• 29/01/2020 10:46 14

Kanombe: Umwana ufite ubumuga wari ufungiranye mu nzu yahiriyemo

Umwana w’imyaka itandatu wo mu murenge wa Kanombe, mu kagari ka Busanza mu mudugudu wa Gashyushye yasanzwe mu nzu yapfuye nyuma yo kuyisigwamo n’ababyeyi be agahirima.

Ababyeyi babwirwa kenshi ko umwana muto adasigwa mu nzu wenyine, ndetse no gusiga abana bafite ubumuga mu nzu bakingiranye bifatwa nk’ihohotera rikorerwa abana

Uyu mwana ni uwa Nzacahinyeretse Onesphore w’imyaka 35 na Nzamugurinka Angelique w’imyaka 31.

Aba babyeyi ngo basize bakingiranye uyu mwana w’umukobwa witwa Tuyizere Caline w’imyaka itandatu, aza guhira mu nzu, mu mpanuka Polisi y’Igihugu yavuze ko yatewe n’amashanyarazi.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Marie Goretti Umutesi yadutangarije ko uwo mwana yabanaga n’ubumuga bwo kutagenda.

Impanuka yabereye mu nzu ya Mukankubana Drocella w’imyaka 70, niho uyu muryango wa Nzacahinyeretse wari ucumbitse Polisi n’abaturanyi batabaye basanze umwana yahiriye muri matela ahita apfa kuko iwabo ntibari bahari.

CIP Marie Goretti Umutesi uvugira Police mu mugi wa Kigali yabwiye Umuseke ko Nyina w’umwana yari yagiye kuvoma Se yagiye gupagasa.

Ababyeyi b’uyu mwana bacumbits emuri ako kazu gato mu murenge wa Kanombe mu kagari ka Busanza
Uyu mwana yagenderaga mu kagare k’abafite ubumuga

NIZEYIMANA Jean Pierre
UM– USEKE.RW

5 Ibitekerezo

  • Imana imwakire umuziranenge

  • Ababyeyi bagize ibyago bipfushiliza Umwana none nta soni mutangiye kubacira imanza! Nonese buliya Maman we yajyaga kumujyana kuvoma amuhetse? Mugire ubumuntu ntawe biliya bitabaho. Ababali hafi bakwiye kubihanganisha aho kubashinja ibyaha.

  • Rwose biriya ntawe bitabaho pe !nibyago bagize kdi uwagiye kuvoma nawe ntakundi yari kubigenza!

    • Aba babyeyi nibihangane!Ni bo bazi umubabaro bafite, kandi n’ubwo umwana wabo yari afite ubumuga bamukundaga.
      Mwihangane babyeyi!

  • Nihanganishije aba babyeyi,kuko nubwo yaramugaye ariko bamukundaga cyane,ntawe bitabaho twese ababyeyi iyo tugiye hafi turyamisha abana tuaknyaruka,kd nk umubyeyi ntiyaragiye gukorera urugomo kumugezi,kd na papa we ntiyari kubura kujya gushaka ibitunga umuryango

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *