• 12/12/2019 3:21 11

Kicukiro: Ikamyo itwara petrol basudiraga yaturitse hapfa babiri

Umwe mu baturage bo muri Gikondo yabwiye Umuseke ko saa kenda kuri uyu wa Kane mu Mudugudu wa Kigugu l, Akagari ka Kinunga, muri Kicukiro abakanishi basudiraga itanki y’ikamyo itwara amavuta yaturitse babiri bagahita bapfa.

Imbangukiragutabara zatwaye abakomeretse ku bitaro bya CHUK

Mu bapfuye umwe ni uwo muri DR.Congo undi ni Umunyarwanda hakomeretse n’abandi babiri.

Imodoka yasudirwaga ifite plaque RAD413A.

Urubuga rwa Radio Flash FM ruvuga ko Umukanishi wahomaga itanki y’iriya modoka yitwa Makita yahasize ubuzima, kimwe n’umushoferi wari hejuru yayo amwereka ahangiritse, na we yakomeretse bikomeye ajyanwa kwa muganga aza kugwayo.

Ababonye iriya mpanuka bavuga ko yatewe n’uburangare kuko imodoka yasudirwaga inapakiye amavuta (essence).

Umwe waganiriye na Flash FM ati “Guturika byatewe n’uburangare, urebye itanki irimo lisansi ntihura n’amashanyarazi, ntibikorana, ubundi umuriro w’amashanyarazi uzirana n’ibi bya lisansi, habayeho kudasobanukirwa.”

Nyuma gato ishami rya Police rishinzwe umutekano mu muhanda hamwe n’ishami rishinzwe kuzimya umuriro bahageze baratabara.

Umuseke wagerageje kuvugana n’Uyobora Umurenge wa Gikondo ntiyaboneka ku murongo.

Abakomeretse bajyanywe ku Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUB).

Iyi kamyo yaturitse ihitana babiri barimo n’Umukongomani

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

7 Ibitekerezo

  • Umwe mu baturage b’i Gikondo.

    • Ni igitangaza itangazamakuru ryo mu Rwanda rikwiye kwikosora. Uko iyi nkuru itangaje ku gihe.com n’uko itangaje hano birahabanye cyane. Ese ko mbona iyi nkuru irimo ubwiru cyaba igihe.com n’umuseke.rw bigaragara ko ntawageze aho byabereye ngo tubone n’amafoto. Ese iyi nkuru nayo yaba iteye ubwoba kuburyo uwayitangaza yabizira nk’uwatangaza ibya Diane cyangwa Ingabire.

      • Yewe nta bundi bwiru, bijyana n’ubunyamwuga bukeya bafite, ndetse n’ubukene kuko wasanga yumva ngo habaye impanuka akabura na ticket yo kuhagera. Agasaba ifoto kuri watsapp akayikoramo inkuru!!!!

  • Niba iriya foto yafashwe nyuma y’aho ikamyo iturikiye, igomba kuba yari isigayemo lisansi nkeya cyane. Ikamyo yuzuye ibitoro iyo ituritse irashya igakongoka, igatwika n’ibiyegereye byose. None iriya urabna ko n’ikamyo iyiri inyuma ari nzima, n’inzu yubakwa inyuma yayo umuriro ntiwayigezeho!!!

  • Mwongere mutohoze neza. Hari indi nkuru ivuga ko uwasudiraga ikigega yari akirimo imbere, bivuga ngo nta lisansi yari irimo. Ubwo icyaturitse ni umwuka wayo.

  • Hahahahahaha uno munyamakuru aransekeje weeee ahuuuuu ngo bashatse uyobora umurenge wa Gikondo ntibamubona. Nuko igisasu giturikira mu isoko rya muhanga umunyamakuru ajya gushaka ukuriye paruwasi ya kabgayi ngo amubaze ubwoko bwicyo gisasu Hahahahahahaha ahwiiiiiii ayiweee Gitifu se yize gusudira iyo mumubona mwari kumubaza iki

  • uwatangaza iby’abo babiri uvuze yaba cyangwa yabaye iki? Ese hari umunsi ntabisomaga ku museka cya ku gihe? Abatangaje izo nkuru nasomaga haba hari icyo babaye? Mwagiye mureka ibyo ariko!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *