• 13/12/2019 9:24 19

Karongi: Es Gasenyi yabuze mudasobwa 5, Umwarimu n’abazamu 2 barafunze

Ku ishuri ryisumbuye rya Gasenyi (Ecole Secondaire de Gasenyi) riri  mu Murenge wa Mutuntu mu Karere ka Karongi, nyuma y’ibura rya mudasobwa eshanu z’ikigo, umwarimu umwe n’abazamu b’ikigo babiri barafunze mu gihe hagikorwa iperereza.

Mudasobwa zabuze ku wa Gatatu w’iki cyumweru, kandi aho zari ziri nta rugi rwishwe.

Habimana Emmanuel Umuyobozi w’ishuri yatangarije Umuseke ko icyumba ziriya mudasobwa zaburiyemo cyarimo izigera kuri 48 hakuwemo eshanu gusa.

Ati “Ikibaza twagishyikirije inzego z’umutekano, batatu barimo umwarimu wigishaga ikoranabuhanga n’abazamu ni bo bafunzwe.”

Yadutangarije ko n’abandi bayobozi b’ikigo n’abarimu bajya kugira ibyo basobanura mu bugenzacyaha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutuntu yadutangarije ko amakuru y’ibura ry’izi mudasobwa yayamenye ariko ngo ararwaye ntiyigeze abikurikirana.

UWANYIRIGIRA Josiane
UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Ariko kuki twihutira gufunga abantu buri gihe.
    Gusa Karongi ntibyantangaza haba Mayor uhora mu matiku aho gukora ngo ateze imbere Akarere ayobora. Nkubu Reba imihanda yose ya kaburimbo iciye mu karere ke ariko yananiwe no gusaba ko n’umuhanda wa rond point nini ukorwa ukanagurwa ikavaho dire ko ihombya abahatuye.
    Rwose Mayor gabanya amatiku ujye muri development y’Akarere.

  • I Karongi bahora mwivangura, utaracitse kwicumu nta burenganzira agirayo.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *