• 08/12/2019 11:00 33

Kicukiro: bavuga ko bambuwe muri VUP, ubuyobozi ngo burabishyura vuba

Kicukiro – Abaturage batuye mu midugudu itandukanye mu kagali ka Rusheshe mu murenge wa Masaka muri Kicukiro babwiye Umuseke ko bakoze ‘idizene’ ( iminsi 10) eshatu muri VUP  ariko abagera kuri 200 bakavuga ko batarishyurwa, aba bakoze mu muhanda uva i Kabuga ugana mu kagari ka Ayabaraya.

Ushinzwe imibereho myiza muri Rusheshe ati" " Mwaje kugeza ikibazo aho kidakwiye."
Ushinzwe imibereho myiza muri Rusheshe ati” ” Mwaje kugeza ikibazo aho kidakwiye.”

Ngo batangiye aka kazi mu mpera z’umwaka ushize bizeye ko kazabafasha kwikenura kuko ari nabyo iyi gahunda ya VUP ifasha cyane abaturage.

Umwe muribo witwa witwa Jean Marie Vianney Uzarama yabwiye Umuseke ko amaze gukora amadizeni atatu, kuri uyu wa mbere nibwo yatangiye iya kane. Izi zose nta na rimwe arahembwa kandi bamaze kubibwira kenshi ababishinzwe.

Avuga ko umuyobozi ku kagari bagejejeho ikibazo cyabo we yamusabye kugenda agafotoza indangamuntu ye kugira ngo abashe gukurikirana ikibazo cye ariko kugeza ubu ntarishyurwa.

Uzarama avuga  iyo babajije bababwira ko hari ibibazo byabonetse muri ‘system’. Ati “iyo sisitemu ntituyizi, ntituzi nuzayikora maze ikaduhemba niba ari yo iduhemba.”

Ntibahagaritse akazi kuko byaba ari ukwigumura kandi bakajya mu bushomeri. Twasanze bakiri gukora.

Umugore witwa Providence Byukusenge nawe avuga ko kuba bareregwa ntibabwirwe uko ibintu bimeze ngo hari bamwe byaciye intege bikomeye.

Avuga ko umuyobozi ku murenge ushinzwe imibereho myiza y’abaturage  yabakoresheje inama akababwira ko hari ibibazo bya ‘system’.

Byukusenge Providence yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko kutishyurwa kuva mu mwaka ushize bibateye ubukene.

Ati: “Twashyiriweho VUP kugira ngo idufashe kwikenura none ntiri kuduhemba. Birababaje rwose.”

Umukozi w’Akagari ka Rushehe ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Yvonne Mutezinka yabwiye Umuseke ko byaba byiza ibi bibajijwe ubuyobozi bw’Umurenge kuko ari bwo bushinzwe kubahemba. Gusa ngo nta n’uwo azi wambuwe.

Ati: “Ino sinzi n’umuturage waba warambuwe uwo ari we. Abaturage bakora muri VUP mu kagari kacu barahari rwose ariko ntawe nzi wambuwe”.

Mutezinka avuga ko ngo ubuyobozi bw’Umurenge aribwo bufite abaturage mu nshingano, bityo ko aribwo bugomba kubibazwa, ngo ntibiri mu nshingano ze.

Stephania Mukantwari ushinzwe imibereho myiza mu Murenge wa Masaka yemera ko habayeho gutinda kwishyura bariya baturage ariko ngo ntibyakwitwa kubambura.

Avuga ko imwe mu mpamvu zatumye habaho gutinda ari uko hari ubwo umuntu yabaga ateranya amafaranga ku mazina ya runaka noneho akaza guhura n’akabazo, maze mu kujya kubaza iminsi ikagenda nk’uko abivuga.

Ibi ngo nibyo byatindije kwishyura. Ariko yatubwiye ko ubu bitarenze iminsi ine (4) abaturage babona amafaranga yabo.

Ati: “ Ama urgence (ibyihutwa) aza avuga ngo mwuzuze iki na kiriya birihutirwa bigatuma hari ibidindira… Ariko rwose turizeza abaturage ko mu minsi itarenze ine iri imbere aba mbere bo mu idizene ya mbere tuzayabaha rwose. Abasigaye nabo ntibizatinda kuko bizaba byamaze kujya mu buryo.”

Ikibazo cy’aba baturage kandi kiri gukurikiranirwa hafi n’Impuzamiryango y’amashyirahamwe yita ku burenganzira bwa muntu mu Rwanda, CLADHO.

Mu mwaka wa 2008 nibwo VUP yatangijwe igamije kuzamura imibereho y’abakene kurusha abandi bari ku kiciro cya mbere n’icya kabiri.

Twasanze umukozi wo ku murenge wa Masaka ari guteranya imibyizi ya buri muntu ngo bazabitunganye babahembe vuba
Uru ni urutonde rwa bamwe bakoze muri VUP batarishyurwa
Stephanie Mukantwari avuga ko ngo abakoze idizene ya mbere bari buhembwe bitarenze iminsi ine iri imbere

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *