• 12/12/2019 5:34 24

Kenya: Kipchoge watsinze marathon ku rwego rw’isi agiye guhabwa PhD y’icyubahiro

Kaminuza ya Laikipia ikorera muri Kenya yemeye kuzaha impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro Eliud Kipchoge uherutse gutwara umudari w’umuntu wa mbere ku isi wirutse kandi agatsinda isiganwa rya Marathon mu mikino olempiki  yabereye mu Budage muri 2018. Kugeza ubu kandi uyu mugabo niwe  muntu wirutse intera ya kilometero 42 mu gihe kitageze ku masaha abari.

Uyu mugabo ubu afatwa nk’intwari ya Kenya

Hashize iminsi mike atowe n’umugabo wasize abandi bose ku isi mu mwaka wa 2019 icyo bise 2019 World Athletics Male Athlete of the year.

Kuri uyu wa Gatatu ubuyobozi bwa Sena ya Kaminuza ya Laikipia bwatangaje ko taliki 06, Ukuboza, 2019 buzambika Kipchoge umwambaro ugenewe Dr mu by’ubumenyi( Science), ibi bikazakorwa mu rwego rwo kumuha icyubahiro nk’umuntu wahesheje ishema igihugu cye ku rwego rw’isi muri Siporo.

Iriya mpamyabumenyi isanzwe ihabwa abantu babaye indashyikirwa bayita ‘Honorary Degree of Doctor of Science.’

Perezida Kenyatta aherutse kumuhemba umudari uruta indi ihabwa abasivili

Mu Ukwakira, 2019 Perezida Uhuru Kenyatta yahembye Eliud Kipchoge umudari ugenewe umusivili wabaye indashyikirwa kurusha abandi.

Ni umudari bita the Elder of the Order of the Golden Heart of Kenya (E.G.H.).

Kipchoge kandi aherutse kuba umuntu wa mbere wirutse kilometero 42 mu gihe kitageze ku masaha abiri. Icyo gihe hari mu isiganwa ryabereye Vienne muri Autriche aho yirutse biriya bilometero mu isaha imwe n’iminota 59, n’amasogonda 40.

Muri marathon 13 yirutse yatsinzemo 12, bihita bimugira umuntu wa mbere uzi kwiruka marathon kurusha abandi muri iki gihe ku rwego rw’isi.

Iyi Kaminuza irateganya kuzaha uriya mugabo PhD y’icyubahiro

Nairobi News 

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *