• 20/01/2020 7:31 14

Karongi: Abayobozi b’ibanze nyuma y’inama bapakiwe nk’ibisheke ngo batahe

Kwegereza abaturage ubuyobozi ni ihame guha agaciro abo bayobozi ni ikindi kuri aba bayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Karongi bavuga ko bibabaje gutwarwa mu modoka za FUSO bacucikiranye nk’ibisheke, bamwe bagakoreshwa ingendo zivunanye bapakiwe gutya.

FUSO iyo ipakipe inka itegekwa kutarenza 18
FUSO iyo ipakipe inka itegekwa kutarenza 18

Kuri uyu wa mbere ku biro by’Akarere ka Karongi hakoraniye inama Mpuzabikorwa y’Akarere yatumijwe n’umuyobozi w’Akarere.

Yitabiriwe n’abayobozi bose b’Akarere kuva ku rwego rw’Umudugudu, Akagari, Umurenge, Akarere ndetse na Guverineri yayijemo nk’umushyitsi mukuru aranayiyobora, yarimo kandi abayobora ingabo na Police.

Iyi nama yigiyewemo byinshi bikomeye bireba iterambere, umutekano n’imibereho y’abaturage b’Akarere ku nzego z’ibanze cyane cyane. Arikoinama irangiye uko abayobozi b’inzego z’ibanze batwawe byabaciye intege.

Bapakiwe mu modoka za Mitsubishi Fuso zisanzwe zifashishwa mu gutwara imbaho, amatungo, icyayi, amakara n’ibindi.

Aba bayobozi bashyirwaga mu modoka zimwe ari benshi, hari izo barengaga 100.

Umwe mu bashoferi b’izi modoka umunyamakuru wacu yamubajije kuri ubu bwikorezi, amubwira ko Akarere kaba kabafatiye ubwishingizi bw’abantu 80 ariko imodoka ye yari igiye guhagurukana abarenga 100.

Abayobozi twaganiriye batifuje gutangaza amazina yabo bavuga ko bibabaje kubona bahora bavuga ko ubuyobozi bwegerejwe abaturage ariko abo bayobozi agaciro bahabwa kakaba aka.

Batwawe n'imodoka zisanzwe zitwara icyayi, amaatungo, imbaho...ariko igikomeye si icyo ngo ni uburyo batwawemo
Batwawe n’imodoka zisanzwe zitwara icyayi, amaatungo, imbaho…ariko igikomeye si icyo ngo ni uburyo batwawemo

Umwe ati “Yenda kudutwara muri FUSO nabyo nta kibazo, izo bus nziza nizirorere nubwo natwe tutazanze. Ariko se kudupakira gutya twuzuriranye wowe urabona ari ibintu?”

Undi muyobozi wo mu murenge wa Ruganda ati “Kuvana umuntu aha Rubengera ukamujyana i Ruganda apakiye muri FUSO nk’ingurube gutya ni nk’igihano. Birababaje cyane, aka si ko gaciro dukwiriye nk’abantu tureke no kuba abayobozi”.

Umwe mu bari berekeje i Mutuntu ati “Izi modoka iyo zipakiye inka ntizigomba kurenza inka 18, ariko reba abantu! Badupakiye nk’ibisheke.”

Abayobozi bari bavuye mu gice cya Gisovu bo batwawe n’imodoka isanzwe ipakira icyayi cy’uruganda rwo mu Gisovu.

Gutwara aba bayobozi gutya bavuga ko atari ubwa mbere bikozwe.

Aba bayobozi bose bagaya iyi migirire, bakavuga ko niba ubuyobozi bw’Akarere budashoboye kubatwara uko bikwiriye ubutumwa baba bashaka kubaka bajya babubazanira aho ku midugudu n’utugari kuko ari bo bafite uburyo bwo kugenda bwiza.

Inama bayitabiriye ari benshi kandi yigaga ibikomeye
Inama bayitabiriye ari benshi kandi yigaga ibikomeye.Photo/KarongiDistrict
Abayobozi bayoboye iyi nama. Photo/KarongiDistrict
Abayobozi bayoboye iyi nama. Photo/KarongiDistrict
Aba ni abayobozi b'ubuyobozi bwegerejwe abaturage
Aba ni abayobozi b’ubuyobozi bwegerejwe abaturage
No kurira byasabaga agatege n'umugongo
No kurira byasabaga agatege n’umugongo
Kuva Bwishyura ukagera Ruganda utwawe gutya ni nk'igihano kuri bo
Kuva Bwishyura ukagera Ruganda, Mutuntu cyangwa Gashari utwawe gutya ni nk’igihano kuri bo

Photos©S.Ngoboka/Umuseke

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi

22 Ibitekerezo

  • Yezu Christu!!! ni mu Rwanda cg?

  • Abanyarwanda tumaze guteta turakabya! kujyanwa mu modoka gutya ko ntawe uba akwicayeho,ntube ukikiye umuzigo bitwaye iki??? ubu se buri muyobozi w’umudugudu ahabwe V8 kugirango ibintu bibe mahwi?! tuge dushyira mu gaciro tumenye aho twavuye n’aho tugana bizadufasha kwiyoroshya tumenye ko ntaho turagera hatuma twibona

    • Ese ubwo wowe ahubwo ushyira mu gaciro? Kwiyoroshya bivuze gutwarwa gutya? nta soni?

      • Hari uwo wumvise se asaba V8? None se wowe ushyigikiye ko ba midugudu bapakirwa gutya muri Fuso barenze 100 bagiye mu nama ku karere? Subiza.

    • Wa mugani habayeho kubiseguraho mbere y’uko bazijyamo, byakoroha. Burya abantu bose bakunda kubahwa /care/human rights. Gusa nanone S’EXC– USER biba cyane mu mico y’abazungu.
      Ikindi nibaza ko hagize indi kamyo yigana ziriya, umenya bitakoroha ko igenda mu muhanda nubwo yaba ifite assurance bwose.

  • Hanyuma se izi modoka wowe urabona zaragenewe gutwara abantu? Uzi ko ushobora kuba utazi aho ugana ari wowe?! Ubundi se ni iki huriya batahanye ushyize mu gaciro? Ni iki kidasanzwe bari bagiye kubwirwa? Abantu bimwa uburenganzira bwabo bitwa ko ari abayobozi b’inzego z’ibanze simpamya ko bo ubwabo bazabuha abo bayoboye.

  • Ahubwo amafaranga yishyuwe ziriya fuso ni angahe?

  • Ariko noneho itangazamakuru riri hanze aha ntiryoroshye; uburyo iyi nkuru yanditse wagirango ni film!
    (Correction; hari ikintu abantu batari bacye bibeshyaho; umubare ntarengwa imodoka cg moto bigomba gutwara ntabwo ugenwa na company itanga ubwishingizi. Ugenwa n’uruganda ruyikora. Unaze akajisho kuri handbook cg official website zimwe, biba bihari)

    • Hehehehe baravuga ibigoye ukazana insurance? Ukorera SONARWA cyangwa Radiant?
      Ikibazo gikomeye muri ibi si assurance, si n’imodoka ni agaciro k’abayobozi batwawe gutya.
      Kubatwara muri FUSO si ikibazo kandi nabo babivuze niba wasomye neza wabibonye, ikibazo ni uburyo batwawemo.

      Nubwo iyo FUSO yaba ifite assurance yo gutwara abantu 300 bapakiyemo aho inyuma, ibi ntabwo bikwiriye

  • Ariko sinzi icyo iki kinyamakuru gipfa n’aka Karere da!! Iteka inkuru zaho ziba ari incamugongo!!
    None se hari imodoka Akarere gafite, hanyuma ikazibima ngo zibatware bagahitamo Fuso?
    None se niba bagenerwa “insimburamubyizi” baje mu nama kuki batitegera ngo batahe? Niba ari ntayo, ubwo ni uko Akarere gakennye, cyangwa se abo bayobozi b’Inzego z’Ibanze badakora neza ngo ingengo y’imari y’Akarere izamuke harimo nayo kubatwara baje mu nama.
    Ahahha, ubwo batagiye n’amaguru ngo barare mu nzira nk’uko byari bimeze cyera, bibaye ikibazo koko?
    Ubonye iyo mutubwira icyo iyo nama yagezeho mu rwego rwo kuvana Akarere mu bukene, gutuma abana batagwingira, abana biga neza,imihanda igana aho hose iboneka,….?
    Izo nizo nkuru tuba dukeneye cyane rwose
    Ubwo ubutaha tuzazibona

  • Birarenze! Ibi si ibintu ku bayobozi bitanga ku buryo tuzi twese n,uruhare bafatiye rubanda! En plus de cela ntibahembwa! ibindi byose byarekwa, cyane igihe bakewe muri izo nama bakitabwaho, bakanagenerwa Frais de transport kuko ntawe uyobewe kwitegera. N,imihanda ya Karongi uzamutse Mugonero ujya ku ruganda iteye ubwoba kuko ntikorwa, ntigendwa!! Barebe neza niba bagezeyo!

  • Njye maze kubona ko abanyamakuru ba Umuseke bakorera Karongi bazana byacitse gusa “guteranya abaturage n’ubuyobozi”

  • hhhhhhhh mayor mayor yakabije tragic police yo ko yabirebeye

  • Ariko Ngoboka kuki wandika byacitse gusa ? ntakiza wakandika kuri Karongi ? ubu ikibazo kirihe ? Ntugakabye .

    • Ariko njyewe ubu biranyobeye pe. Abantu barihanukira ngo ikibazo kirihe? ubundi se uretse gupakira abantu mu buryo bubabaje biriya bintu amategeko agenga gutwara abantu n’ibintu arabyemera?? Buriya ari imodoka y’umuntu ku giti cy utabyumvikanyeho n’akarere wambwira ko imidoka ye itahita ijya gufungirwa ku cyira cya police hafi aho? hari nuvuze ngo ubwo batagiye n’amaguru nka kera. Byarutwa no kugenda n’amaguru aho kwica amategeko kandi mu buryo bushyira ubuzima bw’abantu mu kaga. ikindi kandi mujye mwibuka ko abenshi mu bayobozi bo hasi badahembwa, bakagenwe uburyo bwiza bwo kugera aho inama zibera, cg ba governor, mayor n’abandi bayobozi bo bahabwa imodoka za kazi bakajya bamanuka bakabegera.

      • Ikibazo kiri he? Reka turebe: Ni hehe handi uzi mu Rwanda Leta itwara abaturage muri ubwo buryo? Ubonye nibuze iyo mubatwara mu makamyo nk’amwe y’inzego z’umutekano?
        Njye uyu munyamakuru ndamushimye kuko iyo ataza kubivuga ntimwari kuzigera mumenya ko n’ibyo mukora ari amafuti ngo mubihindure! Ariko kuko abashyize ku karubanda, abantu barabacyaha bityo mumenye ko mufite ikibazo mugikemure. Naho ubundi ikibazo kirahari kandi gikomeye kuko atari icy’amikoro ahubwo ari icy’imyumvire, ni nka babandi barwaza bwaki kandi bafite byose, baba kugaburira abana ibijumba gusa nta kibazo na mba biteye akaba ariyo mpamvu baguma muri ibyo bijumba nyine.

  • Kuva mu myaka ya 1800 abami n’abatware barahekwaga, ariko abamotsi bo bagendaga n’amaguru, mu myaka ya 1920 niko byari bimeze, mu 1940 umwami yagendaga mu kamodoka gato cyane ariko abashefu na ba sous chefu ntabwo bari bagihekwa barigenzaga, muri 1950 abo bategetsi barigenzaga cga bakagenda n’amagare kubayagiraga, cg se na camionettes z’abacuruzi b’abagereki n’abarabu, mu myaka 1970 abategetsi bari bafite imodoka kugera kuri prefet, ba Bourgmestres ntazo bagiraga, mu 1980-1990 ba bourgmestre bakoreshaga imodoka za Leta mu kazi gusa, ariko ba conseillers na ba cellules bakoreshaga amagare yabo biguriye mu gihe babaga bagiye mu nama; muri myaka ya 2008 Leta yavanyeho ibyo guha abayobizi imodoka za Leta ahubwo ibagurira imodoka zabo bwite kugeza kuri Gitifu abandi bahabwa Frw aborohereza ariko nyamara ba tugari, ba midugudu ntabwo birabageraho, harimo n’abadahembwa…abo bose iyo batumijwe mu nama Leta iraabategera….Burya kutamenya amateka yawe ni akaga bishobora gutuma wisumbukuruza birenze ibikenewe. Mbiswa ma !

  • Mukakalisa akaba arababwiye ntakina. Ariko nange ntyo. Ziriya modoka uwazishyira mu muhanda wa Busanze muri Nyaruguru cg akazishira mu muhanda ugana Kirambo ni muri Burera maze akemerera abaturage kuzigenderamo babyinira ku rukoma.None mwebwe barazibategera mutishyuye mukigwandika ngo ubuyobozi bwegerejwe abaturage!Murantangaje. Ntayo ndengejeho!

  • Hari aho nababeshyera?
    Cyakora ikibura mu nkuru ni uko impande zose zari kubazwa icyo zibivugaho, ariko simpamya ko iyo babaza akarere iyi nkuru yari gusohoka

  • Niba se ari uguteta kuki dushyiraho amategeko adutetesha? Kuki bus zikora taxi zitadupakira busheke, kuki se hari abagenda muri izo V8 kandi izigura abari zihari? Kuki abatega za bus mu mijyi bubakirwa aho kugama izuba n’imvura…?
    Ibi si uguteta ni ukwihesha agaciro! Wakwihanganira ikibazo mu gihe ubushobozi bwanze, ugaharanira kukivamo, ariko ni amafuti kutamenya ko ari ikibazo ukabifata nk’aho ntacyo bitwaye. Ndahamya ko iyo akarere kaza kubiseguraho, bakabiganira ko ari amaburakindi ariko ko bitazahora bityo, nta kabuza aba bayobozi b’ibanze ntibaba babifashe nabi kuriya.

  • Wowe uko ubizi ninde muyobozi ujya apfa kuvugana n’itangazamakuru? Bavugana iyo bashaka gutangaza ibyabo gusa. Nabwo bagashaka iryo mubihugu byo hanze(Jeune Afrique, Theeastafrican, TV5) abanyamakuru ntibahora babahamagara bakanga kwitaba?! Itangazamakuru Baritinya kurusha uko batinya intambara!

  • @HBF Tragic police cyangwa Trafic police? Byombi birasahoboka.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *