• 25/01/2020 6:46 41

Kenya Airways igiye guhagarika zimwe mu ngendo zayo kubera ubuke bw’abapilote

Kompanyi ishinzwe gutwara abantu n’ibintu mu kirere ya Kenya Airways, igiye guhagarika zimwe mu ngendo yakoraga kubera ikibazo cy’umubare muto w’abatwara indege.

Indege za Kenya Airways

Iyi Kompanyi ivuga ko mu byumweru biri imbere hari ngendo nyinshi yakoraga izahagarika kubera iki kibazo cy’ubuke bw’abapilote.

Mu ibaruwa Paul Njoroge Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’iyi Kompanyi yandikiye Umunyamabanga Mukuru w’ihuriro ry’abapilote muri Kenya ku wa mbere, yavuze ko hari gahunda yatangiye yo gushaka abapilote kandi ko hari icyizere ko mu gihe gito bizaba byakemutse.

Yavuze ko kuba umubare munini w’abapilote bafite ari uw’abagihugurirwa gutwara indege bituma hagaragara icyuho mu bakozi bazobereye aka kazi.

Ati “Umubare w’abapilote dufite ni 435 ariko dukurikije ingendo dukora dukeneye nibura 497, hari icyuho kuko abagera kuri 44 muri bariya bapilote dufite barakiga bigateza icyuho.

Njoroge yavuze ko ingamba ziri gufatwa mu kuziba iki cyuho harimo iyo Kenya Airways yatangiye yo gushaka abapilote 20 ba Boeing 737 bazakora imyaka ibiri hanyuma hakagira abndi 10 mu bari basanzwe bazamurwa mu ntera.

Ihuriro ry’abapilote muri Kenya rivuga ko Kenya Airways iza ku isonga ku rwego rw’isi mu bihugu bifite ibipimo byo mu gushaka abakozi batwara indege.

Ingendo iyi Kompanyi ikora zirenze umubare w’abapilote ifite aho usanga 435 ari bo bahari mu gihe nibura ingendo ikora zigomba guhazwa n’abagera kuri 49.

Kenya Airways yakuyeho ingendo 91 yakoraga mu bihugu bitandukanye, aho 74% muri zo intandaro yabaye kubura abapilote.

Imibare itangwa igaragaza ko buri mwaka Kompanyi ya Kenya Airways ihomba miliyari 5.18 z’amashilingi angana na miliyoni 50 z’amadolari kubera ubuke bw’abapilote.

Dieudonne NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *