• 27/01/2020 2:59 55

Kamonyi: Umuyoboro wari waradindiye ugiye guha amazi abarenga ibihumbi 17

Umuyoboro w’amazi wo mu Mudugudu wa Rwishywa mu Kagari ka Cubi mu Murenge wa Kayenzi mu Karere ka Kamonyi uraha amazi meza abaturage barenga Ibihumbi 17.

Umuyoboro uzaha amazi abaturage ibihumbi 17 bo mu Karere ka Kamonyi

Ni umushinga wari umaze imyaka 4 utangiye, ariko uza guhagarara bitewe n’imicungire mibi y’abari bahawe isoko.

Abaturiye uyu muyoboro bavuga ko usibye kuvoma ibishanga n’amariba ari bwo bwa mbere bagiye kunywa amazi meza.

Havugimana Jean Bosco avuga ko kuva yavuka yasanze ababyeyi be ndetse n’abaturanyi bavoma mu kabande.

Ati “Mfite Imyaka 58 y’amavuko ubu ni bwo mbashije kubona amazi hafi.”

Kampire Fabiola yabwiye Umuseke ko kugera aho ivomo riri byasabaga ko bakoresha urugendo rw’Iminota 30 ku buryo koga no gukoropa inzu byabagoraga.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Kamonyi, Tuyizere Thadée avuga ko usibye ibibazo byo guhagarara uyu muyoboro wagize, harimo no kuba amafaranga wagombaga kuzura utwaye yari menshi ku buryo kuyabonera rimwe bitari byoroshye.

Yagize ati ”Kuzura ku muyoboro bigiye kuzamura igipimo cy’abaturage bafite amazi meza.”

Abaturage Ibihumbi 17 ni abo mu Mirenge ya Kayenzi, Karama, na Musambira, wuzuye utwaye Miliyari 2 na Miliyoni 100.

Igice kimwe cy’amafaranga cyatanzwe n’Akarere ikindi gitangwa na WASAC.

Uyu muyobozi avuga ko bateganya kwagura umuyoboro w’isoko ya Mbizi mu Murenge wa Rukoma na Ngamba. Bakanatunganya undi muyoboro uva mu Murenge wa Shyogwe – Mayaga uzageza amazi meza mu mirenge itayifite cyane mu wa Rugarika.

Abaturage batangiye kuvoma amazi meza
Ikigega amazi ajyamo
Imashini zifashishwa mu gukurura amazi

MUHIZI Elisée
UMUSEKE.RW/Kamonyi

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *