• 13/12/2019 7:22 04

Kibogora: Ishuri ryibasiwe n’inkongi inshuro ebyiri mu minsi 4

Nyamasheke – Ku cyumweru ku ishuri rya Groupe Scolaire Frank Adamson Kibogora habaye inkongi y’umuriro mu nzu (dortoire y’abakobwa) barayizimya, uyu munsi nabwo yongeye, haracyekwa insinga zishaje z’amashanyarazi.

Inkongi y'umuriro yibasiye iri shuri nyuma y'iminsi ibiri habaye indi
Inkongi y’umuriro yibasiye iri shuri nyuma y’iminsi ibiri habaye indi

Kuri uyu wa gatatu mu gitondo mu yindi nyubako y’iri shuri naho hadutse inkongi y’umuriro yatwitse byinshi mu byari biyirimo.

Juvenal K. Kimana Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo yabwiye Umuseke ko kugeza ubu izi nkongi nta muntu zirahitana cyangwa ngo zikomeretse ariko zatwitse byinshi mu bikoresho byari mu nzu.

Avuga ko bakeka ko insinga z’amashanyarazi zishaje arizo ntandaro kuko n’izi nzu zishaje ariko ko bategereje ibizatangazwa n’itsinda ry’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu riri gukora igenzura.

Inkongi y’umuriro kuri iri shuri yatangiye ahagana saa tanu z’amanywa yari ikurikiye indi yabaye ku cyumweru.

Iri shuri riri mu mudugudu wa Gataba Akagari ka Kibogora Umurenge wa Kanjongo ryigaho

abanyeshuri bagera kuri 600 kandi b’ibitsina byombi.

Mu karere ka Nyamasheke
Mu karere ka Nyamasheke

UM– USEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Kandi ubu hararamo abana?!!nyamuneka bayobozi b’aho murabe maso hatazagira abana b’igihugu bahatikirira!byaba ari scandale kandi byaragaragaye kare.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *