• 15/12/2019 3:59 01

Kayonza: Ababyeyi barashinjwa guhishira abatera inda abana babo

Hari ababyeyi bahitamo kwiyunga n’abateye inda abana babo aho kubimenyekanisha ngo bakurikiranwe. Ingaruka ni ubuzima bubi ku bana batewe inda imburagihe n’abo babyaye nk’uko abaganiriye n’Umuseke babivuga. Ubuyobozi buranenga ababyeyi bahitamo kubiceceka. Muri Kayonza habarurwa abana 300 batewe inda bakabyara imburagihe uyu mwaka.

Ababyeyi basabwe kudaceceke ihohoterwa ku bana babo

Ubutabera mu Rwanda bwashyize imbere kumvikanisha no kunga abafitanye ibibazo, ariko ababukuriye batangaje ko hari ibyaha bitagomba kubamo kunga uwabikoze n’uwabikorewe, muri byo harimo gusambanya abana.

Muri Kayonza abana (-18) bagera kuri 300 batewe inda bacye nibo ababibakoreye bakurikiranywe n’ubutabera. Hari abagera kuri 75 barigufashwa n’Umuryango utegamiye kuri Leta witwa “Komera” kwakira ibyababayeho no gukomeza kubaho.

Umukobwa w’imyaka 19 twahaye izina rya ‘Claire’, yatewe inda afite imyaka 16 abyara umuhungu ariko abikurizamo ubuzima bubi cyane we n’umwana we.

Ati “Nafashwe ku ngufu n’umusore w’imyaka 28 antera inda, ikibazo nkigejeje ku muyobozi w’Akagari arambwira ngo siwe ubishinzwe, mbura uko mbigenza.

Papa wanjye ababyeyi b’uwanteye inda bamuha amafaranga ibihumbi mirongo itatu arambwira ngo mbireke, gusa icyambabaje ni uko namaze kubyara iwacu bakanyirukana”.

‘Claire’ yaje kuba mu mugi wa Kabarondo akirirwa asabiriza, niho yahuriye n’umuryango ‘Komera’ bamuhuza na bagenzi be bahuye n’iki kibazo barafashwa by’ibanze banagirwa inama yo kwakira ibyababayeho no gukomeza ubuzima.

Undi mwana twahaye izina rya ‘Jeanne’ wo mu murenge wa Kabare muri Kayonza we yavuze uburyo se (Papa we) yagiye amusaba kenshi ko baryamana akanga bigera aho amufata ku ngufu, biviramo uyu mwana gutorongera ava mu rugo.

Icyamubabaje ngo ni uko se atigeze akurikiranwa kandi uyu mwana ikibazo yarakigejeje ku buyobozi.

Mukamusonera Dativa umuyobozi w’umuryango “Komera” ufasha abana b’abakobwa bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina avuga ko badafasha abana gusa ahubwo bagera no ku babyeyi babo.

Ati “Tuganiriza aba bana tukabagira inama zinyuranye, ikirenze kuri ibyo tuganira n’ababyeyi babo kugirango niba umwana yagize ibyago agatwara inda ntibamufate nabi mu kaga arimo.”

Mukamusonera avuga ku muhate wabo mu kurwanya ingaruka z’ihohoterwa ku bana

Murenzi Jean Claude umuyobozi w’Akarere ka Kayonza avuga ko ikibazo gikomeye cyane ari ababyeyi badatanga amakuru ahubwo ugasanga barabiheza hagati y’imiryango gusa.

Ati “Ndasaba abayeyi kujya batanga amakuru y’ihohoterwa ku bana babo, ntabwo bikwiye ko haba ibyo kumvikana ngo bidatuma biteranya mu miryango, niba hari uwahohoteye umwana agomba kugaragazwa akabiryozwa.”

Hashize iminsi micye hashojwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana aho Abanyarwanda basabwe kudaceceka iki cyaha kubera ingaruka zacyo mbi cyane ku muryango n’igihugu.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Murenzi J.Claude asaba ababyeyi kudaceceka

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/Kayonza

0 Igitekerezo

  • Ariko mbaze:Ubutabera buhabwa uwatewe inda hafungwa uwayiteye bigabanya iki ku ngaruka uwatewe inda ahura nazo??? bikamarira iki umwana uzavuka??? bigafasha iki ababyeyi b’uwatewe India??????Mumfashe munsubize

    • mbona nta na kimwe bumara. Uwakoze icyaha arafungwa imiryango ye ikagorwa imusura, kandi biburizamo inkunga yari kizatera wa mwana yateye inda n’undi uzavuka, njye mbona hari hakwiye kujyaho uburyo uwateye inda ategekwa kwita kuri wa mwana yahemukiye yacibwa amafaranga ku buryo buhoraho ariko agahabwa unuryango ntajyanwe mu kigega cya leta, yahabwa igisa na TIG akajya guhingira wa muryango…..ariko gufunga uwo mugabo mbona nta kibazo bicyemura ahubwo biracyoongeera.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *