• 14/12/2019 9:38 43

Kenya: Umukobwa yihahuye kuko mwarimu yamutamaje ko ari mu mihango

Muri Kenya umumunyeshuri w’umukobwa yiyahuye ahita apfa nyuma y’uko agiye mu mihango akanduza imyenda y’ishuri umwarimu akamusohora mu ishuri ngo ni umunyamwanda.

Yayahuye kuko umwarimu yamutamaje ko ari mu mihango

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize umwana w’umukobwa yariyahuye nyuma yo kunanirwa kwakira uburyo umwarimu yamutukiye imbere y’abandi banyeshuri ndetse akamusohora mu ishuri  akamutegeka kuguma hanze yaryo amubwira ko kuba yiyanduje ari umwanda.

Uyu mukobwa ngo yageze iwabo ahita yiyahura arapfa.

Ibi byatumwe ababyeyi basaga 200 bajya kwigaragambya imbere y’ikigo umwana yigagaho bamagana umwarimu wabaye nyirabayazana w’urupfu rw’uwo mwana.

Police yo muri Kenya yabatatanyije ibarohamo ibyuka biryana mu maso.

Iperereza riri gukorwa n’ubwo ubuyobozi bw’iki kigo ntacyo buratangaza ngo hamenyekane icyatumye yiyahura .

Nyina w’umukobwa yavuze ko umwana we yari afite imyaka 14 y’amavuko.

Mu mwaka wa 2017 muri Kenya hatowe itegeko ryo guha abana b’abakobwa bose biga mu mashuri abanza ibikoresho by’isuku bakoresha mu gihe bagiye mu mihango kandi bakabihabwa ku buntu.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko bahise batangira gusuzuma impamvu iryo tegeko ridashyirwa mu bikorwa hose no kuri bose.

Raporo ya 2014 y’umuryango w’abibumbye yagaragaje ko mu bice bya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara  umukobwa umwe mu bakobwa 10 basiba ishuri mu gihe bari mu muhango.

Bamwe mu bashinzwe kwita ku bana b’abakobwa bavuga ko 20% batakaza amashuri kubera iyo mpamvu bagahitamo kuva mu ishuri burundu.

BBC

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Statistics zerekana ko hiyahura abantu 1 million buru mwaka.Ibihumbi 800 bitapfa,abandi 200 bigapfuba.Ariko benshi barongera bakiyahura.Gusa mu Rwanda birimo gufata intera ikabije.Uretse wa mukobwa wo kuli Makuza Peace Plaza,hari uwiyahuye muli Nyabarongo n’abandi barimo uw’i Rwamagana wiyahuye asanze umugabo asambana.Umuti uzaba uwuhe? Nta wundi uretse ubwami bw’imana buzaza bukayobora isi,bukayigira paradizo.Niyo mpamvu Yesu yasize adusabye gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana,ntiduhere mu gushaka ibyisi gusa,niba dushaka kuzaba muli iyo paradizo.

  • Statistics zerekana ko hiyahura abantu 1 million buri mwaka.Ibihumbi 800 bigapfa,abandi 200 bigapfuba.Ariko benshi barongera bakiyahura.Gusa mu Rwanda birimo gufata intera ikabije.Uretse wa mukobwa wo kuli Makuza Peace Plaza,hari uwiyahuye muli Nyabarongo n’abandi barimo uw’i Rwamagana wiyahuye asanze umugabo asambana.Umuti uzaba uwuhe? Nta wundi uretse ubwami bw’imana buzaza bukayobora isi,bukayigira paradizo.Niyo mpamvu Yesu yasize adusabye gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana,ntiduhere mu gushaka ibyisi gusa,niba dushaka kuzaba muli iyo paradizo.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *