• 14/12/2019 8:41 22

Kamonyi: Urubyiruko rwahawe umukoro wo  gukumira no guhangana n’abasambanya abana

Mu Muganda ngarukakwezi wabereye mu Kagari ka Taba, mu Murenge wa Rukoma, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Prof. Sam Rugege yasabye urubyiruko kuba umusemburo w’impinduka bagaragaza abasambanya abana kugira ngo bahanwe.

Prof Sam Rugege yari mu muganda muri Kamonyi hasijwe ibibanza by’ahazubakwa ibyumba by’ishuri n’ubwiherero

Prof Sam Rugege yari mu bitabiriye umuganda ari kumwe n’abakoze b’Urukiko rw’Ikirenga bakaba bawukoreye mu Karere ka Kamonyi.

Prof. Rugege avuga ko  hari ibibazo bibangamiye uburenganzira bwa muntu birimo gusambanya abana no guhohoterana biri mu ngo  z’abashakanye.

Ati: “Ntabwo tuzihanganira abakora ibyo byaha, turasaba abaturage muri rusange kudahishira abantu nk’abo.”

Avuga ko ubu ikibazo k’imanza zatindaga kuburanishwa mu Nkiko kitakiriho kuko urubanza rutinda rumara amezi ane mu Nkiko zose mu Rwanda.

Tuyishimire Louise wo mu Mudugudu wa Gishyeshye, Akagari ka Gishyeshye, Umurenge wa Rukoma, avuga ko abasambanya abana n’abahohotera abo babana, ari abantu badakora, ndetse usanga  ari na bo bakunze kunywa ibiyobyabwenge.

Yagize ati: “Urubyiruko rudakunda gukora ni rwo rurangwa n’izo ngeso, tugiye kuzajya dutungira agatoki Inzego zibishinzwe kugira ngo bahanwe.”

Perezidanti wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Mme Nirere Madeleine na we wari mu muganda, avuga ko  muri iki cyumweru cyahariwe Uburenganzira bwa muntu, bifuza ko Urubyiruko ari rwo rufata iya mbere kuzana impinduka kuko ari bo benshi ugereranyije n’ibindi byiciro by’abaturage.

Yagize ati: “Urubyiruko rugize ubushake  bwo guharanira impinduka ibi byaha byo gusambanya abana no guhohotera abagore byaranduka.”

Gusa avuga ko  hari ibyo u Rwanda rumaze gukora mu guteza imbere Uburenganzira bwa muntu, bijyanye n’umutekano uri mu gihugu.

Nirere avuga ko  n’ahakivugwa gusambanya abana no guhohotera abagore cyangwa abagabo, bazi ko umunsi byamenyekanye bazahanwa.

Abitabiriye umuganda basije ibibanza 5 by’ahazubakwa ibyumba by’amashuri n’ubwiherero Banki y’isi yateyemo inkunga.

Usibye ubu butumwa bwahawe Urubyiruko by’umwihariko n’abaturage muri rusange, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Prof. Sam Rugege yasuye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batujwe mu Midugudu abakozi b’Urukiko ayoboye bahaye Umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba n’ibindi bikoresho byo mu rugo.

Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu avuga ko abasambanya abana n’abahohotera abagore bakwiye guhanwa
Ibiganiro byabaye nyuma y’umuganda
Abakozi b’Urukiko rw’Ikirenga bakoranye umuganda n’abaturage

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Kamonyi.

1 Igitekerezo

  • Uyu mugabo rwose biragaragara ko gufata isuka atazi ibyo aribyo mujye mureka kugora abayobozi banyu. Ntabwo ari sebahinzi rwose.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *