Ndicunguye usanzwe ari umwe mu bashinzwe umutekano mu rwego rwa DASSO bakorera ku karere ka Karongi, yatawe muri yombi n’urwego rushinzwe Ubugenzacyaha akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 16. Uyu mukobwa we avuga ko atasambanyijwe.
Uyu mukozi w’akarere ka Karongi, kiriya cyaha cyo gusambanya umwana akekwaho bivugwa ko yagikoze ku cyumweru tariki ya 28 Mata.
Hari abaturage babwiye Umunyamamukuru w’Umuseke ko basanze Ndicunguye na mugenzi we bakorana bari kurwanira mu nzu, uriya mukobwa ukekwaho gusambanywa agahita asohoka na
Uriya mu-Dasso ukekwaho icyaha yahise atoroka agaruka ku wa mbere tariki 29 Mata agahita atabwa muri yombi ubu akaba afungiye kuri station ya police ya Rubengera.
Uriya mwana wasambanyijwe asanzwe yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye muri GS Nyarubuye, we ahakana ko yasambanyijwe ahubwo ko ririya joro bikekwa ko yararanye n’uriya mu-Dasso yari yaraye ku munyeshuri mugenzi we.
Ukekwaho gusambanywa kandi ejo yajyanywe ku bitaro bya Kibuye kugira ngo akorerwe ibizami niba koko kiriya cyaha cyarakozwe, ibyavuyemo ntibirasohoka.
Umuyobozi wa Dasso mu karere ka Karongi, Nzamurambaho Emmanuel avuga ko iki kibazo kiri gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe ku buryo nta byinshi yakivugaho.
Mu kwezi gushize umuyobozi wa Dasso mu murenge wa Rubengera, Nsengiyumva Jean Pierre yakatiwe igifungo k’imyaka itatu isubitse n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw nyuma yo kuburanishwa ku cyaha cyo gutera icyuma umukobwa w’imyaka 20.
Sylvain NGOBOKA
UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo
Harya ubundi ubwo niba umukobwa avuga ko nta kibazo afite kuki ubuyobozi bugomba kugishakisha?
Ni ngombwa kuko umwana ashobora kugira ubwoba,bityo bigatuma abana bakomeza kwangirizwa muri ubwo buryo