• 26/01/2020 11:48 17

Karongi: ‘Ciment’ yo kubaka Akagali yarabonetse kagiye kuzura

Mu ntangiriro za 2019 bamwe mu bafundi bubakaga ibiro by’Akagali ka Bukiro, mu murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi babwiye Umuseke ko bahabwa ‘ciment’ nke bagasabwa kuyivanga n’icyondo, ibyo bubatse bigasenyuka. Nyuma y’inkuru Umuseke wasohoye kuri iki kibazo, ubu Ciment n’amatafari byarabonetse ibiro by’Akagari biri hafi kuzura.

Ubu inkuta zubakishije ciment n'amatafari ahiye. Mbere ngo bavangaga ciment n'icyondo
Ubu inkuta zubakishije ciment n’amatafari ahiye. Mbere ngo bavangaga ciment n’icyondo

Umwe mu baturiye site ibiro by’Akagari ka Bukiro biri kubakwaho avuga ko byari bibabaje kuba abaturage batarasabwe inkunga ngo hubakwe akagari kazaramba, abubaka bagakoresha ciment ivanze n’icyondo.

Mbere y’uko imirimo yo kubaka itangira ngo basanze ingingo y’imari ari nke bitabaza abaturage babasaba umusanzu buri wese ufite imyaka 18 agatanga Frw 1000.

Amafaranga yabo ariko ngo mu mizo ya mbere ntiyakoreshejwe icyo bari barabwiwe ko azakora, ahubwo bakabona ibiro byubakishwa ciment ivanze n’icyondo.

Ubwo Umuseke wamenyaga iki kibazo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Aphrodis Mudacumura yadutangarije ko ibyo abafundi bavuga atari byo kuko sima ihari kandi ihagije.

Abaturage bo bibazaga impamvu bubakisha ibyondo kandi bavuga ko ‘ciment’ ihari.

 

Mbona hari abashakaga kurya iriya ciment…

Umwe mu baturage witwa Claver yabwiye Umuseke ko hagomba kuba hari igitutu cyatumye ubuyobozi bwa hariya buzana sima ihagije n’amatafari bakubaka Akagari kajyanye n’umusanzu abaturage bari batanze. Avuga uko bigaragara hari abashakaga kurya iriya sima.

Ati: “Nyuma y’igihe kingana n’ibyumweru bitatu, twagiye tubonye sima iraje, basenya bya byondo batangira kubaka ibikomeye. Erega yari ihari ahubwo buriya bashakaga kuyirya. Ubanza hari ikindi gitutu cyabagiyeho sinamenya.”

Avuga ko uwaba yarashyize igitutu ku bayobozi n’abafundi ngo bubake ibiro by’Akagari bikomeye ari uwo gushimirwa.

Ibiro by’Akagari ka Bukiro biri hafi kuzura kuko bigaragara ko hasigaye imirimo mike ya nyuma.

Amatafari ahiye niyo ari kubakishwa
Amatafari ahiye niyo ari kubakishwa
Amadirishya y'ibyuma niyo azafunga ibiro by'Akagali ka Bukiro
Amadirishya y’ibyuma niyo azafunga ibiro by’Akagali ka Bukiro
Abaturage bafite ikizere ko serivise bazajya bazihererwa ahantu hubatswe mu buryo burambye
Abaturage bafite ikizere ko serivise bazajya bazihererwa ahantu hubatswe mu buryo burambye

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Uyu Mugabo w’umuseke ikarongi iteka arantanganza !!wagiye uduha Amakuru afatika kweri !!nkaya Amakuru aradufasha iki koko umuseke ndagukunda ariko uyu Mugabo yatuma .……..

  • Mujye muduha amafoto yanyu muri kuri terrain mufotora ndetse muri kumwe n’abaturage bari kubaha Amakuru neza naho ibi bintu by’amafoto njye ndabikemanga rwose ibi byitwa guteranya abaturage n’abayobozi babo.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *