• 08/12/2019 10:51 11

Kicukiro: Avugwaho kwicisha majagu umugore we wonsaga uruhinja rw’amezi 4

Mu mudugudu wa Nyacyonga, Akagari ka Kagasa, Umurenge wa Gahanga mu karere ka Kicukiro haravugwa umugabo wishe umugore we w’imyaka 36 akoresheje isuka bita majagu. Uyu mugore asize abana batatu barimo uruhinja rw’amezi ane.  Amakuru avuga ko bari basanganywe amakimbirane ashingiye ku mutungo w’umuhahano.

Ngo yamwishije isuka ya majagu

Uvugwaho kwica umugore we ngo yari asanzwe afite urugo mu Karere ka Gicumbi ahitwa Gishambashayo mu murenge wa Cyumba.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahanga Etienne Mugambira avuga ko amakuru ya buriya bwicanyi bayamenye ahagana saa saba n’igice z’ijoro ariko ngo umugore yari yishwe mu minota 20 yari ishize.

Mugambira ati: “ Urebye icyateye buriya bwicanyi ni amakimbirane ashingiye ku mitungo bahahanye. Bari bafite inzu bakodesha abapangayi kandi umugore yari afite akabari hafi aho. Bari basanzwe bafitanye amakimbirane.”

Avuga ko uriya muryango wari ufite abana batatu, barimo n’uruhinja rw’amezi ane.

Inzego z’umutekano ngo ziri gushakisha ukekwaho gukora buriya bwicanyi.

Etienne Mugambira asaba abaturage bo mu murenge wa Gahanga kwirinda amakimbirane kandi aho babonye amakimbirane bakabibwira ubuyobozi kugira ngo habeho gukumira.

Asaba kandi ko abakundana bashaka gushinga ingo, ko bagomba kubana binyuze mu mategeko.

Uriya mugabo yari asanzwe afite umugore mu kagari ka Gishambashayo mu murenge wa Cyumba muri Gicumbi

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Nubwo amadini amwe avuga ngo Imana iyemerera gutunga abagore benshi,nukuyibeshyera.Yesu yasabye abakristu nyakuri gutunga umugore umwe gusa,kubera ko gutunga abagore benshi iteka bitera ibibazo.Abashaka abagore barenze umwe,baba bashaka kwishimisha gusa.Family Violence iteye ubwoba.Muli Mexico,hapfa abagore barenga 9 buri munsi bishwe n’abagabo.Muli South Africa, buri masaha atatu hicwa umugore.Ikindi kandi,abashakanye bacana inyuma babarirwa muli za millions nyinshi ku isi hose.Impamvu mu ngo habamo ibibazo,nuko abashakanye badakurikiza inama dusanga muli bible twahawe n’Imana.Idusaba ko dukundana,tukababarirana,tukihanganirana,tukubahana,etc… Nguwo umuti rukumbi wa Family Violence.Imana yaduhaye bible kugirango abantu babane mu mahoro.Turamutse dukoze icyo bible idusaba,ibi byose byavaho:Family Violence,ibiyobyabwenge,Intambara,kurwana,gucana inyuma,kwiba,gusambana,gucurana ibyisi,akarengane,etc…Abanga kumvira Imana,bible ivuga ko izabarimbura bose ku munsi wa nyuma.

  • Uyumugore nari muzi ark burya nabagore bemera kuba abakabiri abambere bakiriho bitonde kuko burya ntacyo uba urushije uwambere.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *