• 09/12/2019 4:16 02

Karongi Challenge : Mugisha yasize abandi

Ni isiganwa ry’amagare ryazengurutse mu mugi wa Karongi inshuro 20 kuri iki cyumweru ku ntera ya 116Km, Moise Mugisha yasize abandi bose mu bagabo akoresheje 3h17’57’’. Iri ni rimwe mu masiganwa agize Rwanda Cycling Cup. Ab’i Karongi bishimiye ko ribera iwabo.

Hari abasiganwa babiri baturutse i Burundi
Hari abasiganwa babiri baturutse i Burundi

Kuva saa tatu z’igitondo kugeza nimugoroba abari mu byiciro bitatu bariho bazenguruka muri Karongi ku magare; abagabo, ingimbi n’ikiciro cy’abagore.

Iri rushanwa ryitabiriwe kandi n’abaturutse i Burundi babiri, umukobwa wavuye muri Zambia.

Abagabo bazengurutse umugi wa Karongi inshuro 17 bakiri kumwe, Moise Mugisha ahita abavamo arasatira arabasiga agera ku nshuro ya 20 ya nyuma ari imbere y’abandi yabasize wenyine kuko Gasore Hategeka waje inyuma ye yakoresheje 3h19’37’’.

Mu bagore, basiganwaga 76Km Ingabire Diane niwe wasize abandi akoresheje 2h40’. Naho mu ngimbi Uhiriwe Byiza Reus ukinirira Muhazi Cycling Generation asiga abandi akoresheje 2h48’.

Mukashema Drocella umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yavuze ko aka karere gasanzwe ari ak’ubukerarugendo ubu nako kashyize mu mihigo guteza imbere umukino w’amagare nk’umukino utuma aho wabereye hamenyekana kurushaho.

Amarushanwa ya Rwanda Cycling Cup azakomeza tariki ya 10 Ugushyingo abasiganwa bakaziruka Kigali-Musanze-Muhanga.

Uhiriwe Byiza wasize abandi mu ngimbi
Uhiriwe Byiza wasize abandi mu ngimbi

Batanu ba mbere mu bakuru(18+):

  1. Mugisha Moise ukinira Fly – 3H17’57″
    2. Gasore Hategeka ukinira Nyabihu Cycling Club Team – 3H19’37″
    3. Manizabayo Eric unkinira Nyabihu Cycling Club Team – 3H21’34″
    4. Hakizimana Seth ukinira Les Amis Sportifs – 3H21’35″
    5. Twizerane Mathieu ukinira CCA – 3H21’37″

Batanu ba mbere mu ngimbi (18-):

  1. Uhiriwe Byiza Reus ukinirira Muhazi Cycling Generation – 2H48’03″
    2. Nzafashwanayo Jean Claude unikinira Benediction Club – 2H48’05″
    3. Habimana Jean Eric ukinira Fly – 2H48’06″
    4. Muhoza Eric ukinira Les amis Sportifs – 2H48’10″
    5. Gahemba Bernabé ukinira Les Amis Sportifs – 2H48’10″

Batanu ba mbere mu bakobwa:

  1. Ingabire Diane ukinira Benediction – 2H40’00″
    2. Nzayisenga Valentine ukinira Benediction – 2H41’00″
    3. Mukundente Genevieve uninira Benediction – 2H42’03″
    4. Ingabire Beathe ukinira les Amis Sportifs – 2H42’03″
    5. Ishimwe Diane uninira Muhazi – 2HH42’09″

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW  

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *