• 14/12/2019 9:42 57

Kenya: Yahisemo kwegurira umugore we umugabo yasanze bari gusambana

Umugabo utavuzwe amazina mu binyamakuru byo muri Kenya kuri uyu wa Gatatu yafashe umugore we asambana. Aho gukubita umwe muribo cyangwa bombi yahisemo kurangiza ibintu mu mahoro. Yabwiye uwo mugabo ati: “Uyu mugore ntakiri uwanjye ndamukwihereye, uzamufate neza. Ntuzamubabaze na gato.”

Muri video yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, uriya mugabo wafashe mugenzi asambanya umugore we yamubwiriye mu ruhame( abaturanyi baje kureba ibyabaye) ko ikiza ari uko yakomeza kwita kuri uwo mugore.

Ati: “ Rwose ndagusabye ukomeze umwiteho, ntazabure icyo arya, cyangwa ngo abure amavuta yo kwisiga n’imisatsi myiza… Azakomeze agire itoto rizatuma abandi bagabo bamukunda baguce inyuma bityo wumve intimba mfite ku mutima aka kanya.”

Yahise asaba umwe mu bapasiteri bari aho ‘guha umugisha’ uwo muryango mushya, akawusabira kuzarambana.

Umugabo wafatiwe mu cyuho we isoni zari zamwishe arimo yihisha za cameras z’abanyamakuru n’abaturage bakoreshaga telefoni zabo ngo bazasigarane uko byagenze. Igitangaje ni uko muri iriya video abayishyize hanze birinze kwerekana umugore

Nairobi News

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Uyu mugabo ni intwari ntakunda rwaserera! Muti “…uriya mugabo wafashe mugenzi asambanya umugore we..” Ariko kuki buri gihe muvuga ko ari umugabo usambanya umugore? Umugore we ntiyabikora?

  • Uyu mugabo arihangana bikomeye gusa namusabira ku mana izamuhe undi mugore yishimiye kandi utazajya amuca inyuma kuko ibyo yakoze byashobora bake

  • Basambanaga,naho basambanya umuntu iyo afashwe ku ngufu.
    mujye mukoresha imvugo za nyazo

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *