• 08/12/2019 1:09 58

Karongi: Dr. Twagira Charles yageze naho ahigisha imbwa Abatutsi

Mu muhango wo Kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994 ku ku Bitaro bya Kibuye, hagarutswe ku wari umuyobozi wabyo bivugwa ko yakoresheje imbwa mu kubavumbura ngo bicwe.

Dr Charles Twagira avugwaho uruhare rutaziguye mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi ku bitaro yayoboraga ku Kibuye

Habarugira Isaac uyobora Ibuka mu Karere ka Karongi mu ijambo rye yagarutse kuri Dr Twagira ushinjwa kwica Abatutsi mu bitaro yari ayoboye ndetse ngo yabuzaga abaganga kwita ku nkomera zariho icyo gihe zatemwe muri Jenoside.

Gusa avuga ko ashima abaganga bacaga murihumye Dr Twagira bakita ku nkomere harimo n’umwe ugikora kuri ibi Bitaro bya Kibuye.

Umuyobozi wa Ibuka avuga ko ashima ko nyuma y’imyaka 25 ubu abiciwe ku Bitaro bya kibuye bagiye bashyingurwa neza mu rwihutso.

Yongeyeho ko asaba abacitse ku icumu kubana neza n’abakoze Jenoside bagiye kurangiza ibihano bahawe.

Mu bitaro bya Kibuye byayoborwaga na Dr Twagira Charles aba mu buhungiro mu Bufaransa, haguye Abatutsi bagera ku bihumbi 15 nk’uko bivugwa na Ibuka.

Uwimana Esther warokokeye muri ibi Bitaro bya Kibuye avuga ko nubwo yari Umwana yibuka ko hari abaganga bangaga kubitaho kandi ari inkomere ahubwo bakavura abafite ibikomere bisanzwe batakomerejwe mu bwicanyi bwa Jenoside.

Yashimye umuganga witwa Jean Piere warengaga amabwiriza akajya kubitaho kandi iyo bamufatira muri icyo gikorwa ngo yari kubizira,  uyu Muganga aracyakora muri ibi bitaro.

Senateri Perine Mukankusi uvuka i Karongi  yasabye abarokotse n’abitabiriye uyu muhango gukomeza guhangana n’abapfobya Jenoside n’Ingengabitekerezo ya Jenoside, ahanini ngo igaragara mu bitekerezo bitambuka ku mbuga nkoranyambaga, kandi ko hakiri akazi ko gushaka imibiri y’abazize Jenoside itaraboneka igashyingurwa mu cyubahiro.

Kuri ibi bitaro hiciwe Abatutsi ibihumbi 15 nk’uko bitangazwa na Ibuka
Hon Senateri Mukankusi Perine (ibumoso) yasabye abari muri uyu muhango kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *