• 12/12/2019 8:55 26

Karongi: Umupolisi afunzwe akurikanyweho ‘gusambanya umunyeshuri’

Umupolisi warindaga umutekano w’aho ibizamini bibitse kuri Ecole Secondaire Gasenyi mu Murenge wa Mutuntu aravugwaho gusambanya umwe mu bakobwa biga kuri iki kigo. RIB ivuga ko ikurikiranye uyu Mupolisi ku cyaha cyo gusambanya umuntu ku gahato.  

Umupolisi ukekwaho gusambanya umwana yaraye atawe muri yombi na RIB

Umukobwa uvugwaho gusambanywa ngo afite imyaka 18 y’amavuko kuko yavutse muri 2001.

Umuyobozi w’Akagari ka Byogo witwa Pelagie Nyiranzabahimana yabwiye Umuseke ko ubwo yari atashye nijoro ahagana saa moya yahuye n’imodoka ya RIB iherekejwe n’iya Polisi ziva kuri kiriya kigo akibaza icyahabaye.

Ati: “Nageze muri Nyabahanga mu muhanda uzamuka ujya kuri icyo kigo mpura n’imodoka ya RIB iri kumwe n’iya Polisi hari mu masaha ya nimugoroba, ariko nta bintu namenye ku cyabaye ubu nibwo ngiye kubikurikirana.”

Umuvugizi wa RIB ku rwego rw’igihugu, Marie Michelle Umuhoza yemeje ariya makuru avuga ko byamenyekanye mu ijoro ryakeye.

Umuhoza ati: “Nibyo ayo makuru yamenyekanye ejo kandi Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha rwafunguye idosiye kuri iki cyaha. Ubu iperereza twaritangiye kuri uriya Mupolisi.”

Marie Michelle Umuhoza avuga ko ‘amakuru bahawe avuga ko uriya Mupolisi yasambanyije uriya mukobwa ku gahato.

Ku rundi ruhande ariko Umuhoza avuga ko kiriya cyaha gifite indi nyito ari yo ‘gukoresha umuntu imibonano mpuzabitsina ku gahato’.

Umuvugizi wa RIB asaba Abanyarwanda bose kwirinda ibyaha kuko nta we uri hejuru y’itegeko.

Ati: “Ugira ngo ibyaha byose ntibikwiye kwamaganwa! Turasaba buri Munyarwanda wese kwirinda ibyaha kuko amategeko yo arahari kandi azubahirizwa.”

Minisiteri y’Ubutabera iherutse kwandika kuri Twitter iti: Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni igikorwa cyose kigira ingaruka mbi ku muntu haba ku mubiri, mu mitekerereze, ku myanya ndangagitsina no ku mutungo. Ni icyaha gihanwa n’amategeko, by’umwihariko uwahohoteye umwana ashobora guhanishwa igifungo cya burundu.”

Minisiteri kandi yongeye kuburira abantu bose bumva ko bahishira uwakoze icyaha, ibibutsa ko kubikora na byo bihanwa n’amategeko.

Tweet igira iti:  “Kugira amakuru y’icyaha cyakozwe ntuyatange birahanirwa; abahishira amakuru ku bahohoteye abana bahinduke batange amakuru. Abasambanya abana nabo iminsi yabo irabaze!Guhunga cyangwa gutanga ruswa mu buryo bumwe cyangwa ubundi ntibababuza gukurikirwanwa n’ubutabera.”

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo aheruka kugeza ijambo ku bagize Biro Politiki y’Umuryango FPR-Inkotanyi bari bateraniye mu ngoro ya Intare Arena i Rusororo muri Gasabo taliki 14 Nzeri, 2019 yongeye kwamagana abahohotera abakobwa n’abagore, avuga ko ibyo bakora ubusanzwe ari amahano mu muco w’Abanyarwanda.

Icyo gihe yagize ati: “Ariko ubundi iyo mico yo guhohotera abagore yavuye he? Ko atari iya Kinyarwanda! Mu muco wacu twubaha umuntu wese, twubaha umuntu mukuru, twubaha umwana…byagera ku mubyeyi ho bikaba akarusho…”

Umukuru w’Igihugu icyo gihe yavuze ko kudakemura ikibazo k’ihohotera bidindiza iterambere.

Perezida Kagame yabwiye abagize Biro Politiki ya FPR-Inkotanyi ko guhohotera umuntu uwo ariwe wese bitari mu muco w’Abanyarwanda, abasaba kubirwanya kuko bidindiza iterambere

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • Ubusambanyi,nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu,butera ibibazo byinshi bikomeye :Gufungwa,Inda zitateganyijwe,Sida,kwica cyangwa kwicwa,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc… Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi hafi ya bose basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye millions nyinshi z’abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Nabwo hazarokoka abantu bake nkuko byagenze igihe cya Nowa.Kubera ko abantu batuye isi basuzugura amategeko y’Imana.

  • Mujye muvuga n’uko byagenze , tumenye amakuru nyayo. Yamusanze he, yaratatse abura gitabara cyangwa ntiyatatse, cyangwa yatewe ubwoba?

  • Ntabwo yari gutaka kko uwo yarigutakira niwe wamuhemukiye ariko ntabwo byari bikwiye kko muyindi nyito uriya mupolisi yari umuyobozi akaba numurezi wumunyeshuli.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *