• 15/12/2019 8:24 26

Kenya: Yamaze amasaaha 75 atetse ahita aca agahigo ko guteka igihe kirekire ku Isi

Umugore wo muri Kenya witwa Maliha Mohamed usanzwe akora umwuga wo guteka yatangaje ko yanditse amateka ku rwego rw’Isi amara amasaha 75 atetse.

Maliha Mohamed yamaze amasaha menshi atetse

Uyu mugore yatangiye guteka ku wa kane w’icyumweru gishize arangiza mu mpera zacyo ku wa 18 Kanama uyu mwaka.

Guhera saa yine z’amanywa zo ku wa kane kugeza saa saba z’amanywa z’ejo hashize, uyu mugore yari amaze guteka amasafuriya 400 y’ibiryo.

Bitegerejwe ko Guinness World Records yemeza ko Maliha akuyeho agahigo kari gafitwe n’Umunya-America we wari watetse mu gihe cy’amasaaha 68.

Maliha Mohamed w’imyaka 36 yavuze ko yishimiye kuba ashyizeho kariya gahigo, ariko ngo ntibyamworoheye kuko yigomwe byinshi mu gihe yari atetse amafunguro arimo ayo yageneye ibigo by’impfubyi.

Iki gikorwa kishimiwe n’inzego z’ubuyobozi zo muri kenya, zivuga ko yagaragaje kwihangana gukomeye kandi ko biteye ishema ku mugabane wa Africa muri rusange.

Mu kwezi kwa gatanu Maliha yari yagerageje iki gikorwa aza kumara amasaha 36 atetse ubutitsa, ateka amasafuriya 100 y’ibiryo.

Mu kwezi kwa karindwi nabwo yari yamaze amasaha 54 ateka amasafuriya 200 y’ibiryo, bimugeza mu kiciro cya nyuma k’irushanwa ryo guteka igihe kirekire.

Agahigo ko kumara amasaha menshi mu gikoni kari gafitwe na Rickey Lumpkin wo mu mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho muri 2018 yamaze amasaha 68 n’iminota 30 n’isegonda rimwe atetse.

The Citizen

Dieudonne NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *