• 18/01/2020 6:47 57

Kayonza/Ndego: Abaho basaba Leta kugira icyo ikora ku mapfa abugariza buri mwaka 

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza bavuga ko bahangayijkishijwe n’ikibazo cy’izuba ryinshi rikunda kwibasira imyaka ikumira mu mirima iteze bikabatera inzara ya hato na hato, barasaba Leta gushakisha izindi ngamba zo kuhira.

Hari bake bishoboye babashije kwigurira imashizi zo kuhira, ariko ku bandi benshi ni ikibazo kwizera umusaruro

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza buvuga ko hari gahunda yo gufasha abaturage kubona uburyo bwo kuhira.

Umurenge wa Ndego mu karere ka Kayonza ukikijwe n’ibiyaga byinshi byaba igisubizo mu kuhira imyaka, gusa abatuye hariya Ndego bavuga ko barembejwe n’izuba rimaze imyaka yikurikiranya riva rikumisha imyaka iki mu mirima, amapfa agatera inzara.

Murangira Fidel ati “Ni ikibazo, uyu Murenge ukunda kugira inzara cyane bitewe n’izuba. Mayor umwaka ushize yaraje atubwira ko ikibazo cyo kubona uburyo bwo kuhira imyaka kigiye gukemuka ariko na n’ubu ntikirakemuka.”

Undi muturage ati “Hano kuhira imyaka biragoye kuko nta bushobozi bwo kugura moteri dufite, biragoye keretse bake begereye ikiyaga na bo bishoboye. Twe turi imusozi wakuhira he?”

Icyo aba baturage bose bahurizaho ni uko bahabwa uburyo bwo kuhira buhoraho.

Gakuba Vincent ati “Baje hano bakahashyira umushinga tukabasha kubona uko twuhira imirima byadufasha.”

Murenzi Jean Claude, Mayor w’Akarere ka Kayonza avuga ko Ndego ari Umurenge ukunze guhura n’ikibazo k’izuba ariko ngo hari umushinga ugiye gufasha abaturage kuhira imyaka yabo mu buryo bwagutse.

Ati “Ndego iri mu Mirenge dukunze guhura n’ikibazo, buri mwaka duhura n’izuba ariko hari umushinga ugiye gufasha abaturage kuhira mu buryo bwagutse kuri Hegitari 2000. Ibikorwa byatangiye kuri uwo mushinga ku buryo umwaka utaha bizaba bigeze kure.”

Izuba ryinshi mu Ntara y’Iburasirazuba ryangiza imyaka ikumira mu mirima iteze (babyita kurumbya). Ubwinshi bw’ibiyaga biri mu Ntara byakabaye igisubizo ariko kubyaza umusaruro amazi yabyo ni ihurizo rikomeye.

Ubushobozi bw’abaturage na Nkunganire ya Leta mu mishinga yo kuhira mito mito bisa naho bitaraba igisubizo kuri iki kibazo cy’amapfa.

Ndego bafite ibishanga birimo amazi ku buryo byakaboroheye kuhira, ndetse baturiye ibiyaga, ariko nta buryo buhamye buhari bwo gukoresha ayo mazi ngo agere mu mirima y’abatuye igasozi
Umurenge wa Ndego wibasirwa n’izuba cyane buri mwaka, bigatera amapfa atuma abaho bahora bashonje
Uyu muturage wa Ndego aravuga ko basonza buri mwaka kubera izuba, agasaba Leta gufata ingamba

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW/Kayonza

2 Ibitekerezo

  • Nibyo koko buri mwaka usanga Kayonza na Bugesera bigira amapfa kubera kubura imvura ihagije.Bisaba ko bajya buhira imyaka yabo (irrigation).Ariko birahenze cyane,uretse ko bishoboka.Hari ibihugu byinshi bihinga mu butayu kandi bikeza ndetse bigasagurira amahanga.Urugero ni Egypt yuhiza amazi ya Nile River cyangwa Israel yuhiza amazi ya Jordan River.

  • Nibyo have amapfa ariko Hari nikibazo cyumwihariko cyuko baragira amatungo kugasozi harimo namwe yabayobozi

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *