• 24/01/2020 1:59 22

Kayonza: Ababyeyi baragira uruhare mu gutera ibiti ku mashuri abana babo bigaho

Muri gahunda yo gushishikariza abana kugira umuco wo gutera igiti, mu karere ka Kayonza habaye igikorwa cyo gutera ibiti ku bufatanye n’umuryango Voluntary Service Overseas ukorera mu Rwanda hose.  

Abana bato bari baje kwifatanya n’ababyeyi babo n’abarezi gutera ibiti

Bamwe mu babyeyi barerera ku ishuri rya G.S Nyagasambu riherereye mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza hamwe mu hatewe ibiti bisaga 500 kuri uyu wa gatanu tariki 30 Ugushyingo bavuga ko uruhare rwabo mu guteza ibiti imbere y’ishuri abana bigaho ari ngombwa.

Uwitwa Mutabazi Dieudonne agira ati “Twe ababyeyi ni uruhare rwacu kuza hano tugafasha ikigo mu iterambere ryacyo kuko tukirereraho, ni ngomwa ko dutanga umusanzu wacu ikindi kandi ninatwe tuzabungabunga ibi biti.”

Manishimwe Vestine na we ati “Ibi biti nitwe tuzabibungabunga kandi iyo tuje hano kubitera dufatanyije n’abana bacu tuba turimo no kubaha urugero rwiza.”

Mucyo Ndabaramiye Dismas umuyobozi wa G.S Nyagasambu avuga ko bazabungabunga neza ibi biti byatewe uyu munsi ntibyongere kuma nk’uko byigeze kubaho.

Ati “Iki ni igikorwa cyadushimishije usibye ko ubwitabire bw’abanyeshuri bwabaye buke kubera ko bari mu kiruhuko. Ibi biti tuzakora uko bishoboka tubibungabunge bye kongera kuma kuko ibyambere byigeze kuma, bizaturinda umuyaga ushobora gusakambura inyubako.”

Uwihirwe Dianne ushinzwe ibikorwa bya VSO mu karere ka Kayonza yavuze ko ibikorwa nk’iki babikora bateganya ejo hazaza h’igihugu, baka ari yo mpamvu babikora ari abakorerabushake.

Ati “Iyo turi gukora igikorwa nk’iki tuba tureba cyane iterambere ry’igihugu. Ndagira inama n’abandi gutekereza kugira icyo bakorera igihugu kuko iyo uteye ibiti nk’uku no mu gihe kiri imbere bazabikwibukiraho. Imyumvire igomba guhinduka buri wese akagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.”

Gutera ibiti mu Rwanda birakorwa gusa ikibazo kikigaragara cyane ni ukubona ibiti by’imbuto ziribwa na cyane ko nibi byatewe byiganjemo ibiti bisanzwe.

Muri G.S Nyagasambu ubusanzwe nta biti bihagije biharangwa
Nyuma bafashe umwanya baganira kukamaro k’igiti
Nyuma yo gutera ibiti, abafatanyabikorwa bo muri VSO bahaye iki kigo bimwe mubikoresho bya siporo

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/Kayonza

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *