• 27/11/2020 1:56 51

Karongi: Abaturage bafashe umugore n’abana be, bavuga ko bibye Inkoko

Abaturage bo mu Mudugudu wa Gasharu,  Akagali ka Gacaca mu Murenge wa Rubengera bafashe umugore n’abana be babashinja kwiba inkoko, uriya mugore bamushinja ko ahisha ibyo abana be bibye. Umugore wafashwe yari amaze arekuwe na Gereza ya Muhanga n’ubundi yari yafunzwe kubera UBUJURA.

Umugore we n’abana batatu bajyanywe kuri RIB ya Rubengera

Abaturage twaganiriye batubwiye ko aba bana na Nyina witwa Bazubagira ‘babajujubije babiba’.

Nsengiyumba Ildefonsi uyobora Umudugudu yagize ati “Twamenye amakuru ko bagiye kugurisha inkoko turabafata.  Mu mufuka hari harimo inkoko eshanu ariko tugeze mu rugo iwabo tuhasanga izindi nyinshi.”

Avuga ko uriya mugore afatanya n’abana be kuko ni we ubika ibyo bibye.

Mu gace batuyemo abaturage bavuga ko bibwa imyaka irimo ibitoki. Mu gihe gishize ngo bafunzwe n’ubundi bazira kwiba.  Nta cyumweru kirashira umugore afunguwe na Gereza ya Muhanga na bwo yari yafunzwe kubera UBUJURA.

Abaturage babavuga ko umuryango wa bariya bantu kwiba ‘ari karande’,  ngo na sekuru yaribaga.

Umwe waganiriye n’Umuseke ati “Na Sekuru  yahoraga akubitwa azira kwiba, ni akageso kabo.”

Umubyeyi wiba ahetse,  we na bana be bajyanywe kuri Station ya RIB ya Rubengera.

Abaturage bafite impungenge kuko iyo babafunze bahita babarekura, abo twaganiriye  bavugaga ko n’ubundi bariya bantu babatanga mu rugo babarekuye.

Bafatanywe umufuka urimo inkoko zibwe bagiye kuzigurisha
Abaturage bavuga ko uriya mugore amaze igihe arekuwe na Gereza ya Muhanga n’ubundi yari yafunzwe kubera icyaha cy’Ubujura

NGOBOKA Sylvain
UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ibikorwa by’ubujura nk’ibingibi ni ibimenyetso simusiga by’ubukene bwugarije abaturage mu cyaro. Mu duce twinshi tw’igihugu, uhinze siwe usarura ku bihingwa nk’ibitoki, imyumbati, ibirayi, ibigori, imbuto.. Hakiyongeraho kurarana n’amatungo magufi ngo atibwa. VIZIYO 2020 TUYIRIMO INDANI. DUSHIKAME TWUMVE UKO IMOTERA WA MUGANI W’ABARUNDI.

  • U Rwanda rugeze aho inkoko imwe irusha agaciro abantu bane bugarijwe n’inzara n’ubukene. Uwitwa Morris West ati: la faim n’a pas de moralite’ (umushonji nta ndangagaciro, ishema cyangwa ubupfura aba akigira). Utarabaye mu nkambi zibamo impunzi zijya kwiba ibyo kurya mu mirima y’abaturage, cyangwa utarabonye uko umujyi wa Kigali usahurwa kuva Nyakanga kugeza Ukuboza 1994, niwe wakwibeshya ko ari urw’umwe. Wapi!!

  • Byose ni inzara bababarire.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *