Karongi: Inkangu yasenye ‘igice kinini’ cy’umusozi
Mu Karere ka Karongi haraye habaye inkangu imanukana ubutaka ku musozi muri mu kagari ka Nyamushishi mu murenge wa Murundi. Ifoto igaragaza ko buriya butaka bwamanutse ari bwinshi ariko ubuyobozi bw’Umurenge bukavuga ko hari hasanzwe hari umukingo muremure watewe n’inkangu yabaye mu myaka ya 1960.

Ifoto yerekana ko iriya nkangu yari ifite ingufu kuko yatwaye ahantu hanini kandi igasiga ubuhaname bukomeye.
Ku ruhande rw’iburyo rw’ifoto usanga inkangu irimo kototera amasambu y’abaturage kandi akayira gaturanye nayo kari hafi gusenyuka.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi witwa Aphrodis Mudacumura yabwiye Umuseke ko iriya nkangu itavutse vuba ahubwo ari iyo mu myaka ya 1960.
Avuga ko n’ubwo haba hari ubutaka bwaba bwaraye byajyanywe n’imvura bwaba atari bunini nk’uko ifoto ibyerekana.
Ati: “Hariya hari hasanzwe n’ubundi hari igikuku kuko hakundutse muri za 1960 . Icyabaye buriya ni ibitaka byo ku ruhande byaba byamanutse kubera imvura.”
Avuga ko ubusanzwe iruhande twa kiriya gikuku abaturage batahahingaga, nta kibazo byateje, gusa akavuga ko kiri kuhasatira.
Yongeraho ko abaturage bari bamaze iminsi bahatuye hashize icyumweru bahimuwe, bakaba bacumbiwe mu baturage.
Mu rwego rwo gukumira ko inkangu yakomeza gusenya ubutaha burimo n’ubuhinzweho, Mudacumura avuga ko ubuyobozi bw’Umurenge ayoboye bufite gahunda irambye yo gutera ishyamba ku buso bunini bukikije kariya gace kandi hagakorwa umuyoboro ucisha amazi ahandi.
Sylvain NGOBOKA
UMUSEKE.RW
2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa
Twizere ko ntawe iyo nkangu yahitanye.
Nihanganishije buri wese wagizweho ingaruka na yo. Mboneyeho kwibutsa ko Akagari ka Nyamushishi kari mu murenge wa Murundi; ntabwo ari muri Mutuntu.
muravanga bangs,Byabereye Mutuntu c ,umunyamabanga nshingwanikorwa w’umurenge wa Murundi aba ariwe ubazwa amakuru yabyo!?