• 19/01/2020 9:00 57

Kayonza: Umukecuru w’umukene w’imyaka 89 yanyazwe ibye n’abana be

Mu kagali ka Bugambira, mu murenge wa Ruramira, mu karere ka Kayonza hari umukecuru witwa Mukandori Mariya w’imyaka 89 y’amavuko uvuga ko ahangayikishijwe no kuba ubutaka bwe bwose bwaribarujweho n’abana be b’abahungu mu buryo bwo kubumunyaga none ubu akaba abayeho adafite aho akura ibimutunga, ubuyobozi buvuga ko iki kibazo akwiye kukihugezaho kigakurikiranwa.

Mukandori Mariya ahora yiyicariye murugo kuko afite ubumuga bw’ingingo n’ubwo kutumva neza

Mukandori Mariya w’imyaka 89 y’amavuko utuye uvuga ko amasambu ye arimo ayo yagabanye aho avuka n’iyo yasigiwe n’umugabo we yayanyazwe na bamwe mu bana be babiri b’abahungu ubu akaba abayeho nabi, kuko ntacyo bamumariye mu kumutunga.

Agira ati “Nkwiriye guhabwa uburenganzira ngakura abantu mu isambu yange kuko ntacyo bamariye, nta we untunze habe n’umwe n’urutoki nari mfite Data yampaye bararunyatse n’amasambu umugabo yansigiye yose barayanyaze ndaho gusa mbayeho nabi hari n’igihe mba numva nkwiye gupfa bikarangira.”

Umukobwa we witwa Mukamurara Angelique usanzwe utuye mu Karere ka Gatsibo aho yashatse, yafashe ikemezo arahava ajya gukurikirana ubuzima bw’uyu mukecuru ndetse n’ibibazo by’aya masambu, avuga ko kubaho kwe bigoye kandi bikaba byarakozwe n’aba bahungu be babiri.

Ati “Abunzi bataraza hanabanje kuza Gitifu w’akagali biyemeza kuzajya batanga Frw 5000 buri kwezi nayo bayatanze kabiri gusa bahita babihagarika.”

Rucamukibatsi Eric aravuga ko nyina ariwe wabahaye ubutaka bwose akibagirwa kwisigariza

Rucamukibatsi Eric ni umwe mu bahungu ba Mukandori bashyirwa mu majwi na Nyina, yemera ko isambu bayihinga ariko ngo ni we wayibihereye, aho umushiki wabo abihagurukiye Abunzi b’akagali bategeka ko isambu bayisubiza nyina na bo barabyanga.

Ati “Abunzi b’akagali baraza bavuga ko ngomba kuhamusubiza n’abo ku Murenge barabyemeza ariko twapfuye ko bavuga ngo keretse ubutaka bwose mbumusubije kandi harimo n’umunani wange Data yampaye.”

Gatanazi Rongin Umuyobozi w’umurenge wa Ruramira avuga ko iki kibazo atari akizi, akavuga ko Mukandori cyangwa umuhagarariye yageza iyi myanzuro y’Abunzi ku murenge bakareba icyo bamufasha.

Ati “Twamubwira ngo azaze turebe iyo myanzuro icyo ivuga, turebe niba twamwunga n’abo bahungu be bigashobka nibyanga ajye mu nkiko.”

Mukandoro Mariya yavukiye muri aka gace ka Ruramira, ku myaka ye 89 afite ubumuga bwo kutumva neza, ndetse no kugenda bamurandata.

Amakuru dukesha Mukamurara Angelique umuba hafi mu buzima bwa buri munsi avuga ko kuva indangamuntu nshya zatangwa iye yayibonye muri uyu mwaka wa 2019 kuko aba bahungu be bari baramutereranye kandi adafite ubushobozi bwo kujya kwiyishaka.

Gatanazi Rongin Umuyobozi w’umurenge wa Ruramira yavuze ko iki kibazo atari akizi icyakora ngo bamugane abafashe
Nubwo atagira aho guhinga n’inzu abamo nayo iteye ikibazo kuko irashaje cyane

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW/Kayonza

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *