• 14/12/2019 10:04 45

Kayonza: Abahinga umurima wa Bralirwa na Minimex bemeza ko bahembwa neza bakibeshaho

Abaturage bo mu murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza bavuga ko kuba bahinga umurima uhuriweho n’inganda za Bralirwa na Minimex uhingwamo ibigori bituma bahembwa neza kandi bakagahabwa imyaka ku giciro gito bityo bagahangana n’amapfa ajya aba muri kariya karere. Umurima wa Bralirwa na Minimex uhinzwemo ibigori, ukaba wuhizwa amazi ava mu ruzi rw’Akagera.

Abaturage bakora mu murima wa Bralirwa na Minimex bavuga ko bahembwa neza bakibeshaho

Uyu murima uhingwamo n’abaturage 150 buri munsi.   Iyo ibyo bahinze mu mirima yabo bitarera, abaturage bakora muri uriya murima bagurishwa imyaka yeze muri uriya murima ku giciro gito, bikabunganira muri icyo gihe.

Kubera ko umurenge wa Ndego muri Kayonza uri mu yindi mirenge ya kariya karere igwamo imvura nke, abawutuye bakunda kweza bike kandi bikera bitinze.

Abakozi bakorana n’uyu mushinga wa Bralirwa na Minimex  bavuga ko babona ibyo gutunga imiryango yabo birimo ibishyimbo, ibirayi, imboga n’ibigori mu buryo bworoshye kuko babihabwa ku giciro gito ugereranyije n’abandi baza guhaha batawukoramo.

Bavuga ko kuva aho batangiriye gukorera ubutaka no kwita ku bihingwa bihingwa n’uyu mushinga bagejejweho ibikorwa by’iterambere birimo umuriro w’amashanyarazi bahawe na  Bralirwa  mu midugudu aho batuye kandi ngo abenshi muri bo ibatangira ubwisungane mu kwivuza.

Christine Mukagasana, umukozi wita ku bihingwa byibandwaho muri uyu mushinga, avuga ko uyu mushinga ubafasha guhangana n’ibibazo imiryango yabo  ihura na byo bijyanye n’imirire, amashuri y’abana no mu bindi bikorwa by’iterambere umuryango uba ukeneye.

Ati: “Baduhemba neza kandi duhaha ku giciro kiza bikatworohera gutunga abana. Sinabonaga aho nkorera amafaranga yo kwigurira umwambaro, sinashoboraga kwita ku muryango wange uko bikwiye. Ubu mfite ihene enye nzikuye mu mafaranga nakuye hano.”

Umukozi mu ishami ry’itumanaho muri Bralirwa, Batamuriza Aline Pascale avuga ko n’ubyo umushinga hari ibyo witezweho guhindura mu mirimo uru ruganda rukora, ngo no mu byo bashyira imbere harimo guhindurira imibereho abaturage baturiye biriya bakorwa.

Agira ati: “Umushinga ugomba no guteza imbere imibereho y’abaturage. Hari ibyo bamaze kugeraho, abana bariga kandi ababyeyi babo bakabatangira n’ubwisungane mu kwivuza. Ni ibyo kwishimira.”

Mu gutangiza uriya mushinga uruganda Bralirwa ngo rwari rugamije kugabanya ubwinshi by’ibikoresho by’ibanze rukoresha mu gukora ibinyobwa rusanzwe rutumiza hanze.

Hari hagamijwe kandi gufasha abazakorana nawo kubona imirimo bahemberwa bityo ubuzima bwabo bukaba bwiza.

Uyu mushinga ukoresha uburyo bugezweho kandi bworoshye bwo kuhira hifashishijwe imashini zizamura amazi zifite ubushobozi bwo kuzamura metero cube 580 ku isaha akabikwa mu cyuma kiyatunganya, gishobora kwakira metero cube  8400, akava aho akwirakwizwa mu mirima iteyemo imyaka.

Umaze gutwara miliyari Frw 2, 5 kuva watangira gutegurwa no gushyirwa mu bikorwa naho uburyo bukoreshwa buhira imyaka bumaze gutangwaho miliyoni Frw 800.

Igihingwa k’ibigori gishyirwa imbere muri uyu mushinga kuko kiharira hegitari 165, hagakurikiraho ibindi birimo ibishyimbo bihinzwe kuri hegitari 23, ibirayi biri kuri hegitari 26, ingano ziri kuri hegitari 23, amasaka ari kuri hegitari 13 n’imboga z’ubwoko butandukanye zihinzwe kuri hegitari 37.

Mu byo bahinga harimo n’imboga
Stany Nsabimana ubuhinzi, Nsabimana Stany abona bishoboka ngo muri 2020 Bralirwa izabe ikoresha 60% by’ibyakorewe mu Rwanda
Igihingwa kihahinze cyane ni ibigori. Inzoga nyinshi zikorerwa mu nganda henshi ku isi ziba zikoze mu binyampeke
Imyaka ihateye yuhirwa n’imashini bigatuma yera mu bihe bitandukanye by’umwaka
Iyi ni imashini yuhira iriya mirima
Umukozi ushinzwe ishami ry’itumanaho muri Bralirwa, Batamuriza Aline Pascal avuga ko mu byo bashyira imbere harimo no guhindurira imibereho abaturage baturiye ibikorwa by’umushinga Bramin
Nsabimana Stany asobanura uko umushinga wabo ukora

Dieudonne NSHIMIYIMANA wimenyereza umwuga/UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *