• 19/01/2020 8:18 03

Karongi: Nyuma y’igihe kinini bavoma Musogoro ubu baravoma amazi meza

Hari hashize igihe Umuseke utangaje inkuru ku batuye akagari ka Ruragwe bavomaga amazi mabi bakavuga ko abatera indwara, ubu bahawe amazi meza bamwe mu bo twaganiriye bavuga ko bishimiye iki gikorwa.

Umuseke wageze muri kariya gace bavoma amazi mabi cyane, nyuma dusibirayo dusanga babonye amazi meza

Ubwo Umuseke wageraga mu mudugudu wa Rutabo, mu Kagali ka Ruragwe, mu Murenge wa Rubengera twasanze abaho bamaze umwaka bavoma amazi mabi y’umugezi wa Musogoro kubera ko amazi bahoranye atari akibageraho bitewe no kwangirika kw’iibikorwa remezo byayabagezagaho.

Umuyobozi w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), ishami RYA Karongi yavuze ko byari byatwawe n’isuri amatiyo atembera mu mugezi urayatwara.

Gusa yavuze ko ibikoresho byongeye kuboneka ku buryo mu gihe cyavuba bazimura umuyoboro w’amazi yajyaga muri kariya kagari bawunyuze kure y’umugezi mu rwego rwo kwirinda ko wongera kwangiza ibyo bikorwa.

Muri iki cyumweru Umuseke wasubiye muri kariya gace kureba aho ikibazo kigeze, dusanga abaturage bishimye ko bongeye kuvoma amazi meza.

Ibikorwa remezo byafashaga abaturage kubona amazi byari byaratwawe n’isuri amatiyo atembanwa n’umugezi

Ntamuhanga Emmanuel umwe mu baturage twasanze muri Santire ya Rutabo yavuze ko amazi yagarutse.

Ati “Turashima ubuvugizi twakorewe, twari duhangayikishijwe n’amazi mabi y’umugezi wa Musogoro twavomaga, twumvaga nta kizere cyo kongera kubona amazi meza. Amazi ya Musogoro niyo twanywaga, tukayatekesha, tukayakorasha imirimo yose byatugiragaho ingaruka kuko abana bahoraga barwaye inzoka, ubu byarakemutse.”

Ubuyobozi bw’Ishuri ribanza rya Rutabo nabwo buvuga ko byababereye igisubizo mu bijyanye n’isuku ku ishuli, ndetse ngo abana ntibakejya ku ishuri bikoreye amazi yo gukora isuku.

Kabandana Evariste umuyobozi wa WASAC ishami rya Karongi yabwiye Umuseke ko hari gahunda yo gukomeza gusana imiyoboro y’amazi no kubaka indi mishya.

Ati “Ni byo, bariya baturage basaniwe umuyoboro kandi unyuzwa kure y’umugezi ubu bafite amazi meza. Dufite gahunda yo gukomeza gusana imiyoboro yangijwe n’ibiza, tuzasana ireshya na kiliometero eshatu yangiritse ndetse tunakore imiyoboro ya kilometero 10 mishya.”

Yavuze ko basaba abaturage kugira uruhare mu kubungabuga ibikorwa remezi bagezwaho kuko iyo babyangije ngo ni bo bambere bigiraho ingaruka.

Abanyeshuri ntibakivunwa no kujyana amazi mabi bakoreshaga isuku ku ishuri
Umuseke ubwo wajyaga muri kariya gace twasanze abantu bagiye kuvoma muri Musogoro

NGOBOKA Sylvain
UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • mu rwego rwo kwitegura Umukuru w’igihugu ….

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *