• 21/01/2020 3:51 53

Kate Bashabe yiyambaje ibyamamare bakorana indirimbo y’ibyiringiro

Umunyamideli Kate Bashabe yasohoye indirimbo yitwa ‘you and I’ irimo abahanzi bakomeye ifite ubutumwa butanga ibyiringiro ku bantu batishoboye bitakarije ikizere k’imibereho.

Nyuma y’indirimbo ngo azajya no gusura abarwayi mu Bitaro bya CHUK

You and I ni indirimbo nshya ya Kate Bashabe yakoranye na The Ben, Yvan Buravan, Mani Martin, Christopher na Andy Bumuntu.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko igitekerezo k’iyi ndirimbo cyaje biturutse mu bikorwa byo gufasha ajya akora.

Ati “Nagiye njya mu byaro bitandukanye nkaganira n’ababyeyi ugasanga barihebye bitewe n’ubuzima babayeho biyumvisha ko nta kizere cyo kubaho neza ku hazaza habo.

Iyo ubonye umubyeyi uri kuganya bigira n’ingaruka ku mwana we ugasanga na we akuriye muri iyo myumvire agatakaza ikizere cyo kumva ko yazabaho neza.”

Iyi ndirimbo ye yayikoze ngo ashaka gusubiza abantu bari muri ubwo buzima ababwira ko bakwiye kugira ibyiringiro n’ikizere cyuko bashyize hamwe bahindura ubwo buzima.

Yvan Buravan na we yaririmbanye na Bashabe

Ati “Mu ndirimbo nashatse gutanga ubutumwa kugira ngo ibyo bizahinduke bumve ko ejo ibintu bizahinduka hakamera neza.”

Amaze kubona ibyo nibwo yashatse abahanzi baziranye ababwira igitekerezo ke ngo kuko na bo ari umusemburo wahindura Isi.

Impamvu yahisemo The Ben, Buravan, Christopher, Mani Martin na Andy Bumuntu ngo ni uko ari abahanzi b’inshuti ze yari yizeye ko batamutenguha cyangwa ngo bamugore.

Indirimbo yanditswe n’abahanzi kuko we nta mpano yo kwandika afite.

Uyu mukobwa uzwi cyane mu mwuga wo kumurika imideli asanzwe afite impano yo kuririmba ngo yanakoze izindi ndirimbo ariko zitigeze zisohoka.

Ati “Kuririmba ndabizi cyane rwose ariko kuba nakoze iyi ndirimbo ntabwo bivuze ko nje gukora umuziki nta nubwo biri mu byo ntekereza.”

Andy Bumuntu na Mani Martin ni bamwe mu baririmbanye na Kate

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

5 Ibitekerezo

  • Igihugu gitemba amata n’ubuki nta bihebye bahaba. Nta nzara ubu twese turarya tugahaga, twese turivuza, ntawunyagirwa, ntawukirenganywa n’inzego z’umutekano, abana bigir’ubuntu kandi abagore bahaw’ijambo. Ubu buyobozi ntimukabusebye muzana iby’agahinda. Abo Bashabe aririmba si abo mu Rwanda ni abo mu bugande, Congo n’uburundi. Ibi byose twabigejejweho na RPF nzizaaaaa. Kandi ibi byiza tuzabikuba incuro 1000 kugeza muri 2034.

    • Birababaje Kwiyita nlombo ukavuga nk´uwutarabona amashanyarazi kandi ahamaze igihe! wowe Nkombo utuye he hatari abakene muri USA hari abatagira aho bakika umusaya bwije barenga 1000.000….wavugahe se hatari abihevye??kiretse mw´ijuru ariko hano m isi hambwire….Aho udondaguye niba ariho wibaza hari abatihevbye uzajyeyo uzumirwa.. Erega icyo mpfa namwe mwumvise ngo opposition namwe muti tugiye kurwanya Leta!!!! mufata imihoro, ubuhiri imbunda sinakubwira kandi ababibahembera bo iwabo barwanisha amagambo ya politik program zo guteza imbere abatura kuki mwiga ibibi kdi ibyiza bihari kuki mwemera gupfa mu moka mwabyawe n´ababyeyi…nkabandi bana??????

  • Gusa indirimbo ntihuye nukuvugira abakene yabonye kuko nizere ko bumva ikinyarwanda rero abunda you and I….abo yabonye mu cyaro ntizabagera kiretse nayijyana akabasemurira!!!

  • Ariko umujinya urawipakuruye ye. Ngirango adrénaline yawe ishizemo rwose. Gusa ubwenge bwawe bungana na fautes d’orthographe cyangwa imyandikire y’ikinyarwanda yawe. Abantu nkamwe nimwe mupfa kuzana opposition, imihoro n’udufuni mu kanwa kanyu mugirango mukangane mutanazi abo mukanga abo aribo. Icyakubwirako abafash’imihoro n’udufuni muri 1994 barimo bazerera ku isi nka satani ari ntacyo batwaye umutekano w’igihugu cyacu. Ahubwo ababatesheje bataramar’abantu nibo baduhangayikishije haba abari mu gihugu cyangwa hanze yacyo. Ariko ndakurenganya umutwe wawe waratokowe urimo ivumbi aho kubamo ubwonko.

  • Iyi ndilimbo igaragazako mu Rwanda turi kurushaho kuba 2 ukize n’umukene wa wundi urwaye amavunja wa wundi wagwingiye. Muri make uko mumeze mutuze byose ni munange mureka ubuzima bukomeze.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *