• 23/01/2020 11:44 50

Kenya: Urukiko rwakatiye igihano gisubitse umugabo wibye umwana we mu bitaro

Umugabo yatawe muri yombi agerageza kwiba umwana we wari umaze igihe yitabwaho n’Ibitaro Bikuru muri Kenya, nta bushobozi yari afite bwo kwishyura ikiguzi cya serivise yahawe kingana n’amadolari 500 ya America (Ararenga ibihumbi 387Frw).

Ibi bitaro bisigaye birindwa n’abashinzwe umutekano bafite imbunda kuva mu Ugushyingo 2018

Urukiko rwo muri Kenya yashyikirijwe rwamukatiye igihano gisubitse kubera icyo cyaha yakoze.

Boniface Murage w’imyaka 22, yahanishijwe igifungo gisubitse cy’amezi atatu, bivuze ko yatashye agasanga umwana we yari yacikanye amwibye ibitaro byamuvuye.

Iyi nkuru yakoze ku mitima ya benshi mu batuye Kenya ariko inababaza benshi.

Murage yagerageje kwiba uruhinja rw’ukwezi kumwe rwitabwagaho n’Ibitaro bikuru (Kenyatta National Hospital), akaba nta mafaranga yo kwishyura yari afite ariko atahurwa n’abashinzwe kuharinda baramufata.

Abagira neza baje kumenya ayo makuru babasha kumwishyurira ikiguzi cy’iyo serivise. Mu bamufashije harimo umunyamategeko wishyuze serivise zose zijyana no kwita ku ruhinja, abandi bagiraneza bamutangira amafaranga yose yasabwaga n’ibitaro, abandi bamuteranyiriza amafaranga yo kumufasha.

Mu rukiko Murage yahamwe n’icyaha cyashoboraga gutuma afungwa.

Gusa, Umucamanza, Muthoni Nzibe yafashe ikemezo cyo kumurekura, ariko amutegeka kwitwara neza.

UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *