• 22/01/2020 10:47 28

Kenya: Hari bamwe mu badepite ‘bashyigikiye’ igitekerezo cya Depite Jaguar

Nyuma y’aho Depite Charles Kanyi wamenyekanye ku izina rya Jaguar afunzwe azira amagambo yatangaje bivugwa ko yakanguriraga abanegihugu kwanga abaturanyi babo ba Uganda na Tanzania bakorera ubucuruzi muri icyo gihugu, ‘Inteko’ muri Kenya yateranye ngo yige kuri iki kibazo. Bamwe bamushyigikiye bakavugako abanyamahanga bateje ikibazo muri Kenya.

Bamwe mu badepite bo muri Kenya bashyigikiye igitekerezo cyo gukumira abanyamahanga mu bukungu bwa Kenya

Abashyigikiye igitekerezo cye bavuga ko abanya Tanzania n’abanya Uganda baba muri Kenya ‘bateje ikibazo kigomba gushakirwa umuti.’

Bemeza ko Leta ikwiye kurinda abenegihugu kuba babura akazi biturutse ku mubare munini w’abanyamahanga bariyo.

Batanze ingero z’aho hari umunya Kenya wangiwe gukorera muri Tanzania,bityo ko Kenya nayo yagombye gukumira abanya Tanzania bayizamo.

Umwe muribo ati: “Ni ngombwa ko ukuri kuvugwa uko kuri. Mu gihe tubona ubucuruzi bugenda bwigarurirwa n’abanyamahanga dufite inshingano zo kurengera abantu bacu. Ntimugoba kwirengagiza ukuntu abaturage bacu birukanywe muri Tanzania, inka zabo zigatezwa icyamunara. Ubu nta munya-Kenya ushobora gucururiza muri Tanzania, kuki se ibicuruzwa byacu bitinjirayo? Baduca imisoro ihanitse.”

Bavuga ko Leta igomba kureka gukorera ku marangamutima ahubwo igaharanira inyungu z’abaturage bayo.

Ngo Inteko ishinga amategeko ya Kenya igomba gushyiraho amategeko arengera ubucuruzi bwayo.

Ku rundi ruhande ariko abadepite benshi mu bagize Inteko ya Kenya bavuga ko igitekerezo cyo gukumira abanya Tanzania, abanya Kenya n’abo muri Somalia yaba ari politiki idahwitse.

Ukuriye Komisiyo y’umutekano n’ububanyi n’amahanga mu Nteko ishinga amategeko ya Kenya, Katoo Ole Metito ashimangira ko abaturage bo mu bindi bihugu cyane cyane ibyo muri Afurika y’Iburasirazuba bafite uburenganzira busesuye bwo gukorera ubucuruzi muri Kenya.

Ati: “Twamaganiye kure imvugo zose zitajyanye n’umurongo igihugu gifite. Hemezwe amategeko yemerera abanyamahanga kwishyira ukizana mu gihugu cyacu.”

Ashyigikiwe kandi n’intumwa ya rubanda yo mu gace ko mu Burengerazuba ka Suba, John Mbadi, unenga abadepite bagenzi be batumva uburemere bw’amagambo ya Depite Jaguar .

Ati “Nk’abanyafurika, birakwiye ko ntawukumirwa ku mipaka mu rwego rwo gushaka imibereho. Umunyakenya yemerewe gucururiza muri Tanzania igihe ubwo bucuruzi bwemewe n’amategeko.”

Ibiro by’ushinzwe kurwanya ibyaha bivuga ko depite Jaguar akurikiranyweho icyaha cyo kubiba urwango mu baturage.

Kenya nicyo gihugu gikize kurusha ibindi biri muri Africa y’Uburasirazuba. Ingengo yayo y’imari ikubye iy’u Rwanda inshuro zirenga esheshatu.

 BBC

Dieudonne NSHIMIYIMANA     wimenyereza umwuga /UMUSEKE

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *