Grace ruri muri Rubilizi rwarafunguye. Pasiteri warwo witwa Patrick Rwayitare ngo yarwanyije Police yashakaga kongera kuhafunga bituma yambikwa amapingu.

Pasiteri Rutayisire ngo azakorerwa idosiye kuko yanze kubaha amabwiriza y’Umugi wa Kigali akanarwanya Police

Uyu mushumba( pastor) w’imyaka 44 yari yarafungiwe urusengero asabwa kubanza kurusana neza, akaruha uburyo bwo kudasohora amajwi kugira adasakuriza abaturanyi kandi rukagira aho abayoboke baparika imodoka zabo n’ibindi.

Umuvugizi wa Police mu mugi wa Kigali Chief Inspector of Police Marie Goretti Umutesi yabwiye Umuseke ko uriya mu pasiteri ngo yafashe mu mashati Commandant wa Police wari waje muri kiriya gikorwa biba ngombwa ko bamwambika amapingu.

CIP Umutesi avuga ko bigayitse kuba umushumba w’itorero yanga kumvira ibyo Police imusaba ku nyungu ze  ahubwo agashaka kuyirwanya.

Ruriya rusengero hamwe n’izindi zafungiwe n’ubuyobozi bw’Umugi wa Kigali kubera kutuzuza iby’ibanze birimo kurinda urusaku gusohoka, kugira ubugari buhagije butuma abayoboke babona ubuhumekero, kugira ubwiherero buhagije, ubusitani n’aho guparika ibinyabiziga.

Ashimira abaturiye ziriya nsengero batanze amakuru kandi agasaba n’abandi kujya bashyira ku mugaragaro abanga kubahiriza amabwiriza y’Umugi wa Kigali na Police.

Ati: “ Abaturage muri rusange bakurikize amategeko, abasakuriza abaturanyi babireke kandi abatabiretse berekwe abashinzwe umutekano babihanirwe.”

Kugeza ubu ngo Pasiteri Rwayitare Patrick aracyafungiye kuri Station Police ya Kanombe akazakorerwa idosiye.

Izindi nsengero zasuzumwe ni urwitwa Ingoro y’Agakiza ruri mu Busanza gusa uru rwo ngo basanze rudasengerwaho rukinze.

Urundi ni urwa Ishyanga Ryera ruri mu Kagari ka Karama, muri Kanombe.

Itsinda rw’ubugenzuzi ryasanze barifunguriye basengeramo ribasaba kutazongera kubikora barabyemera, rirahafunga.

Uru rusengero Amazing Grace ngo Police yarurufunze Pastor ararufungura.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

11 Ibitekerezo

  • Ko batamurashe?

    • Erega kubafungira ni ukubabuza umugati!! Ni business nk’izindi zose.Niyo mpamvu pastor yemeye akarwana n’abapolisi.Nyamara yesu yasize asabye abakristu nyakuri gukorera imana badasaba amafaranga.

  • Aya makuru mujye muyatugezaho twumve ko Abambaye amapingu bose bataraswa. Ubutaha byaba byiza mutugejejeho imanza z’abitwaza ububasha bahabwa n’amategeko bakica abo bashinzwe kurinda. Murakoze.

  • Nuzana umutwe munini nyine wabigwamo!

  • Nshimye igitecyerezo cyawe. Abantu bihaye amategeko atanditse, bakambura abandi ubuzima, njye nsanga abarasa abantu bambaye amapingu bagombye kujya bamenywa igihe cyazagera bagashyikirizwa inkiko.

    Abanyamadini nabo bagombye gutora umuco wo kwigisha abayoboke babo mw’ituze. Abo bayoboke ntibarwaye kutumva. Njye sinumva ukuntu umuntu ashaka kuganira n’abayoboke be baje bizanye bigasaba ko ashyira indanguramajwi ubusqnzwe zikoreshwa mu birori byitabiriwe n’ibihumbi by’abqyoboke

  • Abibaza impamvu uyu mugabo atarashwe ntabwo basomye ko yitwa Pastor Patrick Rwayitare, iyo bamurasa se ngo barebeko zitabarya? Ndavuga zimwe ziryana nyine. Haraswa bamwe batagira ubabaza naho Patrick uriya ntawamukoraho kereka ashaka kuva mubyo yitaga akazi akajya kwibera mabuso.

  • Nonese ntimwumva iryo zina ko ari irya Nyagatare, Gabiro cyangwa Kagitumba? Iyo aba yitwa Ntawuruhunga Feresiyani wa Nyamasheke ubu aba yageze mu irimbi rya busanza.

  • Impamvu batamurashe nuko yitwa Rwayitare nyine nzabigisha gusoma hagati yimirongo kugeza ryari.
    Barasa abitwa cga basa naba Niyonzima ,Ntihabose ba Harerimana ba Sagahutu,Mutuyemariya,Mukanteziryayo naho wibeshye ugakora kuri ba Fred,John,Nkotanyi,Rwasa,Kamurase,Faith,Doroth,Scovia,Murerwa,Cyomuhajyi, zishobora kukubona ari wowe.

  • Mutabare nizimuhanga umukozi ushinzwe amadini(JAF) bamuhaye ruswa arazifungura bityo rero ndabako mwaza mukareba izi muhanga uko zimeze ibyo basabye ngo bikorwe ntacyakozwe kubera ibyo uwo mukozi yahawe, mudutabare rero mudufashe murebe ko izihari zujuje ibisabwa

  • Iyo bamurasa wenda ku kuguru twari kumenyako polisi yacu izi kumetrisa umuntu uyirwanya adafite intwaro. Nahubundi wapi ibi njye simbyemera. Kuko tutabimenyereye.Urwanyije polisi wese araswa mu kico kabone nubwo waba ufite amapingu uri kwiruka kuko batajya bakwirukaho barekura urusoro rumwe waba uri muri metero 10,20,50. byose ni kimwe kandi rurakurangiza. Jyenda polisi yacu uzi kurasa.

  • Mwebwe mugendera ku mazina mukure amoko aho. Ntaho izina rihuriye no kuraswa CG kutaraswa. Ibindi muvuga ni ibisanzwe bibarimo. None iyo Patrick araswa nibwo mwari kunyurwa ? Murashaka KO araswa kugira ngo munyurwe hhhh!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *