Karongi: Ka kagari kubakishijwe ibyondo bigasenywa ubu kuzuye gafite n’amashanyarazi
Kuri uyu wa Kabiri abaturage bo mu Kagari ka Bukiro, Umurenge wa Murundi mu karere ka Karongi batashye ibiro bishya by’Akagari ka Bukiro. Bishimira ko kuzuye kubakishije amatafari ahiye, amabati akomeye, icyuma gikurura imirasire y’izuba ikabyara amashanyarazi n’ibindi. Ngo mbere kari kagiye kubakishwa ibyondo na sima biramaganwa.

Umuhango wo gutaha ibiro bishya by’aka Kagari wabaye kuri uyu wa Kabiri taliki 09 Nyakanga, 2019.
Ibindi bikoresho biri muri kariya kagari ni amatara atandatu, itoroshi imwe yo gufasha uharinda, ‘batteries’ ebyiri zibika amashanyarazi atangwa n’izuba na televiziyo yo gufasha abaturage bakagana kumenya amakuru.
Umwe mu baturage ba kariya kagari witwa Kalinda avuga ko gukorera ahantu hasa neza ntako bisa.
Ati: “Abaturage turishimira uruhare twagize mu kwesa uyu muhigo wo kwiyubakira Akagari kandi turashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi ku nkuga baduhaye ya sima n’isakaro.”
Byatangiye nabi Akagari kubakishwa ibyondo bivanze na Sima…
Umwe mu bafundi yavuze ko kubera kubakisha sima ivanze n’icyondo yari afite impungenge ko iriya nyubako itazaramba.
Icyo gihe yavuze ko ubuyobozi bw’Umurenge bwabasabye kwirwanaho bakubakisha ibihari ariko ibiro by’Akagari bikuzura.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Aphrodis Mudacumura icyo gihe yavuze ko ibyo abafundi bavuga ari ibinyoma, ko sima ihari ihagije, ndetse ngo bari biteguye kubona indi bari buhabwe na CEMERWA imifuka 700.



Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW
1 Igitekerezo
Ariko mumurenge WACU ntabindi Uzi gutaraho injury uretse aka kagari?ntabihari bitagenda neza cyangwa se bigenda neza wavuga?