• 27/01/2020 1:24 19

Kenya: Tuyisenge J. yishimiye guhura n’umwana iwabo bise amazina ye yombi

Rutahizamu w’Amavubi akaba igikurankota muri shampiyona y’umupira w’amaguru muri Kenya, yishimiye guhura n’umwana w’umuhungu ise yitiriye amazina ye yombi kubera gukunda imikinire ye.

Jacques Tuyisenge yishimiye guhura n’umwana bitiranwa amazina yombi

Jacques Tuyisenge winjiye muri Gor Mahia muri 2016, avuga ko uriya mwana yavutse muri uriya mwaka, umubyeyi we agahita amwita amazina ye yombi Jacques Tuyisenge.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Tuyisenge yavuze ko yishimiye guhura na bazina we Jacques Tuyisenge Kawere, aboneraho no gushimira abakunzi be bakomeje kumugaragariza urukundo.

Ati “Sinabona uko nshimira abafana bange kubera inkunga n’urukundo badahwema kungaragariza.”

Uyu rutahizamu w’Amavubi umaze kwigarurira abakunzi benshi b’ikipe ya Gor Mahia, nyuma y’umwaka umwe ageze muri iriya kipe, yahise agirwa kapiteni wungirije wayo.

Mu mpera z’umwaka ushize ubwo Gor Mahia yatwaraga igikombe cya shampiyona muri Kenya, umwongereza Dylan Kerr utoza iyi kipe, yasabye ko uyu munyarwanda ashyirwa mu ntwari z’iyi kipe kubera igikombe yayihesheje nyamara yarashobora kujya mu yandi makipe yamwifuzaga.

Yagaragaje ko yishimiye guhura n’uyu mwana

UM– USEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Wanasanga ari nawe wamubyaye, urya se w’umwana amenywa na nyina !

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *