• 15/12/2019 6:30 23

Kenya: Leta ihangayikishijwe n’ubwiyongere bw’abakobwa baterwa inda ari bato

Kenya ihangayikishijwe n’ikibazo cy’abakobwa baterwa inda zitateganyijwe bakiri mu mashuri abanza, mu bakobwa icumi bari hagati y’imyaka 15-19 babiri baratwite.

Iki kibazo cyakuruye impaka ndende muri Kenya aho bamwe bashinja ababyeyi kutaganiriza abana ibijyanye no kuboneza urubyaro bakiri bato.

Minisitiri w’Uburezi muri Kenya, Amina Mohamed aherutse gutangaza ko hagaragaye umubare munini w’abana bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza barabyariye iwabo, mu gihe benshi mu bakora iki kizamini bari munsi y’imyaka 15.

Minisitiri Amina yagize ati “Ibi bintu bikomeje gutya igihugu cyazahura n’akaga gakomeye mu minsi iri imbere.”

Ababyeyi bo mu duce twiganjemo abana batewe inda bakiri mu mashuri abanza basabwe kujya baha abana imiti ibafasha kwirinda gusama inda zitateguwe ari bato.

Ubugenzuzi bwakozwe na BBC bwagaragaje ko abana benshi bajyaga mu bizamini bajyanye n’abana babyaye bahabwaga umwanya wo konsa.

Amakuru avuga ko abana 19 muri 30 ari bo bakoze ibyo bizamini banonsa.

Umukozi mu Mushinga Save the Children, Elizabeth Muiruri avuga ko kwiyongera kw’imibare y’abakobwa baterwa inda ari bato muri Kenya atari ikintu gitunguranye.

Leta y’iki gihugu ivuga ko iri kugerageza gushyiraho ingamba zikumira iki kibazo cyugarije abangavu.

Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima muri Kenya igaragaza ko hagati y’umwaka wa 2016-2017 hagaragaye abana bagera kuri 350 000 bari hagati y’imyaka 15-19 batewe inda zitateganyijwe.

Iyo mibare n’iy’abakobwa bageze ku mavuriro kugira ngo bitabweho nk’abandi babyeyi mbere na nyuma y’uko babyara.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye (UNFPA) bugaragaza ko abakobwa bo muri Africa yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara baterwa inda ari bato bikabagiraho ingaruka kuko 25% bacikiriza amashuri.

BBC

Dieudonne NSHIMIYIMANA yimenyereza itangazamukuru/UMUSEKE

1 Igitekerezo

  • Ikibazo cy’abakobwa batwara inda kili mu bihugu byose.Utekereje nk’abantu,UMUTI w’icyo kibazo nuko Leta zategeka ko abakobwa bose bajya banywa imiti ibabuza gusama.Ariko ku Mana,UMUTI yarawuduhaye,uretse ko abantu batawukurikiza.UMUTI nta wundi,nuko abantu bose bareka ubusambanyi,kimwe n’ibindi byaha.Ikibabaje nuko abantu batabikozwa.Nkuko bible ivuga,abantu bashobora kugira amahoro gusa aruko bumviye amategeko y’Imana dusanga muli bible.Babikoze,ibi byose byavaho: Gutwara inda ku bakobwa,ibibazo mu bashakanye,Sida,intambara,akarengane,etc…Kubera ko abantu bananiye Imana,UMUTI irawifitiye.Nkuko bible ivuga,Imana izakura mu isi abantu bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abayumvira.Ibyo bizaba ku munsi bible yita Aramageddon.Nguwo UMUTI rukumbi.
    All human efforts are useless.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *