• 12/12/2019 7:58 43

Karongi: i Rutaro umwaka ugiye gushira nta mazi meza, bakoresha aya Musogoro

Kuva muri Gicurasi umwaka ushize ubwo habaga ibiza bikangiza imiyoboro yabazaniraga amazi meza ntabwo yasanwe, bituma kugeza ubu abaturage bo mu mudugudu wa Rutabo mu kagari ka Ruragwe mu murenge wa Rubengera bakoresha gusa amazi y’umugezi wa Musogoro mu buzima bwabo bw’iminsi yose.

Amazi bakoresha byose ni ay'umugezi wa Musogoro, umwaka ugiye gushira
Amazi bakoresha byose ni ay’umugezi wa Musogoro, umwaka ugiye gushira

Abatuye muri uyu mudugudu bavuga ko barangaranywe kuko ibikorwa remezo byabahaga amazi byangiritse umwaka ushize muri Gicurasi bitasanwe.

Ibi nibyo bituma benshi muri bo ubu bakoresha amazi y’umugezi mu buzima bwabo bwose kuko badashoboye kujya kuyavoma kure aho anagurishwa.

Mukamusoni Annonciata wo muri uyu mudugdu ati “Amazi ya Mushogoro niyo dukaraba, niyo tumeshesha, niyo dutekesha ni nayo tunywa, niyo dukoresha mu buzima bwacu kuva umwaka ushize.”

Uretse mu baturage no ku ishuri ribanza rya Rutabo kutagira amazi bigira ingaruka zikomeye ku banyeshuri n’isuku y’ikigo nk’uko bisobanurwa na Irankunda Desiré umuyobozi w’iri shuri.

Avuga ko kutagira amazi bitera umwanda ukabije mu misarane no mu mashuri, kuwusukura bikagorana, bigatuma abanyeshuri bahora bageramiwe n’indwara zikomoka ku mwanda.

Kabandana Evariste umuyobozi wa WASAC ishami rya Karongi avuga ko ikibazo cyatewe koko n’ibiza byangije imiyoboro y’amazi yayagezaga muri uyu mudugudu.

Kabandana avuga ko ubu bafashe umwanzuro w’uko bazanyuza imiyoboro ahandi hategereye umugezi abaturage bakabona amazi.

Amazi meza yabageragaho mu ngo zabo none ubu barakoresha ay'umugezi
Amazi meza yabageragaho mu ngo zabo none ubu barakoresha ay’umugezi
Imiyoboro yabagezagaho amazi yarangiritse ntiyasanwa
Imiyoboro yabagezagaho amazi yarangiritse ntiyasanwa
Umugezi wa Musogoro niwo ubu bifashisha
Umugezi wa Musogoro niwo ubu bifashisha
Ku ishuri rya Rutaro ibigega barabifunze
Ku ishuri rya Rutaro ibigega barabifunze
Kuba nta mazi ari ku ishuri ubu bituma abana bahora bageramiwe n'indwara zikomoka ku mwanda
Kuba nta mazi ari ku ishuri ubu bituma abana bahora bageramiwe n’indwara zikomoka ku mwanda
Uyu musaza ati "Biteye agahinda kuba tumara umwaka dutunzwe n'amazi y'umugezi twarahoranye amazi meza"
Uyu musaza ati “Biteye agahinda kuba tumara umwaka dutunzwe n’amazi y’umugezi twarahoranye amazi meza”

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi

2 Ibitekerezo

  • Birababaje.

  • Icyo nkundira ngoboka avec fact wagirango iba ari firimi

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *