• 25/01/2020 7:12 53

Karongi: Kigarama bujuje Ivuriro n’Ibiro by’Akagari bigezweho, barasaba n’amashanyarazi

Abaturage bo mu Murenge wa Gishyita bavuga ko ibyo biyemeje mu igenamigambi ry’umwaka ubushize babigezeho nubwo atari ijana ku ijana, abo mu Kagari ka Kigarama bujuje Ibiro by’Akagari n’Ivuriro bakifuza ko hakurikiraho guhabwa amashanyarazi.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gishyita buvuga ko buri Kagari ubu gafite Poste de sante

Mu Murenge wa Gishyita hasigaye utugali tubiri tutubatse mu buryo bugezweho mu rwego rwo kugira inzego bwite za Leta zikorera ahantu hasobanutse.

Akagali ka Kigarama muri uriya Murenge wa Gishyita w’Akarere ka Karongi, ubu bavuga ko bishimiye kubona Ibiro bishya by’Akagari ndetse n’aho kwivuriza ‘Poste de sante’.

Utugali twose tw’Umurenge wa Gishyita twujuje aho kwivuriza mu buvuzi bw’ibanze ‘poste de sante’.

Abaturage baganiriye n’Umuseke mu Kagali ka Kigarama bavuga ko bashatse amatafali n’umucanga, Ubuyobozi bw’Akarere na bwo butanga amabati yo gusakara n’abakozi.

Nyuma yo kubona Ibiro by’Akagali ka Kigarama bishya, abaturage bahatuye bavuga ko ikihutirwa bakeneye noneho ari  amashanyarazi.

Gashanana Saiba ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishyita, yabwiye Umuseke ko ku bufatanye n’abaturage bamaze kubaka ibiro bishya by’Utugari hafi ya twose,  ndetse ngo bagiye kubaka Ibiro by’Utugari tubiri bitarubakwa, birimo iby’Akagari ka Buhoro na Munanira.

Abaturage biyemeje ko umwaka utaha tuzaba twuzuye.

Karangwa James, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Karongi avuga ko kuba abaturage bagira uruhare mu igenamigambi bituma bagira n’uruhare mu gufasha Leta mu bikorwa bakorerwa.

Ati “Kuba twegera abaturage tukaganira ku byo bumva byajya mu igenamigambi byabagirara akamaro ntawirebyeho ku giti ke bituma na bo bagira uruhare ngo bigerweho, ndashima abaturage bo mu Murenge wa Gishyita.”

Mu myaka ibiri ishize Umuseke wari watangaje inkuru y’Utugali tumwe na tumwe mu Karere ka Karongi dufite inyubako zishaje cyane, ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko ku bufatanye n’abaturage twinshi tumaze kubakwa.

Ibyo ni ibiro by’Akagari ka Kigarama, ni kamwe mu Tugari 3 twari dusigaye dukorera ahantu hadasobanutse
Poste de Sante bahise bashyiramo imiti y’ibanze

Sylvain NGOBOKA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *