• 27/01/2020 11:26 07

Kamonyi: Umugore waroze umwana we w’umwaka n’amezi 2 yasabiwe BURUNDU

Mu masaha y’igicamunsi kuri uyu wa Mbere, Abacamanza bo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga baburanishije urubanza rwa Immaculée Nyirabizimana ku Mugina, aho ashinjwa kuroga umwana we w’umwaka n’amezi abiri akoresheje umuti wica udukoko bita Tsiyoda. Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa Burundu.

Uyu mugore ngo yari yasabwe n’umugabo bagiye kubana kubanza akica umwana we wa mbere

Umunyamakuru w’Umuseke wakurikiranye urubanza avuga ko rwitabiriwe n’abantu benshi.

Nyirabizimana utuye mu murenge wa Mugina, Akagari ka Munini ngo yari asanzwe abana n’umugabo mu buryo butemewe n’amategeko nyuma baza gutandukana nabi, ariko bafitanye umwana.

Uyu ‘mugore’ ngo yasubiye iwabo aza gucudika n’undi musore bivugwa ko ari uwo ‘mu Mutara’ mu Ntara y’Iburasirazuba.

Uyu mukobwa ngo yasabye uwo mukunzi we mushya ko babana undi ngo amusaba ko abanza akica uwo mwana we yabyaranye n’umugabo wa mbere wari, ubu afite umwaka n’amezi abiri.

Ku munsi ababyeyi bari bazindukiye mu mirimo hirya y’urugo, Nyirabizimana nk’uko yabyemereye Urukiko yahaye umwana we umuti wica udukoko two mu myaka wa Tsiyoda ku gapfundikizo kugira ngo umuhitane.

Mu kanya gato umwana yatangiye gutaka, azana ifuro mu kanwa, amererwa nabi byo gupfa uwo nyina ategereje ko ashiramo umwuka.

Ababyeyi ba Nyirabizimana batashye umwana agihumeka, bumva mu rugo haranuka uwo muti, barebye basanga umwana ararembye.

Niko guhita bamwihutana ku Kigo Nderabuzima cya  Cyeru bahageze bababwira ko batashobora kumuvura, bahita bamukomezanya ku Bitabo by’Akarere ka Kamonyi biri i Kinazi.

Umwana yaje gutora agatege nyuma yo kwitabwaho n’abaganga, Nyina arafatwa arafungwa mu iperereza ry’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), i Muhanga.

Nyuma yo kumva ubusabe bw’Ubushinjacyaha n’uregwa, Perezida w’Inteko iburanisha Anastase Rurangwa yavuze ko urubanza ruzasomwa ku wa Kane taliki 07 Werurwe, 2019.

Abaturage baje kumva iby’urubanza ry’umukobwa washatse kwihekura Imana igakinga akaboko

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga

12 Ibitekerezo

  • Ubu ndi kwibaza uyu mwana namara kumenya ubwenge bizagenda bite? Azabyakira ate? Ndasaba ko aba psychologists begera uriya muryango hakiri kare

    • Ni akumiro. Nge ariko mfite ikindi kibazo: abagore bakunda umugabo kugera aho bafata icyemezo cyo guhitana ikibondo bibarutse bakagiha uburozi koko?

  • @Didi, icyo kibazo na njye nakibajije, ubu Koko uyu mwana azigera akunda iyi nyamaswa ngo ni nyina!!

  • @Didi, ahubwo umuntu yakwibaza impamvu harimo kugaragara cyane ababyeyi biyicira abana, ni ubuzima bumaze gucanga abantu , ni ibibazo byo mutwe, ni ibiki koko!?

  • Mana we !! Ndumiwe pe.

  • Hanyumase uwo Mugabo wo mumutara we ko batamukatiye kandi barafatanyije icyaha

  • Uwo mugabo wo mu mutara nawe RIB ikurikirane imenye koko niba ibyo uwo mugore avuga aribyo nawe akurikiranwe
    Njye nsigaye mbona abantu barabuze ubumuntu kuko ibyo mbona n’ibyo numva si ibikorwa by’umuntu nyamuntu kuko n’inyamaswa burya isagarira indi kuko yitabara cyangwa ishonje
    ariko umuntu ….. njye rwose sinzi….

  • ariko abab bantu baba baratwise amezi icyenda bakajy aku bise cg bakabagwa!!!!!!!!!!!!!! hari ikintu ntajy ambasha kwiyumvisha kabisa ukuntu gutwita bivuna bikanatesha umurongo ukisanga mu si ya wenyine ubanza abandi bitajya bibabaho pe. ababasha kubyumva munsobanurire ubanza batwita bugacya basunika abana bakavuka si gusa. uyu mugabo nawe nizere ko yahanwe kuko yabaye catalyseur yuwo mugambi mubisha. Uyu mwana uzakura yumva nyina yaramuroze ngo apfe Imana ikahagoboka we azaba afite iyihe feeling mwo kabyara mwe? nukuri birababaje ku rwego umuntu atabasha gusobanura ntaho ataniye na wawundi wamuteye icyuma ataranamureraga yo gatsindwa ngo ni za magabo. ese wumva uwo mugabo ugutegeka kwikora mu nda we muzarambana?

  • Mugihe mutari mwumva ko twugarijwe ni indwara zo mu mutwe hafi ya twese abanyarwanda
    Muzajya mubona izi nkuru buri munsi
    Minisante Isabwa kubaka centre psychiatrie zingana na centre de sante
    Abantu bakiga uburyo bwo kuvura izi ndwara na medicament zikaboneka
    Nta gikozwe utwo turima twigikoni mwubaka ndakurahiye tuzakura tutagifite uwuzadusoromamo izo mboga mutera
    Iyo urwaye indwara zo mu mutwe
    Ibi byose nuko ntagaciro baha iyi ndwara
    Yo mu mutwe ifata kwinshi cyane
    Nta numwe isimbuka
    Kuko kuva kurwego rwo hasi hasi cyane kugera ku byamamare bose barwara or bafatwa ni indwara zo mu mutwe
    Iki kibazo kigomba nacyo kwitabwaho
    Kuko gisa ni gisinziriye ariko
    Umuryango nyarwanda wugarijwe ni indwara zo mu mutwe ni imitekerereze

    • IBYO UVUGA NI UKURI ABANTU BENSHI DUFITE IBIBAZO BYO MU NTEKEREZO

  • izi ni ingaruka z’intambara zabaye mugihugu cyacu,abantu babonye abantu bica abandi nk’inyamaswa,abato bumvise ababyigamba,mubuhunzi nom mumashyamba babagabo gushyamirana ni kwirwanaho kuburyo kubona upfuye byari ibisanzwe,abataricaga babwiwe uko biciwe.ni ikibazo gikomereye igihugu,ducyeneye kuvurwa twese conseling,dukeneye urukundo kuva kubakuru kugera kubato,ducyeneye gusengerwa twese,Imana y’i Rwanda ikarugarukamo,naho ubundi ntibyoroshye,muribaza icyo umwana wishwe ntapfe azakora??azakura arwana no kwihorera natabona abaganga bo mumutwe.

  • Ariko iyisi noneho irimo iranshanga kabisa! Birarenze pe!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *