• 24/01/2020 8:27 12

Kibonke yibarutse imfura nyuma y’ amezi abiri arushinze

Mugisha Emmanuel uzwi cyane nka ‘Kibonke Clapton’ yibarutse umwana w’ umukobwa w’ imfura nyuma y’ amezi abiri ashyingiranywe mu mategeko n’ umugore we Mutoni Jacky.

Ati: ” Ndishimye cyane kuko mbaye umubyeyi.”


Kibonke Clapton ni umuhanzi, umunyarwenya akaba n’ umukinnyi wa Film.

Yamenyekanye  cyane muri film ’ uruhererekane ya Seburikoko.

Taliki ya 18 Ukwakira 2018 nibwo Kibonke yasezeranye imbere y’ amategeko n’ uwari umukunzi we bigaragara ko yari atwite.

Uyu munsi taliki ya 13 Ukuboza 2018 nibwo uyu muryango wa Kibonke bibarutse umukobwa w’ imfura.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yanditse agira ati “ Kubera  imfura yanjye ndumva meze neza cyane. Ubu mbaye umubyeyi. Congratulations mukunzi wanjye Jacky.”

 Kibonke yabwiye Umuseke  ko kwibaruka umukobwa bimushimishije.

Ati “ Nabyakiriye neza cyane!!!! Ubu iwanjye ni ibyishimo gusa kuko twabonye imfura.”

Kibonke yavuze ko umugore we yabyariye ku bitaro bya Polisi ku Kakiru.

Basezeranya taliki 18, Ukwakira, 2018 babyara taliki 13, Ukuboza, 2018

Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Guturaga.com

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *