• 13/12/2019 11:08 34

Karongi: Abakora uburaya bemeza ko hari abagore bubatse babasanga ku isoko

Bamwe mu bagore basanzwe  bicuruza baravuga ko  hari bamwe mu bagore bubatse ariko basiga abagabo babo bakishora mu Buraya bakihisha abo bashakanye.

Akarere ka Karongi kavuga ko ibibazo by’abakora uburaya kagiye kubikemura

Mu Kiganiro  aba bagore bicuruza bagiranye n’Itsinda ry’Abanyamakuru bibumbiye muri ABASIRWA bavuga ko baterwa ipfunwe no kuba bacuruza imibiri yabo,  ariko bagatungurwa no kubona hari abubatse babasanze muri ubu buraya.

Uwitwa Divine yabwiye Umuseke ko yakoze Uburaya igihe kirekire ngo hari igihe atekereza kubusezerera bikamunanira. Avuga ko hari abagore bafite abagabo bahurira ku isoko bagiye gutega abagabo.

Ati: “Aho kugira ngo imibare y’abicuruza igabanuke ahubwo irarushaho kwiyongera kubera ko n’abagore bashatse bakora imibonanompuzabitsina n’abagabo barenze umwe.”

Divine avuga ko abonye  inkunga yatuma akora indi mishinga yava mu Buraya.

Uwimana Cecile Uhagarariye abagore bakora uburaya na we yemeza ko hari abagore bubatse babasanga muri ubu bucuruzi avuga ko bugayitse bubahesha n’agaciro gake.

Ngo bacibwa intege no kuba hari na bamwe mu bafatanyabikorwa babasezeranya ubufasha bikarangirira mu magambo nta cyo bakoze.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho  myiza y’abaturage mu Karere ka Karongi Mukashema Drocella  avuga ko  uko barushaho kwegera no kuganiriza abakora Uburaya,  bituma batinyuka bakavuga ibibazo bigatuma ubuyobozi bubishakira ibisubizo, bahereye ku guha imiti abafite Virus itera SIDA, kandi bakayibaha ku buntu.

Avuga ko hari na bamwe basubizwa mu miryango bakomokamo.

Yagize ati: “Hari bimwe mu bibazo by’aba bagore turari tuzi turabizeza ko tugiye kubikurikirana.”

Nubwo abakora Uburaya bavuga ko hari abagore bashatse babasanga mu buraya, hari abavuze ko n’abagabo bakuru bubatsa baryamana na bo.

Imibare itangwa n’abahagarariye Koperative Tubusezerere y’abakora Uburaya bashaka kubuvamo yerekana ko mu Mirenge ine y’Akarere ka Karongi bakoreramo hari abicuruza 755, muri bo ngo  hari n’abamaze imyaka 30 bakora Uburaya.

Mukashema Drocella Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Karongi avuga ko bagiye gukurikirana ibi bibazo abakora Uburaya bavuga.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Karongi.

4 Ibitekerezo

  • Kuki abo bakora uburaya (kera bitwaga indaya) batinya competition? None se nicyo cyatumye banga gushaka abagabo mu buryo bwemewe n’amategeko? Niba hari abagabo bubatse bajya kugura indaya ku rundi ruhande ndumva nta gitangaza abagore bubatse baramutse bicuruje!

  • Nicyo kikwereka ko hari abagabo bamwe b’imburamumaro.
    Mana nsenga kandi urumva tanga ubushobozi kubagore babashe gutunga ingo zabo kuko hari abagabo bananiwe inshingano zabo completly.

  • @ Titi
    Ubwo se ushatse kuvuga ko abicuruza bose babiterwa n’ubukene? Hari n’ababikora kubera ingeso. None kuki abamaze kuyagwiza bagakuramo amazu n’amamodoka batabureka ahubwo bakarwanira kujya mu migi ihenze?

  • Abo bubatse basambana kurusha abicuruza barahari. Itsinda ryabagore bacuruza inka n’inyama basambana kubi.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *