• 12/12/2019 4:19 10

Kayumba Soter watandukanye na AFC Leopards yaguzwe na Rayon

Uwari Myugariro wa AFC Leopards muri Kenya akaba n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, Soter Kayumba yamaze kwerekeza muri Rayon Sports nyuma yo gutandukana n’iyi kipe yo Kenya kubera ibibazo by’amikoro biri muri iyi ikipe, akaba yasinye umwaka umwe n’igice.

Kayumba Soter ubu yamaze kuba umukinnyi wa Rayon

Uyu myugariro w’imyaka 26 y’amavuko yumvikanye na Rayon Sports nyuma yo gutandukana na AFC Leopards yari kapiteni wayo.

AFC Leopards yari yaguze Soter Kayumba mu kwezi kwa 7 imukuye muri SOFAPAKA yari yamutanzeho 10 000 USD yishyura iyi kipe yari yamuguze imukuye mu Rwanda muri AS Kigali, inemera kumwishyura andi arenga $12 000 kugira ngo asinye muri iyi kipe, amafaranga AFC Leopards itigeze imuha muri aya mezi 4 ashize ntiyabasha no kumuha umushahara we.

Kayumba Sotern aje muri Rayon Sports isanzwe ifite abakinnyi barimo Rugwiro Herve, Saidi irakoze, Samuel Ndizeye, Hamza Runaniza na Hussein Habimana bakina inyuma mu mutima wa ba myugariro aho agomba guhangana na bo kugira ngo abone umwanya ubanzamo.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *